Politiki: Reka nsubize abibasiye umunyapolitiki Faustin TWAGIRAMUNGU : Abasenya ntukabateho igihe! (DODINSKY).
Muri iki gihe hari abantu bakunze kwibasira abanyapolitiki ba opposition, bagashishikazwa no gusenya ibyo abo banyepolitiki baba bamaze kubaka muri gahunda ndende yo gukiza abanyarwanda ingoyi ya FPR-Kagame, abo bibasira abo banyepolitiki bagasenya ibyagezweho badatanga byibura umuti cyangwa indi nzira yakurikizwa ngo ikibazo gikemuke. Iyo usomye ibyo batambutsa ku mbuga za internet, nta nubwo baba bateganya cyangwa bifuza kuganira mu rwego rwo gukora debate!
Twagiramungu yagize amateka muri politiki y'u Rwanda nshaka kugarukaho muri aka kanya mu buryo burambuye, ngamije kureba ko byagira icyo bihindura ku myumvire y’abakomeje kudindiza gahunda zigamije impinduka mu Rwanda. Ndibanda ku mpano z’ingenzi Rurema yageneye Twagiramungu, zifitanye isano n’izaranze abanyapolitiki b'ibihangange bazwi kw’isi yose, nka Mandela, Gandhi, Luther King, … Kuva kera na kare, imirimo igenda neza kurushaho iyo nyiri ukuyikora ayifitiye impano. Tujye tumenya kandi ko impano zituruka ku Mana. Bwana Twagiramungu afite impano nyinshi abandi banyapolitiki bacu badafite ubu, izo mpano nizo abantu bakwiye guheraho bakamwegera akabafasha gukura abanyarwanda ku ngoyi ya FPR Kagame. Dore zimwe muzo igihugu cyacu gikeneye kugira ngo kizagere ku mahoro arambye:
Birababaje kumva hari abasigaye bashaka kumuziza ko afite impano yo gutegwa amatwi ndetse no kuvuga rikijyana, nk'uko uwitwa Ambroise Nizeyimana (hano ku ifoto) aherutse gushishimura inyandiko kuri www.therwandan.com ngo kuba yarabaye minisitiri w'intebe mu masezerano ya Arusha yaragambanye. None se ko Ambroise atatubwiye uwari kuba Minisitiri w'Intebe wa Arusha ntiyitwe umugambanyi? Abantu nk'uyu Ambroise ni babandi FPR ishukisha imyanya, ikabategeka kuyikorera babanje gusebya Twagiramungu, kabone n’iyo baba batemera amabi bamuvugaho.
Ikindi nakongeraho ni uko Twagiramungu iyo aza kuba ararikiye indonke, aba yarakomeye Kagame amashyi nka ba Makuza, maze akamushyira ku mbehe nk'abo tutayobewe. Ahubwo n'utwo yari yararonse yiyushye akuya, Inkotanyi zaratumize twose, zigera n’aho zimusenyera inzu yari asigaranye i Kamembe, byo kumuhima gusa. Icyo narangirizaho kuri iyi ngingo, ni uko Twagiramungu amaze gushwana na Leta y’Inkotanyi no kwegura ku mwanya wa Ministri w’Intebe muw’1995, hari Imiryango mpuzamahanga yifuje kumuha akazi, cyane cyane ikorana na LONI, ariko we yahisemo inzira yo kwitangira u Rwanda n’abana barwo, ashakisha uburyo bwo kubakiza ingoma ngome ya FPR-Kagame. Imana niyo nkuru, amaherezo izamufasha kugera kuri iyo ntego. Muri make rero, iyo mpano Twagiramungu abitse yo kutararikira indonke no kutarutisha abantu ibintu, ifitwe na bake.
