Burundi : « Perezida Nkurunziza afite uburenganzira bwo kongera kwiyamamaza bwa nyuma mu mwaka w’2015 » (Willy Nyamitwe).

Publié le par veritas

Willy Nyamitwe umujyanama wa perezida Nkurunziza mubyerekeye itumanaho.

Willy Nyamitwe umujyanama wa perezida Nkurunziza mubyerekeye itumanaho.

Willy Nyamitwe umujyanama wa Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza mubyerekeranye n’itumanaho yakoreye uruzinduko mu gihugu cya « Cote d’Ivoire ». Intego y’urwo rugendo yari iyo kubonana n’abayobozi b’icyo gihugu mu rwego rwo kugirana ibiganiro mubyerekeranye n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi ariko hakaba hararebwe cyane cyane urwego rw’ubukungu, hakaba hategerejwe amasezerano azashyirwaho umukono n’impande zombi mu mezi ari imbere mubyerekeranye n’ubutwererane.
 
Urwo ruzinduko rwahaye akanya Willy Nyamitwe ko kuvugana n’itangazamakuru. Kubera iyo mpamvu, hateguwe ikiganiro n’itangazamakuru, icyo kiganiro cyateguriwe muri Ambasade y’igihugu cy’u Burundi iri mu murwa mukuru rwagati  w’ Abidjan mu gihugu cya Cote d’Ivoire. Willy Nyamwitwe wagiranye icyo kiganiro n’abanyamakuru, yagarutse muri make ku mateka y’igihugu cy’u Burundi yaranzwe n’intambara zagiye zibamo ibihe bikomeye ndetse n’ibiteye ubwoba nk’ubwicanyi bwo mu mwaka w’1972 na jenoside yo mu mwaka w’1994.
 
Willy Nyamwitwe yibukije ibi bikurikira muri aya magambo : «Bitewe n’amasezerano y’amahoro y’Arusha (Tanzaniya) yashyizweho umukono mu mwaka w’2000, ayo masezerano akaba yarabaye hagati y’impande zombi zari zihanganye mu mirwano ; Cndd-Fdd (Conseil national pour la défense de la démocratie – Force de défense de la démocratie) yatsinze amatora y’abadepite yabaye ku italiki ya 04/07/2005 itsinda n’amatora y’abasenateri yo kuwa 29/07/2005. Umukandida w’ishyaka Cdd-Fdd, Pierre Nkurunziza yatorewe kuba umukuru w’igihugu ku italiki ya 19/08/2005 yimikwa kumugaragaro ku italiki ya 26/08/2005. Icyo gihe yatowe n’inama y’intumwa za rubanda bihuje n’ubwiganze bw’abadepite ishyaka rye ryari rifite mu nteko ishingamategeko. Yongeye gutorwa mu mwaka w’2010, icyo gihe amatora akaba yarakozwe mu buryo butaziguye, ishyaka rye rikaba ryarerekanye ko rikunzwe n’abaturage ».
 
Ku kibazo cyo kumenya niba nyuma y’izo manda zombi Perezida Pierre Nkurunziza ashobora kongera kwiyamamaza, Umujyanama wa perezida mubyerekeranye n’itumana yatanze igisubizo cyemeza ko Nkurunziza ashobora kongera kwiyamamaza  bitewe ni uko itegeko nshinga ry’igihugu cy’u Burundi ryemerera umuntu kwiyamamaza muri manda ebyiri ziba zakozwe mu buryo bw’amatora ataziguye. Willy Nyamitwe yagize ati : «Perezida Nkurunziza yatowe rimwe gusa mu buryo butaziguye mu mwaka w’2010, mubyukuri afite uburenganzira bwo kongera kwiyamamaza rimwe gusa mu mwaka w’2015 nk’uko itegeko nshinga ribiteganya. Manda yambere yakoze yatowe mu buryo buziguye bikozwe n’abadepite ».
 
Willy Nyamitwe yakomeje avuga uburyo perezida wa repubulika y’u Burundi akomeye cyane kukubahiriza itegeko nshinga atitaye ku myaka yamaze akorera igihugu imirimo myiza yo kucyubaka . Yabivuze muri aya magambo : « Abana bigira ubuntu amashuri kandi kwiga amashuri abanza akaba ari itegeko. Mu myaka yashize twari dufite abana 52% gusa bari mu mashuri none ubu tugeze kuri 95% mu myaka mike cyane. Abana bafite imyaka iri munsi y’itanu bavurirwa ubuntu kimwe n’abagore babyarira ubuntu ku bitaro. Kubyerekeranye n’ubukungu, ishoramari mubyerekeranye no kubaka ibikorwa remezo ryateye imbere. Igihugu cy’u Burundi kiri mu bihugu 10 bya mbere ku kigereranyo cy’ibihugu biteza ishoramari imbere (Doing Business). Ku rwego mpuzamahanga, u Burundi bweretse umuryango w’ubumwe bw’Afurika ko ari inararibonye mu kubungabunga umutekano cyane cyane ko ari kimwe mu bihugu bitanga ingabo nyinshi zo kugarura amahoro.
 
Mu kurangiza yavuze ko u Burundi buzasinyana n’igihugu cya « Cote d’Ivoire » amasezerano y’ubutwererane mu by’ubukungu mu minsi ya vuba. Yasabye abarundi n’abaturage ba Cote d’Ivoire gukomeza inzira z’ubushuti zibahuza n’ubufatanye bugomba kuranga ubumwe bw’abanyafurika.
 
Source : abc.a-tunnel.info
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
S
Veritasinfo/FDRL iyo byayiyobeye yinjira muri politques z'ibindi bihugu! Imburamukoro gusa ziri aho muri anonymat total! Kuva ryari se muri abarundi? Nako nta n'ubwo muri abanyarwanda muzagende ba Mende n'abo barundi muvuganira bajye babahemba nibo mukorera .Harya ngo muzafata Urwanda!?? Babyita kishwashwata mwo kicwa n'uburagaza mwe!
Répondre
B
Mudacumu kuki utukana?
W
Buriya niko yarezwe. ndabona ikinyabupfura kikurenze.
P
Ariko wowe utukana nkaho ariwowe wenyine Imana yaremye,uwareka ukabaho wenyine wakwimarira iki❔twe gupfa ibyisi bishira,gira ubwenge nyakuri,uve mubuhezanguni.
K
Azi kuvuga uwo mugabo, ntimuzamugererany n abandi bakorana...
Répondre
B
Karegeya mwirenganya uyu Nyamwitwe kuko iyo ufite inshingano zo kuvugira gouvernoma ugomba kujya muli positivite ya programme.Nubwo ntabyemera mais en tant que sociologue ntabwo namucira urubanza kuko ni choix yreee
Répondre
M
Ngo ni ''Nyamitwe''...? Iyo mitwe se mwo kabyara mwe...
D
Izina ni ryo muntu" Nyamitwe"....uli mu mitwe nyine. Hatana rero.
Répondre