EAC : Madame Margaret Zziwa yanze kuba nka Ntawukuriryayo, ntabwo azegura !
Mme Margaret Nnatongo Zziwa umuyobozi w’Inteko y’abadepite b’Umuryango w’Africa y’Uburasirazuba yabwiye ikinyamakuru Daily Monitor ko atazegura ku mirimo ye kubera igitutu yashyizweho na bagenzi be bamusaba kwegura kubera imyitwarire ye idahwitse. Mu nama yabo iheruka guteranira i Kigali abadepite 32 kuri 45 bagize iyi nteko batoreye ko batakimufitiye icyizere.
Uyu mugore ukomoka muri Uganda, yabwiye abanyamakuru ko abamushyize kuri uriya mwanya ari abaturage ba Uganda ko nta wundi ushobora kumusaba kuwuvaho ngo abyemere. Ati: “Sinzegura rwose babyumve. Nashyizwe muri uyu mwanya n’igihugu cyanjye. Kuba ndi Margaret Zziwa sibyo byanshyize muri uyu mwanya ahubwo kuba mpagarariye Uganda nibyo bingira uwo ndiwe muri EALA no muri EAC.”
Margaret Zziwa yashinjwe na bagenzi be agasuzuguro, imiyoborere mibi, gutonesha no gukingira ikibaba abanyamafuti. Mu nama y’Inteko ya EALA iherutse guteranira i Kigali handitswe inyandiko isinywa n’abadepite 32 kuri 45 bagize EALA ivuga ko bamutakarije icyizere ndetse akwiye kwegura. Gusa uyu mugore ntabwo yeguye kuko hari imibare y’abadepite bahagarariye buri gihugu itari yagezweho kugira ngo umwanzuro wo kumweguza wemezwe.
Mu nteko ishinga Amategeko y’umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba hamaze iminsi havugwa ibibazo by’ubwumvikane bucye mu bayigize. Bamwe muri bo bemeza ko ubwo bwumvikane buke bushingiye ku kuba uyu muyobozi wayo adafata imyanzuro ikwiye ndetse akaba akingira ikibaba abanyamafuti muri bo. Umwe mu bagize iyi nama ukomoka muri Tanzania witwa Hon Shy-Rose Sadrudin Bhanji bashinja ko yatutse bagenzi be, ubwo bari mu rugendo ku mugabane w’Uburayi ; imyitwarire bagenzi be banenze cyane ndetse bakanasaba ko avanwa mu bagize iyi Nteko.
Ubwumvikane bucye muri iyi Nteko ariko si ubwa vuba aha kuko no muri Kanama 2013 abahagarariye u Rwanda muri iyi Nteko bisohoye mu nama yayo kubera kutumvikana na Hon Margaret Zziwa ku ngingo y’uko inama zibahuza zikwiye kujya ziteranira mu bihugu byose bigize umuryango ubahuriza hamwe [ndlr:Umenya iturufu rimenyerewe ryo kweguza abayobozi bigendeye ku matiku mu Rwanda utaratanze umusaruro muri EAC].
Umuseke.rw