INKOMOKO Y’IGIHUGU CY’U RWANDA N’ABANYARWANDA (igice cya gatatu)
Iki ni ikirangantego cy’ubwami bw’abanyiginya kigaragazwa n’umusambi (totem), mu gihe ubwoko bw’abega bugaragazwa n’igikeri (totem). None se Kagame azasimbuza umusambi muri iki kirangantego igikeri?
B. Inkomoko y’u Rwanda hakulikijwe ubumenyi bw’Amateka (Histoire:La genèse de l'Etat Rwandais)
Abana b’abanyarwanda bakomeje kugira ingorane zo kutiga amateka y’igihugu cyabo bitewe ni ubutegetsi buriho mu Rwanda bubona ayo mateka abucira urubanza, bugahitamo kuyahisha abanyarwanda , ariko kubw’amahirirwe, iyi ngoma ishaka kwibagiza amateka y’u Rwanda yahuye n’ingorane z’uko ayo mateka y’igihugu yanditswe mu bitabo n’abahanga mbere y’uko ijyaho. Iyi leta ya Paul Kagame ikaba ikomeje no kugira ikibazo cyo guhisha amateka no kubeshya isi yose bitewe n’uko ikorana buhanga mu itumanaho ryateye imbere muri iki gihe! Muri aka kanya tugiye kubagezaho amateka y’abami n’abakuru b’igihugu bayoboye u Rwanda n’amoko yabo nk’uko byanditswe na Mgr Alexis Kagame ndetse n’ubuhamya bw’ubuhanuzi bwakusanyijwe na Mgr Alexis Kagame abuhawe n’abiru; n’ubuhanuzi bwa Magayane bwakiriwe na Habyarimana Yuvenali ubwe n’ibiro bishinzwe iperereza byo ku ngoma ye.
URUTONDE RW’ABAMI B’U RWANDA N’ABAGABEKAZI BAYOBOYE U RWANDA kuva mu mwaka w’i 1091 kugeza mu mwaka w’i1959
Shyerezo ariwe Nkuba yabyaye Kigwa (yavuye hejuru yitwa Sabizeze), Kigwa abyara Muntu, Muntu abyara Kimanuka, Kimanuka abyara Kijuru, Kijuru abyara Kobo, Kobo abyara Merano, Merano abyara Randa, Randa abyara Gisa, Gisa abyara Kizira, Kizira abyara Kazi, Kazi abyara Gihanga, Gihanga cyaremye inka n’ingoma. (Byanditswe na Mgr Alexis Kagame, Inganji Kalinga)
INGOMA YA MBERE HIMA -TUTSI NYIGINYA (1ère dynastie:Ikomoka ku Bimanuka byavuye muri Ankore y’Ubugande)
|
||||
|
Izina ry’ubwami ni iry’ubututsi
|
Igihe
|
Umugabekazi
|
ubwoko (Clan)
|
1
|
Gihanga I Ngomijana
|
1091-1124
|
Nyiragihanga Nyirarukangaga
|
Zigaba
|
2
|
Kanyarwanda I Gahima I
|
1124-1157
|
Nyirakanyarwanda I Nyamusura
|
Singa
|
3
|
Yuhi I Musindi
|
1157-1180
|
Nyirayuhi I Nyamata
|
Singa
|
4
|
Ndahiro I Ruyange
|
1180-1213
|
Nyirandahiro I Cyizigira
|
Singa
|
5
|
? Ndoba
|
1213-1246
|
? Monde
|
Mwega
|
6
|
? Samembe
|
1246-1279
|
? Magondo
|
Ha
|
7
|
Nsoro I Samukondo
|
1279-1312
|
Nyiransoro I Kizira
|
Mwega
|
8
|
Ruganzu I Bwimba
|
1312-1345
|
Nyiraruganzu I Nyakanga
|
Singa
|
9
|
Cyirima I Rugwe
|
1345-1378
|
Nyiracyirima I Nyakiyaga
|
Mwega
|
10
|
Kigeri I Mukobanya
|
1378-1411
|
Nyirakigeri I Nyanguge
|
Kono
|
11
|
Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I
|
1411-1444
|
Nyiramibambwe I Nyabadaha
|
Mwega
|
12
|
Yuhi II Gahima II
|
1444-1477
|
Nyirayuhi II Matama
|
Kono
|
13
|
Ndahiro II Bamara
|
1477-1500
|
Nyirandahiro II
|
Ha
|
14
|
Nsoro II Byinshi
|
1500-1510
|
Nyiransoro II
|
Shambo
|
INGOMA YA KABIRI HINDA -TUTSI NYIGINYA (Ituruka kuri Ruganzu Ndori wavuye i Karagwe ya Tanzaniya, yinjiye mu Rwanda azanye na Ryangombe baje guhimba idini ryo kubandwa Abatutsi)
|
||||
1
|
Ruganzu II Ndori
|
1510-1543
|
Nyiraruganzu II Nyabacuzi
|
Kono
|
2
|
Mutara II Semugeshi
|
1543-1576
|
Nyiramavugo I Nyirakabogo
|
Mwega
|
3
|
Kigeri II Nyamuheshera
|
1576-1609
|
Nyirakigeri II Ncenderi
|
Mwega
|
4
|
Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura
|
1609-1642
|
Nyiramibambwe II Nyabuhoro
|
Ha
|
5
|
Yuhi III Mazimpaka
|
1642-1659
|
Nyirayuhi III Nyamarembo
|
Kono
|
6
|
Karemera I Rwaka
|
1659-1675
|
Nyirakaremera I Rukoni
|
Nyiginya
|
7
|
Cyirima II Rujugira
|
