Akali i muroli: urwango rwa Lizinde na Habyalimana rwali rwarahanuwe ku ngoma ya Musinga.

Publié le par veritas

Impamvu ingana ururo: Kwandika igitabo ntimukivugeho rumwe byagize ingaruka zakuruye impfu z'abanyarwanda benshi

Impamvu ingana ururo: Kwandika igitabo ntimukivugeho rumwe byagize ingaruka zakuruye impfu z'abanyarwanda benshi

Twese twakunze kumva ko umugabo Lizinde Théonste, Umugoyi mwene Mugabushaka aliwe wakoreye Inkotanyi igishushanyo cyo guhanura indege ya HABYALIMANA Yuvenali, mwene Yohani Batisita Ntibazilikana na Suzana NYIRAZUBA, nawe akaba Umushiru. Aliko urwo rwango rwatewe n’iki?

Ubundi nyuma ya Coup d’Etat ya 1973, amakuru yaturutse ahantu hizewe avuga ko Lizinde yahishuliye Habyalimana ko Coup d’Etat bamaze gukora ibulijemo indi yagombaga gukorwa n’Abofisiye babasore yaligamije kwimika umuperezida w’umusivili, aliwe Yohani Berekimansi Birara. Iryo banga Lizinde akimara kulimumenera bahise baba inshuti magara, aliko bikurura umwuka mubi hagati ya Habyalimana na Birara kuko yahoraga amwishisha.

Umubano wa Habyalimana na Lizinde waje kujya i rudubi nyuma y’aho inzego z’iperereza ziyobowe na Lizinde zivumbuliye ingoma z’ubwami zilimo Kalinga (ifoto yayo hasi) mu karere ka Nyanza. Izo ngoma bali barazihishe bazihamba ku mukozi wakoreraga umupakisitani wacurulizaga i Nyanza. Uwo mupakistani akaba yali inshuti y’i Bwami. Mu gihe cya révolution yabaye mu kwezi ku Ugushyingo 1959, Umugabekazi Rosalie Gicanda yategetse ko bafata za ngoma z’ibwami bakajya kuzihisha kuri wa munyapakistani kugira ngo amufashe kuzihisha mu buryo bukomeye.

Nyuma y’aho Habyarimana amariye gufata ubutegetsi, inzego z’iperereza zali ziyobowe na Lizinde zimenya aho izo ngoma z’i Bwami bazihishe. Ibi byo kubona aho ingoma z’ubwami zahishwe byali byarahanuwe na Rwamatamo ku ngoma ya Yuhi V Musinga mu kinyejana cya 20 ; dore uko uwo Rwamatamo yali yarahanuliye umwami Musinga. Yabwiye Musinga ati:

«ubu Ingoma ikomaka kuli Ruganzu II Ndoli ili hafi yo gutembagara ndetse nyuma na Kalinga izafatwa ku ngoma y’umwami Rutemayeze Cyambarangwe uzaba akomoka mu Bushiru i Rambura». Yakomeje agira ati : «icyo gihe u Rwanda ruzaba ruli hafi yo kumena amaraso menshi cyane» [Ababisesenguye bavuga ko izina Rutemayeze ryahanuraga Coup d’Etat, naho Cyambarangwe yahanuraga umwambaro wa gisilikare wa simoko utaligeze ubaho mu Rwanda ku buryo wagira ngo ni ingwe. Kuko mbere y’aho nta wundi murwanyi wali waligeze yambara gutyo.]

Ni uko rero ni Théoneste Lizinde wagize ishema ryo kuvumbura Kalinga na Cyimumugizi. Mu kwishimira ko yavumbuye izo ngoma aho zari zihishe, mu mwaka w’1979, Théoneste LIZINDE yanditse ku giti cye igitabo yise «La découverte de Kalinga ou la fin d’un mythe». Abakulikiye amakuru, badutangalije ko inkuru y’ivumburwa rya Kalinga igeze kuli Mgr Alexis Kagame wali uzi iby’ubwo buhanuzi kuko yali yarabaye umwiru ; yahise avuga ati:«Niba ali byo, uwavumbuye ubwihisho bw’ibwizo ngoma z’ibwami bizamukoraho» Niko byagenze koko, Lizinde yahise agirana ibibazo bikomeye na Perezida Habyalimana, utalishimiye ko icyo gitabo cyanditwe mu izina rya Lizinde.

Habyarimana we yumvaga atali Lizinde wavumbuye izo ngoma ahubwo ko ali Inzego z’iperereza zakoreraga Présidence ya Repubulika zazivumbuye. Habyalimana yahise ashinja Lizinde ubuliganya aliko Lizinde ntiyakira neza icyo kirego. Lizinde yafashe Habyalimana nk’indashima mbese nk’umuntu wikunda! Ibyakulikiye mwese murabizi, barahanganye karahava, Lizinde atangira gutegura ibikorwa bya Coup d’Etat yaje gupfuba arafungwa, kugeza igihe Inkotanyi zimufunguliye ziramutwara, kubera uburakali aralitsira kugeza igihe byavuyemo umugambi wo guhitana Habyalimana.

Uko byagenda kose rero ubuhanuzi iyo bwavuye ku mana byanze bikunze burasohora iyo igihe kigeze. Iyo Kagame avuga ngo nanze kwumva abahanuzi, ntacyo bivuze kuko iyo igihe kigeze, nta gisibya, byose biba nkuko byahanuwe.

