Burukina Faso: Imyigaragambyo irakomeje, amashyaka ntashaka perezida w’umusilikare!
Blaise Compaoré wari umaze imyaka 27 kubutegetsi yeguye kuri uwo mwanya kuwa gatanu taliki ya 31/10/2014 nyuma y’imyigaragambyo ikaze yari iyobowe n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe yahamagaje ibihumbi by’abaturage bagahurira mu murwa mukuru wa Ouagadougou. Nyuma yo kwegura kwa Blaise Compaoré Lietennant Colonnel Zida wari wungirije umukuru w’umutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu niwe wemejwe na bagenzi be bo mu buyobozi bukuru bw’ingabo (Etat-major) ko ariwe ubaye umukuru w’igihugu ugomba kuyobora inzibacyuho muri Burukina Faso.
Nubwo bimeze gutyo ariko, Perezida w’umuryango w’ubumwe bw’Afurika asanga inzibacyuho muri Burukina Faso igomba kuyoborwa n’umusivili aho kuba umusilikare, icyo gitekerezo cye kikaba aricyo imitwe ya politiki n’imiryango itegamiye kuri leta muri Burukina Faso ishaka.Hirya no hino hatangiye kumvikana amajwi anyuranye atishimiye ko Lt.Col Zida aba umukuru w’igihugu. Imiryango itegamiye kuri leta yahamagariye abasilikare kudahindura itegeko nshinga, iyo miryango ntabwo ishyigikiye ko iryo tegeko rihagarikwa, iyo miryango yose ikaba ishaka ko itegeko nshinga rikomeza kubahirizwa.
Luc Marius, umuyobozi w’impuzamiryango iharanira impinduka yagize ati: “Kuri twe ntabwo twifuzako iyi myivumbagatanyo y’abaturage ihinduka uburyo bwo guhirika ubutegetsi ku ngufu (coup d’Etat).Kuba Lt.Col Zida yiyemeje guhagarika itegeko nshinga ibyo bifatwa nko guhirika ubutegetsi. Ni ngombwa ko imiryango itegamiye kuri leta n’abantu bose baharanira demokarasi bahaguruka bwangu kugira ngo tutajya mugihirahiro cyo kutagira itegeko ritugenga no kubura itegeko nshinga.Turasaba ko itegeko nshinga risubizwaho kandi inzibacyuho ikayoborwa n’umusivili ugomba kujyaho mu buryo bwa demokarasi bishingiye kubwumvikane bw’inzego kandi hakajyaho amasezerano agenga inzibacyuho izatugeza ku nzego zihamye”.
Umuryango w’abibumbye (ONU), umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’uburayi (UE) n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika (UA) ubu byiyemeje kuba umuhuza mu kibazo cya Burukina Faso.Iyo miryango yose ikaba yifuza ko muri Burukina Faso inzibacyuho yayoborwa n’umusivili.Amashyaka ya politiki yasabyeko hagomba kubaho inzibacyuho iciye mu buryo bwa demokarasi kandi ikayoborwa n’umusivili. Ayo mashyaka avuga ko imyivumbagatanyo y’abaturage ari intsinzi y’abaturage;bityo abaturage bakaba batagomba kwamburwa intsinzi yabo n’abasilikare , kubera iyo mpamvu ayo mashyaka akaba yahamagariye abaturage imyigaragambyo yo ku cyumweru taliki ya 2/11/2014.
Biragaragara ko intsinzi y’abaturage muri Burukina Faso ikiri kure niba ubu bagiye kurwana n’ikibazo cyo kwirukana abasilikare kubutegetsi.
Ubwanditsi.