Kuri bamwe ngo Twagiramungu yatanze Byumba (nkaho Byumba ari igiceri cyari mu mufuka we), ngo yatanze igihugu kubera ko yemeye amasezerano y’Arusha yabereye muri Tanzaniya, ayo masezerano akaba yari ayo kurangiza intambara no gusangira ubutegetsi n’Inkotanyi; kuba Twagiramungu yari ashyigikiye ko ayo masezerano abaho ngo ni igicumuro gikomeye nyamara ntabwo ari Twagiramungu wasabye ko ayo masezerano abaho cyangwa se ngo abe ariwe wari mu mishyikirano n’inkotanyi maze akabikora nabi! Ese niwe wasabye ayo masezerano? Ese mama niwe wayanegosiye abikora nabi? Ese harya Perezida Habyarimana we ntiyayemeye? (Amasezerano yemewe na Habyarima wari perezida kuko ari nawe wayasinye kugira ngo yemerwe si Twagiramungu). Na n’ubu hari abantu bamwe bakihandagaza bakemeza ko Twagiramungu ari we winjije Inkotanyi mu Rwanda, birengagije ko nta n’ijambo yari afite ku ngabo z’u Rwanda.
Abandi banyarwanda bafite ziriya mpano twavuzeho nibigaragaze, kandi barahari, bafatanye na Twagiramungu muri uru rugamba, naho abaza batukana barata igihe rwose kandi igihe cyahise kitagaruka. Ntangazwa kandi n'abakomeza gushinja Twagiramungu ibinyoma n'amafuti ariko ntibigere bacisha Kolonel Lizinde watanze pula yo guhanura indege ya Habyarimana, Perezida Habyarimana wanze ibiganiro mbere y'igihe, Perezida Kagame wanze gukurikiza amasezerano y'amahoro y'Arusha, Nsengiyaremye Dismas wirukanye Abafaransa muri 1993, Pasteur Bizimungu na Kolonel Kanyarengwe bemeye kuba ibiragi imbere ya Kagame, etc.
Ubwo, uwitwa Mutarambirwa Bosco aherutse kwerekana uburyo abanyarwanda bashobora kwicarana mu byiciro binyuranye bakaganira ku bibazo by'igihugu cyacu, nibwiye ko abantu babangamiwe na FPR bagiye guhagarika ibyo gupingana (Kanda aha usome iyo nkuru ya Bosco: Let the Rwandan political opposition adopt A DEBATE culture), ariko iyo urebye ibyo ibinyamakuru bimwe bikomeza gutambutsa, usanga urwishe ya nka rucyiyirimo.
Nk'umuyoboke w'ishyaka rya RDI Rwanda Rwiza, murambabarira mvuge ku munyapolitiki ukunze kwibasirwa, Bwana Fawustini Twagiramungu, kuko ayoboye ishyaka ndimo. Abantu rero bakunze kwibasira Twagiramungu Faustin Perezida wa RDI Rwanda Rwiza akaba na Perezida w'Impuzamashyaka CPC, tukabibona tukicecekera tukabigenza nk'uko umwanditsi w’icyamamare DODINSKY yabivuze mu rurimi rw'icyongreza ati “When faced with senseless drama, spiteful criticisms and misguided opinions, walking away is the best way to stand up for yourself. To respond with anger is an endorsement of their attitude.” Ncishirije mu Kinyarwanda bikaba bisobanura ibi:“igihe cyose ufite umugambi w'ukuri hakaza abantu buzuye urwango kandi bagambiriye kugusenyera ibyo wubatse, uburyo bwiza bwo gushimangira ukuri kwawe ni ukubihorera. Niyo ubashubije wirinda kubikorana uburakari, kuko kubasubiza ubarakariye ni ugutiza umurindi ubuswa bwabo”.
Zimwe mu mpano za TWAGIRAMUNGU

Kumvwa na benshi
Twagiramungu kuva yatangira politiki ku mugaragaro mu mwaka w’1990, abanyarwanda bakunze kumva aho avuga, aho atanga ibiganiro. Ibi byagaragariga muri za meeting yakoreshaga hirya no hino mu gihugu. Abanyarwanda bitabiraga meeting ze ku bwinshi, amoko yose kandi, bazaga nta gahato kabayeho nka bimwe FPR ikora ubu byo guhiga abaturage ngo baze ku ngufu mu manama yayo. Ahubwo igitangaje cya Twagiramungu, nko muri 2003 ubwo yazaga mu Rwanda kwiyamamaza ahanganye na Kagame, FPR yakoresheje ingufu nyinshi cyane zo gukumira abaturage ngo batajya muri meetingi ze, ariko ntibibuze abantu kuzitabira.