1675-1708
|
Nyiracyirima II Kirongoro
|
Mwega
|
8
|
Kigeri III Ndabarasa
|
1708-1741
|
Nyirakigeri III Rwesero
|
Gesera
|
9
|
Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo
|
1741-1746
|
Nyiramibambwe III Nyiratamba
|
Mwega
|
10
|
Yuhi IV Gahindiro
|
1746-1811
|
Nyirayuhi V Nyiratunga
|
Mwega
|
11
|
Mutara II Rwogera
|
1811-1853
|
Nyiramavugo II Nyiramongi
|
Mwega
|
12
|
Kigeri IV Rwabugiri
|
1853-1895
|
Nyirakigeri IV Murorunkwere
|
Kono
|
13
|
Mibambwe IV Rutarindwa
|
1895-1896
|
Nyiramibambwe IV Kanjogera
|
Mwega
|
14
|
Yuhi V Musinga
|
1896-1931
|
Nyirayuhi V Kanjogera
|
Mwega
|
15
|
Mutara III Rudahigwa Charles-Léon-Pierre
|
1931-1959
|
Nyiramavugo III Kankazi
|
Mwega
|
16
|
Kigeri V Ndahindurwa Jean Baptiste
|
1959-1960
|
Nyirakigeri V Mukashema Bernadette
|
Mwega
|
URUTONDE RW’ABAKURU B’IGIHUGU CY’U RWANDA N’ABADAMU BABO (1ères dames) BAYOBOYE U RWANDA 1961-KUGEZA UBU
|
Izina ry’umikuru w’igihugu n’Ubwoko
|
Igihe yategetse
|
Abagore babo
|
|
1
|
Kayibanda Grégoire
(Niwe muhutu wambere wayoboye)
|
Hutu
|
1961-1973
|
Mukagatare Vérédiane
|
2
|
Habyarimana Juvénal
|
Hutu
|
1973-1994
|
Kanziga Agathe
|
3
|
Kagame Paul
(Niwe Mwega wambere wayoboye)
|
UmuTutsi-
w’Umwega
|
1994-kugeza ubu
|
Nyiramongi Jeannette
|
AMAZINA Y’ABAKURU B’IGIHUGU CY’U RWANDA BAYOBOYE U RWANDA 1961-KUGEZA UBU
NKUKO BYAVUZWE N’ABAHANUZI
|
Amazina
|
Ubuhanuzi bwa Nyirabiyoro
|
Ubuhanuzi bwa
Magayane
|
Ubuhanuzi bwa
Matamo
|
1
|
Kigeri IV Rwabugiri
|
Rwagitinywa
|
-
|
-
|
2
|
Mibambwe IV Rutarindwa
|
Rutamu
|
-
|
-
|
3
|
Nyiramibambwe Kanjogera
|
Sine
|
-
|
-
|
4
|
Yuhi V Musinga
|
Rukara rurebera mu ihembe
|
-
|
-
|
5
|
Mutara III Rudahigwa
|
Rukara rw’incike
|
Nkubito y’Imanzi
|
-
|
6
|
Kigeri V Ndahindurwa
|
Rukara rw’igisage
|
Rukara rw’ibisage
|
-
|
7
|
Kayibanda Grégoire
|
Umubambuzashakwe Nyangufi
|
Bwenge - Nyakuri
|
-
|
8
|
Habyarimana Juvénal
|
Rukara rw’igisunzu
|
Umwungura w’Abashyushya bazubika u Rwanda
|
Rutemayeze Cyambarangwe
|
9
|
Sindikubwabo Théodore
|
-
|
Rusukumo
|
-
|
10
|
Bizimungu Pasteur
|
-
|
Bihwahwa
|
-
|
11
|
Kagame Paul
|
Rukirigitangwe rwa Mudatinya
|
Rwabujindiri rurya ntiruhage
|
-
|
12
|
Utegerejwe
|
Rugiri Ruterandongozi
|
Umusaza usheshe akanguhe
|
-
|
Magayane yaravuze ngo: “Cyakora, ali Bihwahwa, ali Rwabujindiri, umwe muli bombi azaba abaye uwa nyuma na nyuma mu bwoko bwe uzaba ayoboye u Rwanda”. Mu gihe itegeko nshinga ry’u Rwanda muri iki gihe ritegenya ko Paul Kagame atazongera kuyobora u Rwanda mu mwaka w’2017, ubuhanuzi bukaba buvuga ko azasimburwa na Rugiri Ruterandongozi uzaba ari“Umusaza usheshe akanguhe”; amabanga y’ubwiru yahishuriwe Mgr Alexis Kagame, kandi ubwo bwiru akaba aribwo bwahindutse itegeko nshinga rya rwihishwa leta ya Paul Kagame na FPR bagenderaho; ubwo bwiru bukaba bwaremejwe nyuma y’intambara yo ku Rucunshu; Paul Kagame ateganya kuzasimburwa n’umuhungu we Cyomoro Ivan.
Iryo banga ry’ubwiru akaba ari naryo Paul Kagame atumvikanaho na Kigeli V Ndahindurwa ari nabyo byatumye ahera ishyanga! Kubera ayo makimbirane ari hagati y’abega n’abanyiginya, isimburwa rya Paul Kagame kubutegetsi rikomeje kuba urujijo kubanyarwanda n’abanyamahanga. Hasi aha murabona urutonde rugenderwaho n’abakomoka kuri Rwakagara ubu bari ku ngoma mu Rwanda rwerekana uburyo abega bagomba kugumana ingoma bihereye kuri Rwakagara w’umwega ubyara Kanjogera, Kabare na Ruhinankiko bagize uruhare rukomeye rwo kuvana abanyiginya ku ngoma :
Biracyaza
Mubigejejweho n’Umusomyi wa VERITASINFO
w’i Rubona - rwa - Nzoga ya Murambi / Byumba