Indishyi: Ubufaransa bugiye guha USA miliyoni 60, Amaherezo ONU nayo izishyura abanyarwanda bishwe na FPR kukagambane kayo !
Iyi ni imirambo y'abari mu nkambi i Kibeho bishwe na FPR ku kagambane k'ingabo za ONU (minuar) zari zirinze iyo nkambi!
Iki gikorwa kibaye nyuma y'imyaka hafi 70 Hitler atsinzwe ariko amaherezo u Bufaransa butanze indishyi z'akababaro kandi nabwo bwari bwarigaruriwe n'u Budage! Iyi nkuru ihita yibutsa abanyarwanda n'abanyamahanga uburyo abanyarwanda batagira ingano biciwe mu nkambi y'i Kibeho (Gikongoro) n'ingabo za FPR- Inkotanyi ku itegeko zahawe na Paul Kagame kandi iyo nkambi ikaba yari irinzwe n'ingabo z'umuryango w'abibumbye MINUAR! Birumvikana ko atari Paul Kagame wahindukira ngo ajye kwaka indishyi z'akababaro ONU z'abo yishe, ahubwo mu gihe u Rwanda ruzaba rufite ubundi buyobozi butari ubwa FPR iyo dosiye izabyuka !
Ibyo byaha bikomeye nibyo Paul Kagame yasangiye n'umuryango mpuzamahanga ONU mu kurimbura abanyarwanda akaba ariyo mpamvu uwo muryango n'ibihugu bikomeye biwushamikiyeho bikomeza gukingira ikibaba Paul Kagame na FPR, ariko burya ngo "Iminsi ntimujya inama", bitinde bitebuke Paul Kagame na FPR bazabazwa ubwicanyi bakoze na ONU itange impozamarira ku gihugu cy'u Rwanda kubera kuba icyitso cy'abicanyi ruharwa yakoranye nabo ibizi kandi ibishaka! Uko abayahudi b'abanyamerika mu Bufaransa bashyirwaga muri gareyamoshi za SNCF bagiye kwicwa niko UNHCR yashyiraga impunzi z'abanyarwanda muri gareyamoshi muri Congo ngo bazegeranye inkotanyi zibone uko zica izo mpunzi nk'uko amashusho yombi abyerekana (iyo hejuru ni mu Bufaransa ,iyo hasi ni muri Congo)!
