Congo: Niba Cobra Matata n'ingabo ze bishyize mu maboko y'ingabo za Congo FARDC ni iki kibura ngo amahoro agaruke mu karere?

Publié le par veritas

Col. Cobra Matata

Col. Cobra Matata

Colonel Cobra Matata wihaye ipeti rya Général akaba ari n’umuyobozi w’umutwe w’inyeshyamba za Front de Résistance Patriotique de l’Ituri (FRPI) ziharanira ukwigenga kw’Intara ya Ituli mu burasirazuba bw’Amajyaruguru ya Congo Kinshasa muri week end ishize yishyikirije ingabo z’igihugu cya Congo FARDC.
 
Cobra Matata ni imwe mu nyeshyamba leta ya Congo yikanga cyane kuko umutwe we wari wunze ubumwe kurusha indi mitwe irwanira mu burasirazuba bwa Congo.Uyu mutwe umaze imyaka myinshi mu bikorwa by’urugomo, ubwambuzi, ubwicanyi, gusambanya abagore ku ngufu n’ibindi bibi wakoreraga mu gace ka Ituli ugamije ahanini kugenzura ibirombe by’amabuye y’agaciro nyuma y’uko wongeye gusubira mu ishyamba mu 2011 ubwo Col Matata yari ananiwe kumvikana n’igisirikare cya Leta ya Kinshasa.
 
Col Cobra Matata ufite izina nyakuri rya Banaloki Matata yizanye ku ngabo za Congo mu mujyi wa Bunia kuwa gatanu nijoro azanye n’abasirikare bakuru batatu. We ngo afite ipeti rya General (nubwo azwi nka Colonel) naho abo batatu bandi bazanye bafite amapeti ya Colonel.Cobra Matata yahise ashyirwa mu nzu iri mu mujyi wa Bunia, umurwa w’intara ya Ituli, naho abo bagenzi be nabo bashyirwa ahandi.
 
Colonel Baby Tasine Bruce wa FRPI Cobra Matata ntabwo yaje wenyine kuko ngo biteganyijwe ko ari bukurikirwe n’abarwanyi bagera kuri 418 nabo baherekejwe n’abagore n’abana bose hamwe 394.Mbere yo kwizana akishyikiriza ingabo, Cobra Matata ngo yabanje kwizezwa imbabazi rusange kuri we n’abarwanyi be kandi ko amapeti yabo akomeza kwemerwa.
 
Kuva mu 1999 umutwe wa FRPI wa Cobra Matata wari mu bikorwa bya kinyeshyamba mu ntara ya Ituli, mu 2006 imitwe myinshi yiyunze ku ngabo za Congo ariko mu 2007 no mu 2011 uyu wa Cobra Matata usubira mu ishyamba, icyo we yasabaga gusa ni ugusubizwa mu ngabo akemerwa ku ipeti rya General.Tariki 10 Ugushyingo 2014, umuvugizi wa Leta ya Congo Lambert Mende Omalanga we yari yatangaje ko Col Cobra Matata yamaze kwishyikiriza ingabo za FARDC ariko anyomozwa n’ingabo za MONUSCO zavuze ko bakiri mu biganiro n’uyu mukuru w’inyeshyamba.
 
Abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa bashegeshwe n’imitwe y’inyeshyamba yigeze kuba ibarirwa kuri 35 yakoraga ibikorwa by’ubwicanyi n’andi mabi ku baturage. Raporo y’impuguke z’umuryango w’abibumbye ONU ikaba yaragaragaje ko imyinshi muri iyi mitwe yo mu burasirazuba bwa Congo yashinzwe n’abayobozi b’igihugu cy’u Rwanda ndetse abo bayobozi bakayiha n’ibikoresho kugirango yice impunzi z’abanyarwanda zihishe mu mashyamba ya Congo bitewe ni uko zihigwa n’abayobozi b’u Rwanda. Ikindi izo mpuguke za ONU zagaragaje ni uko iyo mitwe yashinzwe n’u Rwanda isahura umutungo wa Congo ugizwe n’amabuye y’agaciro anyuranye ndetse n’imbaho byose bikoherezwa mu Rwanda.
 
Mu mitwe isigaye ikomeye muri Congo harimo umutwe urwanya Leta ya Uganda wa ADF-Nalu, uherutse kwica abaturage bari hagati ya 50 na 80 mu minsi ishize mu gace ka Beni, hamwe na FDLR irwanya Leta y’u Rwanda. FDLR ikaba isaba ko hagomba ibiganiro biyihuza na leta y’u Rwanda kugira ngo impunzi z’abanyarwanda zitahe mu mahoro kandi akarere kose kabone umutekano; kugeza ubu icyo kifuzo leta ya FPR Inkotanyi mu Rwanda ikaba itaracyemera, yo ikaba yifuza ko FDLR yakwicwa yose igashira!
 
Kuba rero Cobra Matata n’abarwanyi be bose bishyize mu maboko y’ingabo za Congo FARDC, harabura ubushake bwa leta y’u Rwanda n’iya Uganda mu gutangiza ibiganiro n’imitwe isigaye muri Congo ituruka mu bihugu byabo kugira ngo amahoro arambye asesekare mu karere. Niba izo leta zombi zikomeje kwinangira cyane cyane leta ya Paul Kagame yo ijya muri Congo gushinga indi mitwe, kandi u Rwanda rukaba rufite impunzi nyinshi muri Congo rutifuza ko zibaho; urwishe ya nka ruracyayirimo, amahoro azakomeza kuba ingume mu karere.
 
Ubwanditsi
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article