Ibitekerezo : Uburwayi bwo kwiyitirira igihugu cg ishyaka ntibufitwe na Kagame gusa, hari n’abamurwaya bagera ikirenge mucye!
Mu minsi ishize mperutse gusoma itangazo Byiringiro, umuyobozi w’agateganyo wa FDLR, yacishije mu kinyamakuru gikorera kuri internet cyitwa "Ikaze iwacu" numva ndumiwe, nibaza niba koko Byiringiro azi ibyo avuga cg niba afite abamuvugiramo. Iryo tangazo rifite umutwe ugira uti « Itangazo rya FDLR rikangurira impunzi n`abanyarwanda bose kwirinda ubucabiranya bwa bamwe mu banyamashyaka yo hanze arwanya ubutegetsi bwa kigali bari kwifashisha mu kubacamo ibice no kubarangaza babaka imisanzu ».
Atangira agira ati : « Mu mezi macye ashize, ibitangazamakuru byinshi bikorera mu kwaha kw`ubutegetsi bwa Kigali byatangaje amakuru menshi ko Umuryango w`Abibumbye ugiye kuzarasa inzirakarengane Impunzi z`Abanyarwanda ziri muri Congo DRC. Abayobozi bamwe b`amashyaka ya opposition akorera hanze basamiye hejuru izo nkuru z`ubugambanyi bagwa mu mutego w`ubutegetsi bwa Kigali ubwo bagaragazaga uruhare rwabo mu gushaka gusenya FDLR ».
Byiringiro arashaka guteza ubwega mu gusanisha ibintu bidahura. Arashaka kuvuga ko opposition nta handi yakura amakuru uretse ku binyamakuru bikorera mu kwaha kwa Kagame. Ibi sibyo, kubera ko igihe cyahawe FDLR cyo kuba yarangije gushyira intwaro hasi buri wese aracyizi, amatangazo yaciye henshi ndetse no mu binyamakuru mpuzamahanga. Utabizi ni umuntu utazi gusoma cg udakurikiranira hafi amakuru y’u Rwanda cg se ay’impunzi z’abanyarwanda cyane cyane iziri muri Congo. Nyuma y’icyo gihe rero (02 mutarama 2015) hafashwe icyemezo cyo kurasa FDLR, keretse niba FDLR yatubwira niba ifite imbaraga zanesha ONU.
Iyo avuga ngo bamwe mu bayobozi b’amashyaka ya opposition basamiye izo nkuru hejuru ….bagaragaza uruhare rwabo mu gusenya FDLR. Aha rero niho atanga amazina y’abo we yita ko baguye mu mutego wa Kigali. Uwa mbere ni Twagiramungu Faustin ngo washishimuye itangazo ngo abayobozi ba FDLR bishyikirize inkiko. Ati, « ninde wamugize umuvugizi wa Leta ya Kigali cg wa MONUSCO ? ». Byiringiro iyo yandika atya, yibuka ko buri munyarwanda afite uburenganzira bwo kuvuga ibintu uko abyumva ? Iyo se avuga ngo Twagiramungu Faustin yashishimuye itangazo arashaka kumvikanisha iki ? Itangazo njye nasomye ni irya CPC ryashyizweho umukono na Perezida wayo ariwe Twagiramungu Faustin, bagaragaza n’inama icyo cyemezo cyafatiwemo. Niba Byiringiro yiyita FDLR, ntabwo Twagiramungu yiyita CPC.
Iyo ndwara ya Byiringiro na Kagame niyo igiye koreka igihugu n’impunzi zafashwe bugwate na Byiringiro muri Kongo kuko yumva izo mpunzi ari amatungo aragiye, akazicyamura nk’ucyamura itungo ashaka ko rinyura aho yifuza. Nanamwumvise kuri BBC yiyita umushumba w’impunzi. Abanyarwanda baje kuba amatungo ryari ? Impunzi ziri muri Congo zagombye kwirukana burundu umuntu witwa ngo ni umuyobozi wazo, we akaba yarazihinduye amatungo cg se uzifata nk’amatungo. Indwara twari tuzi kuri Kagame yo kwiyita u Rwanda, Byiringiro yamufashe kera, none arashaka no kuyitwerera Twagiramungu Faustin. Ntikamufate !
