Burundi : Hashinzwe Impuzamashyaka idasanzwe ihuje UPRONA ya Charles Nditije na FNL ya Agathon Rwasa !
Mu gihugu cy’u Burundi hamaze kuvuka Impuzamashyaka idasanzwe mu mateka y’icyo gihugu. Ishyaka UPRONA rifatwa nk’irigizwe n’intagorwa z’abatutsi ryifatanyije n’ishyaka FNL rya Rwasa naryo rifatwa nk’irigizwe n’intagondwa z’abahutu kugira ngo ayo mashyaka yombi ahuze imbaraga mu matora zo gutsinda ishyaka CNDD-FDD rizwi nk’ishyaka rigizwe n’abahutu bacishamake! Biravugwa ko n’ishyaka rya FRODEBU nyakuri ya Minani nayo yiyemeje gusanga iyo mpuzamashyaka ya UPRONA na FNL. Kwishyira hamwe kwa FNL na UPRONA ntabwo ari igitangaza kuko byose byatewe na Nkurunziza. Ishyaka CNDD-FDD rikimara kugera ku butegetsi ryiyibagije ko Agathon Rwasa yarifashije kugera ku ntsinzi maze rimushyira kuruhande ahubwo rihitamo gukorana n’igice kimwe cy’ishyaka rya UPRONA, birumvikana ko Agathon Rwasa nawe agomba gufata ikindi gice gisigaye cya UPRONA agakorana nacyo maze urubanza rukazacibwa n’abarundi uretse ko bitazoroha !
Uku kwishyira hamwe kw’aba bayobozi b’amashyaka bari abanzi hagati yabo nta murundi n’umwe bitunguye. Iyo mpuzamashyaka igizwe kuruhande rumwe n’ishyaka UPRONA (Union pour le Progrès National) rigizwe ahanini n’abatutsi, rikaba ryarayoboye igihugu cy’u Burundi mu gihe kirenga imyaka 30. Kurundi ruhande hari ishyaka FNL (Force Nationale de Libération)rigizwe ahanini n’abahutu, rikaba ryarafashe intwaro zo kurwanya ubutegetsi bwa Uprona kuva mu mwaka w’1980.
Ikigaragara cyo ni uko ayo mashyaka yahoze ari abanzi yishyize hamwe bitewe ni uko muri iki gihe afite umwanzi umwe utayoroheye ndetse abayobozi b’ayo mashyaka yishyize hamwe bakaba bavuga ko igihugu cy’u Burundi gishobora gusandara bitewe na CNDD-FDD. Charles Nditije uyoboye igice cy’ishyaka rya Uprona na Agathon Rwasa uyoboye igice cy’ishyaka rya FNL bemeza bombi ko umwanzi bahuje ari ishyaka CNDD-FDD (Conseil National pour la Défense de la Démocratie- Force de Défense de la Démocratie). Charles Nditije n’Agathon Rwasa bavuga ko bakuwe kubuyobozi bw’amashyaka yabo biturutse ku kagambane k’abayoboke b’ishyaka rya CNDD-FDCC, bakaba babona bigoye kugira ngo bashobore kwiyamamaza nk’abakandida bigenga mu matora yo mu 2015, akaba ariyo mpamvu bahisemo kwishyira hamwe.

Intego yabo ya mbere yo kwishyira hamwe akaba ari ugutsinda CNDD –FDD, Ayo mashyaka yombi, UPRONA na FNL yiyemeje gushyira umukono ku masezerano ayahuza ; ayo mashyaka yombi yiyemeje kuzubahiriza ibyo yiyemeje byo guhuza imbaraga za politiki. Icyambere ayo mashyaka yiyemeje ni uko azahuriza hamwe gahunda y’amatora (programme)no kugira urutonde rumwe rw’abakandida mu makomine no mu nteko ishinga amategeko, ikindi ayo mashyaka yiyemeje ni uko azashyiraho umukandida umwe yumvikanyeho mu kwiyamamariza umwanya wo kuba perezida w’igihugu !
Ni muri urwo rwego abayobozi b’ayo mashyaka yombi bahamagarira andi mashyaka ya politiki ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta kubasanga kugira ngo babuze ishyaka CNDD-FDD kongera kuyobora igihugu bityo ngo ibyo bashoboye kubigeraho ngo baba bashoboye « gukiza igihugu cy’u Burundi ibyago bikomeye bishobora kugisenya ». Kugeza ubu ntakindi kirakorwa ariko ishyaka rya Uprona ya Nditije na FNL ya Rwasa afite icyizere gikomeye, bibutsa abashidikanya ku kwishyira hamwe kwabo bagira bati : «Twembi twakoze imishyikirano Arusha». Amashyaka ya Uprona na FNL agaragaza ko ukwishyira hamwe kwayo byerekana ko politiki yo mugihugu cy’u Burundi yahinduye isura, ko politiki itagikorwa bishingiye ku bwoko ko ahubwo ishingiye kubitekerezo.
Iyi nkuru twayikuye kuri RFI