Kuva kera kugeza ubu iyo Twagiramungu ari buvugire kuri radio iyo ariyo yose, usanga buri muturage yahagaritse ibindi byose agatega amatwi imvugo n'ibiganiro bye. Abenshi ni abajya ahihishe ariko bagatega amatwi uyu munyapolitiki w'ikigugu. Abashaka impinduka mu Rwanda bagombye guha agaciro ikintu gituma abantu bakunda kumva aho avuga n'ubwo baba babibuzwa ka jana, ariko bakabikora. Hari impamvu ikomeye ibitera, kandi iyo mpamvu ni ya mpano.
Kutikubira no kutararikira imitungo
Abazi amateka y'u Rwanda kandi babanye na Twagiramungu bya hafi bemeza ko atigeze arangwa n’umuco mubi wo kwikubira imyanya y'ubutegetsi cyangwa ngo yigwizeho imitungo. Hari benshi bamurwanya rero ubu nyamara ari we wababereye intango y'aho bari n'ibyo bari byo ubu. Mbere ya jenoside Ministre w’Intebe Nsanzimana amaze kweguzwa, hatangiye imishyikirano yo gushyiraho guverinoma y’amashyaka menshi, birazwi ko Twagiramungu ataharaniye umwanya wa Ministri w’Intebe.
Ahubwo yamamaje yivuye inyuma umukandida umwe rukumbi, ari we Nsengiyaremye Dismas, ubu tutazi naho aba! Ntawe uyobewe intambara Nsengiyaremye yateje mw’ishyaka MDR arwanya Twagiramungu, ashaka kuba Perezida wa MDR, uretse ko bitamukundiye. Igitangaje ni uko Nsengiyaremye yageze n’aho agerageza kwirukanisha Twagiramungu mw’ishyaka MDR, mu kiswe kongre ya Kabusunzu, uretse ko nabyo ntacyo byafashe.
Abandi twavugaho ni bamwe mu bagabo bafashe imyanya jenoside irangiye. Aha navuga nka Makuza Bernard, Rugira Amandin, Safari Stanley, Rwigema Pierre Celestin, Gasana Anastase n'abandi. Abo bose birengagije ko Twagiramungu yabakomeje, bamuvanaho amaboko babitegetswe na FPR, bamwihakana mu buryo bugayitse bwa “MPEMUKE NDAMUKE”.
Umugabo Ambroise Nizeyimana, akaba ari murumuna wa nyakwigendera Nepomuseni Nayinzira wahoze ari Perezida wa PDC, agomba kuba aziranye na Twagiramungu muri MDR aho yahoze ari umurwanashyaka wa MDR, Ambroise yanze kujya mw’ishyaka rya mwenenyina kubera ko nta myanya ryatangaga. Muri iyi minsi, uwo Ambroise ari gukwirakwiza ku mbuga za Interneti inyandiko z’urukozasoni zikoma Twagiramungu amushinja ngo kwigwizaho imitungo. Ariko mu by’ukuri, ntawe utabona ko ibyo birego ari ibifitirano, kuko iyo bitaba ibyo, Ambroise aba yarerekanye niba iyo mitungo Twagiramungu yarayisize mu Rwanda cyangwa niba yarayimukanye aho atuye mu BubIligi! Kwandika ibintu nk'ibi udafitiye ibimenyetso, kandi uvuga ko ngo wize menshi, ukabikora kandi usheshe akanguhe uri mu myaka 60 y’amavuko, biteye isoni n’agahinda!
Ese ko wumva Ambroise ngo yatangiranye politiki na Twagiramungu mu mwaka w’1990 kandi akavuga ko amuzi imbere n’inyuma, kuki atahishuriye abasoma inyandiko ze ukuntu Twagiramungu yitangiye ishyaka MDR mu kuribyutsa muri za 90 na 91, akarihundagazaho imitungo ye y’icyo gihe, kandi atagononwa : Byageze n’aho icapiro rye ryitwaga Multiservices risigara rikorera ishyaka MDR gusa kandi ku buntu, ndetse n’andi masosiyete yari yarashinze nka Transcontintal cyangwa Pharmachimie ayaburira umwanya kubera kwitangira ishyaka, agenda acumbagira kugez’ubwo ahombye. Kubona hejuru y’ibyo hari abagishinja Twagiramungu gushaka kwigwizaho imitungo, ni ugusetsa imikara wa mugani w’Abanyamakuru. Ahubwo ikigaragara ku bashyira mu gaciro, ni uko Twagiramungu yamye ashyira inyungu za rubanda hejuru y’ize bwite.