Kuba CPC yaravuze ko abayobozi ba FDLR bakwitangira abo bayoboye kugira ngo izo mpunzi z’inzirakarengane zitongera kuraswaho si inka yaciwe amabere ; yewe si no gusenya FDLR kubera ko Byiringiro siwe FDLR. D’ailleurs Byiringiro ntanashakishwa n’urukiko mpuzamahanga na rumwe, kuki yahise yumva ariwe bavuze, ubundi si ugutuka Twagiramungu yiva imuzingo ! We ubwe yigeze avuga ko yatanga Mudacumura akaburanishwa na CPI, nyamara ntawamureze ko ashaka gusenya FDLR. Ese ko Mudacumura we ubwe atavuze, ko ari we wari kuba abangamiwe cyane n’iryo tangazo rya CPC, ni uko nta munwa agira ?
Ese ko abayobozi benshi ba FDLR Bagiye bafungwa (Murwanashyaka), abandi bakishyikiriza Kagame(Rwarakabije), FDLR yahise isenyuka ? Ahubwo se ingufu ifite ubu yigeze izigira mbere ? Hari abahungu n’abakobwa, abagabo n’abagore ba FDLR bakomeza kuyikorera kandi ikajya mbere. Byiringiro na Kagame bahuriye kuri byinshi, harimo no kumva ari bo bonyine bashoboye kuyobora nta wundi wayobora neza. Iyo indwara abanyagitugu bose barayirwara.
Impunzi zo muri Congo rero zagombye kongera zikareba niba Byiringiro akiri umuyobozi uzikwiye cg niba nawe atazazita mu mashyamba nka Rwarakabije. Kandi birashoboka kuko Byiringiro na Rwarakabije ubu bivugwa ko bafitanye ubucuruzi bw’imbaho n’amabuye y’agaciro. Yewe amwe mu makuru atugeraho yemeza ko haba hari ama Jeep 4x4 yaba yarohererejwe ba Byiringiro avuye i Kigali muri ubwo bucuruzi bwa magendu hagati ya Byiringiro na Rwarakabije. Nk’ubwo biramutse ari ukuri ninde waba ukorera FPR kurusha Byiringiro ? Ayo makuru abaye ari impamo, hari uwo byazatangaza kumva ko Byiringiro yisangiye mugenzi we Rwarakabije i Kigali. Amateka azatwereka byinshi ndetse n’ibyo tutakekaga.
Undi munyapolitiki Byiringiro ashyira mu majwi ni Padiri Nahimana Thomas. Niba narumvise neza, aramurega ko yaba agenda yiyita Intumwa ya FDLR ndetse akanasaba imisanzu mu izina rya FDLR. Ibi byo ni ubwa mbere mbyumvise, nta n’isesengura rikomeye nabikorera kuva ari amakuru numvise bwa mbere. Buriya yenda Padiri Thomas ashobora kuzagira icyo atangariza abanyarwanda kuri ibyo birego bishya bya Byiringiro.
Hari aho Byiringiro agira ati “mu gihe impunzi n`abandi Banyarwanda bategereje kubona umurongo utomoye ubuyobozi bw`ishyaka FDLR rifitiye Abenegihugu babujijwe uburenganzira ku gihugu cyabo”. Aha ho ni ukwibeshya gukabije kuko Byiringiro asa n’ugaragaza ko FDLR yonyine ariyo ifite urufunguzo rwo kurangiza ikibazo cy’impunzi. Reka daa sibyo, na niyo mpamvu yagombye kongera kwibutswa ko gukorana n’abandi bitanga imbaraga nyinshi kurusha iz’umuntu umwe.
Umwanzuro:
Amayeri ya FPR ni mensi kandi ahindura isura buri gihe. FPR yashegeshe opposition iyicamo ibice ndetse iyitwara n’abarwanashyaka bayo ibafatiye ku nda(kubizeza imyanya myiza mu buyobozi i Kigali). Abanyarwanda bibumbiye muri FDLR bagombye kureba neza niba Byiringiro akiri umuyobozi wo muri iki gihe tugezemo. Inzego zabo zishinzwe iperereza zagombye kumenya impamvu n’ikigamijwe mu bucuruzi akorana na Rwarakabije maze bakamenya neza niba Byiringiro atarahindutse umukada wa FPR, byaba ari byo bagakura urumafu mu ngano hakiri kare.
Maître Kubwimana Jacques
Gisenyi- Rwanda