Umusomyi wa Veritas
i Rubona rwa Nzoga / Murambi - Byumba
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
G
Pouvez aller à ce lien. http://femmes-rwanda.tv5monde.com/. Voir comment 20 ans après le génocide, 20 ans après le miracle économique qui a fait du Rwanda, un Singapour, les gens vivent réellement sur les collines ?
Répondre
K
Lizinde tumaze kumufungura mu Ruhengeri yaturangiye aho Ingoma zacu
ziherereye. Nonese ubu twicaye kuki? Twicaye kuri Kalinga. Ngaho muzongere muyidukureho, byari kurya gihe di!!
Répondre
H
Wowe kadogo urasetsa ivu ryaziriya ngoma barijugunye mu nyanja ya kure.icyo mwicayeho ni amagufa ya wa mubyeyi wazize mwe RozaliyaImana izamuhe umugisha no kubavuma mwa mihobobo mwe
U
IYO USOMYE UYU MWANZURO ULI MU NKURU: "Uko byagenda kose rero ubuhanuzi iyo bwavuye ku mana byanze bikunze burasohora iyo igihe kigeze. Iyo Kagame avuga ngo nanze kwumva abahanuzi, ntacyo bivuze kuko iyo igihe kigeze, nta gisibya, byose biba nkuko byahanuwe". Usanga ntacyo iyi nkuru ifite cyo gucamo abanyarwanda ibice. Ahubwo iragira inama Kagame ngo atuze yunamure icumu, arebe neza ibivugwa, Areke guhembera inzangano kuko nta kindi zikurura uretse amahano. Igihugu nta Kiga nta Nduga, nta Tutsi nta Hutu nta Twa twese tuli abana baremwe mu ishusho y'imzna. Dukwiye kubana neza tugategekwa na Démocratie. Aliko nabuze aho iyi nkuru ihuliye n'abashi. Abo se baturutse he?
Répondre
H
Kamali urwose urasetsa izo ngoma zagiye nka Nyomberi.habe ni ivu banza bararinaze mu nyanja y'ubuhinde kandi nawe yaguye hafi yaryo kuko kenya ni hafi y'iyo nyanja.Wumva meme ko Lizinde atavugwa nka Sendashonga kandi bose baraguye hamwe?Lizinde yanze abanyanduga kuburyo yabicaga Habyara atabizi ,yamubaza aho bari ngo barafunze nubwo hari ikibazo cya coup d'etat,hiyongeragaho ko Lizinde abatutsi bari inshuti za Kinani ,Lizinde yashakaga kubamara;urugero Lizinde hari umudiplomate wihinduye umuhutu wakorerega Ambassade y'u Rwanda muli Uganda Lizinde yamwoherereje iyubututsi aranamubwira ati iyo ufite uzayohereze kuko urazi ko wahinduje ubwoko.nabandi benshi nuko Habyara yateshaga.Lizinde na Habyara bari bameze nka Kagame na Kayumbs kino gihe'
.aariko Lizinde akaba cyane we yarashakaga kuba hejuru ya Habyara yitwaje ko bava hamwe kandi ko bahuje amabanga, yakundaga n'abagore b'ababatutsikazi kandi yanga ubwoko bwabo,muli make sinzi icyo namwita................rero bafana b'amoko mumenye kp ubututsi-hutu ataricyo kibazo cya Rwanda.Abantu bapfa ingoma donc ubutegetsi.birababaje iyo tubavuga bakiriho wenda byari gufasha.

Vive mon cher Rwanda
Répondre
N
veritas muri imbwa pe murabona nduga Habyarimana abashiru abashi aricyo kibazo u Rwanda n'abanyarwanda bafite cyangwa muri guhumiriza no gucamo ibica abanyarwanda.mujye mwandika ibintu Bizima bizamura binakiza rubanda mureke amatiko.
Répondre
U
IYO USOMYE UYU MWANZURO ULI MU NKURU: "Uko byagenda kose rero ubuhanuzi iyo bwavuye ku mana byanze bikunze burasohora iyo igihe kigeze. Iyo Kagame avuga ngo nanze kwumva abahanuzi, ntacyo bivuze kuko iyo igihe kigeze, nta gisibya, byose biba nkuko byahanuwe". Usanga ntacyo iyi nkuru ifite cyo gucamo abanyarwanda ibice. Ahubwo iragira inama Kagame ngo atuze yunamure icumu, arebe neza ibivugwa, Areke guhembera inzangano kuko nta kindi zikurura uretse amahano. Igihugu nta Kiga nta Nduga, nta Tutsi nta Hutu nta Twa twese tuli abana baremwe mu ishusho y'imzna. Dukwiye kubana neza tugategekwa na Démocratie.
K
Amateka y'u Rwanda ahishe ibintu byinshi pee!! None se abakurikira amateka y'u Rwanda , lizinde amaze kuvumbura Kalinga akandika n'igitabo mu mwaka w'1979, izo ngoma zirimo na Kalinga byazigendekeye bite? Ziracyariho? Ufite icyo abiziho azatubwire.
Répondre
N
Ese ijambo "Imana" cg se "Mana", mumenya kuritandukanya n' ijambo "imana" cg se "mana"?

Hari zimwe (imana) mugendana mu mifuko? aha niyo mwashatse kuvuga aha hakurikira?

"Uko byagenda kose rero ubuhanuzi iyo bwavuye ku mana..." by Veritasinfo
Répondre