/http%3A%2F%2Fwww.umuvugizi.com%2Fwp-content%2Fuploads%2F2011%2F12%2FPierre-Celestin-Rwigema.jpg)
Gutinyuka
Twagiramungu ni umugabo utagira ubwoba, utinyuka aho rukomeye. Aha jyewe kuri iyi ngingo namugereranije na Kaporali NYANDWI mu bijyanye no kugaragaza ubutwari bushingiye ku gukunda igihugu. Aha nakwibutsa muri make ibigwi by’uwo musilikare wabaye icyamamare : Inyenzi - Inkotanyi zateye u Rwanda mu myaka ya nyuma ya za 1960, zinjira mu gihugu (infiltration) ariko ingabo z'u Rwanda ziyoberwa aho zihishe. Kaporal Nyandwi yafashe icyemezo cyo gukiza u Rwanda rwose maze abwira bagenzi be ati, ndagiye aho banyicira niho bazaba bari muhite muhagota. Yaragiye rero, agwa mu bwihisho bw'inyenzi ziramwica, ingabo z'u Rwanda zihita zataka zitsinda icyo gitero. Koko rero, umuntu ukunda igihugu iyo bibaye ngombwa arakitangira kugira ngo ukuri gukomeze kuganze.
Muri za 91-94, Twagiramungu ntiyatinye kubwiza Prezida Habyarimana inani na rimwe, akavugira ku mugaragaro ibyo bamwe bavugiraga mu matamatama, ari nabyo byatumye aba ikirangirire, kugeza aho buri wese, no mu batari abafana be, bifuzaga kureba no kumva umuntu watinyutse Ikinani cyari cyarigize ikigirwamana (Ikinani ni izina ry'igisingizo Perezida Habyarimana yari yariyise ubwe, ngo Ikinani cyananiye abagome n'abagambanyi). Amagambo Twagiramungu yavugiye kuri stade régional i Nyamirambo tariki ya 11 Kanama muri 1991, ubwo MDR yari imaze kwemerwa, ari nabwo yasabaga ko habaho inama RUKOKOMA, ayo magambo yo kunenga imikorere ya MRND na Perezida wayo, ari nawe wari Perezida wa Republika, abenshi barabimwangiye kugeza n’ubu.
/http%3A%2F%2Fwww.musabyimana.net%2Ftypo3temp%2Fpics%2Ff25da225d3.jpg)
Ese kuki abamwita umugambanyi cyangwa icyitso, batajya bahingutsa ubutwari yagaragaje ubwo yari amaze gutahura imigambi mibisha FPR yari yinjiranye mu gihugu ? Mu kwezi kwa 12 k’umwaka wa 1994, ataramara n’amezi atanu ku mwanya wa Ministri w’intebe, Twagiramungu yatinyutse kubwiza Kagame ukuri gukarishye, yamagana kuri radiyo ubwicanyi bw’Inkotanyi agira ati : “Hashize imyaka irenga 30 Abanyarwanda bipakuruye ingoyi, ubu si bwo bazemera kuyisubizwaho”. Abonye ko FPR ikomeje kumunaniza no kubangamira amasezerano ya Arusha, yitandukanyije n’ingoma y’igitugu cya Kagame, akiza amagara ye ahunga abo bicanyi, ajya kwisuganya hanze y’igihugu aho yakomereje urugamba rwa politiki, n’ubu rukaba rukigeretse kuko arukomeje.
Ntawe uyobewe ko hagati aho mu mwaka w’ i 2003, yafunze umwuka akajya guhangana na Kagame mu matora ya Prezida wa Repubulika, ubwo FPR yari imaze gusesa ishyaka rya MDR, kugira ngo hatagira umuntu wo muri iryo shyaka uzatinyuka gupinga Kagame mu matora. Abasanzwe bikomye Twagiramungu ku mpamvu zabo bwite, bakwije isi yose ko ngo yari yajyanywe mu Rwanda no guhesha agaciro itorwa rya Kagame, bakirengagiza ko Twagiramungu yari yatowe n’amajwi arenga 60%, akomotse mu banyarwanda bo mu moko yose, uretse ko mu manyanga isanganywe, FPR yamwibye iyo ntsinzi.
