Burundi: Pierre Nkurunziza ahanganye n'abayoboke ba Zebeya, 9 muribo batawe muri yombi!
Abayoboke ba Zebiya Ngendakumana batawe muri yombi mu gihe bashakaga kwambukira ku mupaka wa Ruhwa ugabanya u Burundi n’u Rwanda, ubu bakaba bari mu maboko y’abashinzwe umutekano.
Abayoboke ba Zebiya Ngendakumana bemeza ko abonekerwa na Bikiramariya, ariko Zebiya akaba ashakishwa n’ubutabera bw’u Burundi ndetse hakaba haratanzwe manda (impupuro zo kumufata) yo kumuta muri yombi. Abo bafashwe n’abashinzwe umutekano nabo bavugaga ko bagiye kureba Zebiya kugira ngo basengane nawe. Ntabwo bumva impamvu babujijwe kujya gusenga cyangwa se ngo babwirwe icyaha bakoze gituma batabwa muri yombi kuko gusenga atari icyaha. Abo bari bagiye gusenga bafashwe n’abashinzwe umutekano ni 9 ariko bakaba bafashwe hari abandi bangana nabo bari bamaze kwambuka umupaka.
Ubutegetsi bw’u Burundi kuva mu nzego zo hasi kugeza mu nzego zo hejuru bafite amabwiriza yo kubuza umuntu wese ushaka kubonana na Zebiya Ngendakumana kutamwegera ariko ibyo byarananiranye, n’ubwo ayo mabwiriza ahari ntabuza abantu kujya kumureba. Abayoboke benshi ba Zebiya mu gihugu cy’u Burundi bafungiye muri za gereza zinyuranye, Muri abo bayoboke hari abapfuye baguye mu mishyamirano yagiye ibahuza n’igipolisi cy’u Burundi.
Zebiya Ngendakumana ni umukobwa ufite imyaka 27, avuka mu ntara ya Kayanza ku musozi wa Rusha i Businde, akaba ari umukristu muri Kiliziya Gatolika, akaba yaratangiye kubonekerwa akiri muto cyane, afite imyaka 4 ngo yabonekewe n’umumalayika, naho afite imyaka 5 abonekerwa na Bikiramariya, nyuma amaze kugira imyaka 12 abonekerwa na Yezu ari nawe wamuhaye ubutumwa atanga muri iki gihe ageza kubantu bose basengana nawe.
Aho yasengeraga muri Komine Gihombo, intara ya Kayanza hacunzwe n’umutekano kuko ubutegetsi bwamubujije kongera gusenga kuko ubuhanuzi atanga buhahamura abategetsi, babujije abantu kumwegera ariko byarananiranye. Zebiya avuga ko ntabayoboke agira ko abamusanga aho asengera baba bayobowe n’Imana.
Zebiya avuga ko atanga ubutumwa ahabwa na Bikiramariya ahagaze kumubumbe w’isi akamubwira ko agomba kujya kubwira abantu baturiye isi guhindura imyifatire bakareka ibyaha, Zebiya ariko yibasira cyane ministre w’ubutegetsi bw’igihugu mu Burundi ngo kuko ahohotera abaturage, akaba ababajwe cyane n’uko uwo mu ministre yatanze amategeko yo kwica abantu basenga Imana, akaba asaba Perezida Pierre Nkurunziza ko agomba guha umutekano abantu bajya gusengera i Businde ngo kuko nawe ajya asenga !
Bujumbura news