Rwanda : Inkuru yo guha Paul Kagame ibitotsi yarasibwe !
Paul Kagame ntakunze kuba ari mu Rwanda, ukwezi kwa munani n’ukwa cyenda yayamaze ari muri Amerika, ukwezi kwa cumi akumara mu Buhinde. Uko kuba akunze kuba ari mu mahanga ni inama yagiriwe na muganga we kubera ikibazo cy’ubuzima bwe. Kugira ngo ashobore kubona ibitotsi muganga yasabye Paul Kagame kujya yitabira ibitaramo byinshi cyane n’imikino ndetse no gutembera cyane. Kuva aho BBC isohoreye filime «rwanda’s untold story »,uburwayi bwa perezida bwo kubura ibitotsi bwariyongereye kandi noneho ibyo kujya muri Amerika nabyo abivaho kuberako icyo gihugu kiri kumusaba ibisobanuro by’impamvu yafunze gahunda za radiyo ya BBC mu kirundi no mu kinyarwanda ku minara ya FM mu Rwanda !
Ejobundi Paul Kagame yagarutse mu Rwanda avuye mu gihugu cy’u Buhinde, agaragara mu gikorwa cyo gusoza inama y’iminsi itatu y’ihuriro ry’abayobozi bakuru b’ibigo ( African Leadership Network) i Kigali, aho yavuze ko yagaye perezida Blaise Compaoré ngo kuba yarashatse guhindura itegeko nshinga kandi ngo ibyo bikorwa n’abaturage ! Iyi mvugo ya Kagame ikaba yarumvikanyemo ko Blaise Compaoré yabaye imbwa kuko yananiwe gutera ubwoba abaturage be ngo ashobore guhindura itegeko nshinga nta numwe ukopfoye nk’uko we azabikora mu Rwanda !
Muri uko kugaruka mu Rwanda kwe ibinyamakuru byo mu Rwanda byashakishije inkuru ituma Paul Kagame ashobora gusinzira, cyane ko mu Rwanda ubu ariho asigaye afitiye ubwoba kurusha ahandi hose ku isi. Ibyo binyamakuru byahise byandika inkuru igira iti : «Inteko y’u Bwongereza yashinje BBC gupfobya jenoside yakorewe abatutsi ». Iyo nkuru ikaba yarahimbwe n’ikinyamakuru « igihe.com » kivuga ko cyayikuye kurubuga rw’inteko ishingamategeko y’u bwongereza ! Abantu benshi bihutiye kujya kureba kuri urwo rubuga iyo nkuru barayibura kuko yari impimbano, iyo nkuru kandi yanditswe n’ibinyamakuru hafi ya byose byo mu Rwanda ! Kuba iyi nkuru yarahimbwe ikanandikwa gutyo ntabwo ari ukwibeshya ahubwo ni uburyo bwo guhumuriza Paul Kagame ngo barebe ko yabona agatotsi !
Bitewe ni uko iyo nkuru ari ikinyoma kandi abongereza bakaba bari batangiye kuyisoma( mu Rwanda bibwira ko ibyo bandika mu kinyarwanda bidasomwa n’abanyamahanga) byabaye ngombwa ko iyo nkuru isibwa uko yakabaye mu binyamakuru byose byo mu Rwanda nta bisobanuro bitanzwe (ku kinyamakuru igihe yagaragaraga aha : http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inteko-y-u-bwongereza-yashinje-bbc) ! Biragaragara ko filime « Rwanda’s untold story » yatesheje umutwe abayobozi b’u Rwanda ariko cyane cyane Paul Kagame kuko yabuze ibisobanuro atanga ; iyo filime igaragaza kuburyo budashidikanywaho ko ari Paul Kagame wateguye jenoside y’abatutsi agakoma n’imbarutso yayo abizi kandi abishaka, iyo filime igaragaza uburyo Paul Kagame yateguye akanashyira mu bikorwa jenoside y’abahutu, iyo filime igaragaza uburyo Paul Kagame yahimbye imibare y’abatutsi bahitanywe na jenoside, ibyo bikaba bigaragazwa ni uko kugeza ubu nyuma y’imyaka 20 FPR itazi umubare w’abatutsi bapfuye n’abarokotse !
Kubera ubwoba bw’iyo Filime ubu abanyarwanda basigaye birirwa mu muhanda bamagana ibyo batazi ! Nta munyarwanda uri imbere mu gihugu wigeze abona iriya filime kuko mu Rwanda batemera yerekanwa kandi iyo filime ikaba inakozwe mu rurimi rw’icyongereza ruzwi n’abanyarwanda bacye cyane ! Iyi filime « Rwanda’s Untold story » iratuma abantu benshi bagira uburwayi bukomeye bwo mu mutwe nk’uko byanditse n’umusomyi wa kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda aho yagize ati :
«Filimu yiswe THE UNTOLD STORY iherutse gutambutswa na BBC abasesengura politiki babonye ko abazungu bashobora kuba baramaze kuzinukwa Paul Kagame ubu bakaba bashaka impinduka muri politiki mu Rwanda. N’ubwo Kagame akomeje kubabera ibamba ariko n’abamurwanya nabo bigaragara ko baticaye ubusa. Aho bigana ni uko nk’uko Nyirabiyoro yabiraguye, mu kuva ku butegetsi kwa Paul Kagame n’uzamusimbura hashobora kuzavuka ibibazo bikomeye cyane ndetse bishobora no kuzatwara inzirakarengane z’abanyarwanda batabarika batazi n’iyo byerekera. Nyirabiyoro abivuga muri aya magambo akurikira: «Ko mbona imandwa zisatira ku murinzi zisakabaka ariko simbone uyoboye imihango umukuru ngombwa aravahe?»
Nta kindi rero gishobora guha Paul Kagame ibitotsi bitewe n’iriya filime uretse gutanga ikirego mu rukiko mpuzamahanga akarega BBC kugira ngo ihagarike iriya filime, icyemezo cyafatwa n’urwo rukiko nicyo cyonyine gishobora gutesha agaciro iriya filime ndetse ikanahagarikwa ,ikibazo ni uko nyine ntabisobanuro Paul Kagame afite yageza imbere y’urukiko kugira ngo iriya filime ihagarikwe n’urukiko rwo rubifitiye ububasha !
Umusomyi wa veritasinfo
Paul Kanimba i Kigali.