Birazwi kandi ukuntu Kagame witwaga ko yatowe n’amajwi arenga 95%, yihereranye abameya n’abakada ba FPR akabatura umujinya wose yari avanye muri ayo matora, bazira ko ngo bari baramubeshye ko akunzwe n’abaturage, nyamara mw’ibanga ry’ibahasha y’itora, bagahundagaza amajwi yabo kuri Twagiramungu. Kuba Twagiramungu yaragiye mu matora yo mu 2003 byateye igisebo FPR itazakira haba mu banyarwanda babonye FPR yiba amajwi haba no mu banyamahanga bazi ko FPR yibye Twagiramungu amajwi,iyo atajya muri ayo matora FPR iba ihora yivuga ibigwi ko ari ishyaka ryemera demokarasi!
Dufashe izindi ngero ariko za vuba z’ugutinyuka kwa Twagiramungu, twakwibutsa ko nka Perezida w’Impuzamashyaka CPC, yafashe iya mbere mu kubwira amahanga ko LONI nihirahira kurasa FDLR azayitabara. Iyi mvugo ngira ngo bamwe basamira ibintu hejuru, kuyumva byarabananiye kandi basa n'abadashaka kumwegera ngo abasobanurire uko byagenda.
Kwihangana
Uyu mugabo w'inararibonye muri politiki afite ukwihangana kudasanzwe. Iyobokamana ritubwirako buri muntu agira umusaraba we. Mandela yagize umusaraba w'uburoko bukabije, Martin Luther Kingi yagize umusaraba wo gushumurirwa imbwa ngo zimurye ari mu myigaragambyo yo guca akarengane k’Abirabura muri USA naho, ... Twagiramungu afite umusaraba w'ibitutsi no kwicirwa umuryango uzize ibitekerezo bye. Ni umusaraba kuko aba ari ibyago biba bikujeho bitari ngombwa, bitewe no kureba hafi kw'ababikora cyangwa se bashaka kurengera inyungu zabo bagiye bageraho babanje gukandamiza abandi. Kwihangana burya ni impano idasanzwe kandi nk'uko Dodinsky abisobanura, iyi mpano itera nyirayo imbaraga zidasanzwe mu kurengera inyungu rusange.
UMWANZURO
Bantu bari mu mashyaka anyuranye ya opposition niba mubona umu leader wanyu afite impano zifatika zamufasha guteza imbere urugamba turiho rwo guhindura imitegekere y’igihugu cyacu, nimuhaguruke mumushyigikire, mushyigikire inzira ababwira yo gukiza abanyarwanda Sekibi FPR. Ntacyo bimaze kwikorera umunyapolitiki urusha abandi amahirwe n’impano y’ubuyobozi, ukamwikorera ugamije gusenya intego nziza yiyemeje kandi ahuriyeho na benshi. Iyo udashobora kwerekana indi nzira ihamye, ugutukana no gusebanya kwawe nta nama byungura, umuhanga w'inararibonye Dodinsky yerekanye uko bishyingurwa.

Nk'uko rero tutazahwema kubivuga, u Rwanda rwugarijwe n'ibibazo byinshi kandi bikomeye bizakemuka ari uko habayeho inama Rukokoma (conference nationale). Twari dukwiye rwose gukomeza kugirira Impuzamashyaka CPC ikizere tukayifasha kuzageza abanyarwanda bazaba bakiriho ku nama rukokoma. Ibi bizagerwaho duhaye Bwana Twagiramungu Faustin ituze, akatwereka iyo nzira izageza u Rwanda ku mpinduka Abanyarwanda benshi bategereje, cyane cyane abahejejwe ishyanga, baharanira gutaha iwabo bemye kandi bafite umutekano.
Harakabaho abanyapolitiki bazi kwihangana kandi buzuye impano z'Umuremyi.
Vincent UWINEZA
RDI Southern Estates Commissioner