Ibitekerezo : Umunyarwanda ufite agahinda ni nde?
[Ndlr :Paul Kagame yigeze kuvuga ko ngo kuva u Rwanda rwabaho ngo muri iki gihe, kubutegetsi bwe ngo nibwo abanyarwanda bishimye ! Ngo umusore utihaze ntarongora inkumi koko ! Ngaho abazi imibare ni basome abantu babaye mu Rwanda bari hasi aha maze bakuremo umubare w’abishimye mu gihugu , batubwire Paul Kagame yabona amanota angahe ku % !]
1.Ufite agahinda ni umututsi wasizwe iheruheru na jenoside, uba mu nzu iri hafi kumugwa hejuru ; iyo agerageje gukurikirana itangazamakuru rimubwira ko amafaranga agenewe kumufasha aribwa nabayobozi, iyo agerageje kubaza impamvu abanyereza amafaranga y'ikigega FARG batajya bahanwa bamusubiza ko agomba "Kwigira", yagaruka kubaza bakamusubiza ko agomba kwihesha "Agaciro developpement fund", nubwo yahisemo guceceka uyu agahinda karamwishe !
2.Ufite agahinda ni Umuhutu uziko yiciwe abe mu Rwanda no muri Kongo agategereza ubutabera agaheba, uwo agahinda karamwishe !
3.Ufite agahinda ni Umututsi wiciwe abe muri jenoside abacyekwaho kumwicira akaba arimo kubobona bidegembya kubera "inyungu za politike" ya RPF, uwo agahinda karamwishe;
4.Ufite agahinda ni Umunyarwanda ufitanye isano na Fawustini Kayumba Nyamwasa, Rosemary Museminari na murumuna we Mary Baine, Dr David Himbara, Tom Byabagamba na muramu wabo Frank Rusagara usigaye agenda yububa ngo hato batamenya ko hari isano afitanye nabo, uwo agahinda karamwishe !
5.Ufite agahinda ni Umuhinzi witungiwe no guhinga akaba Leta yaramwambuye isambu ye cyangwa se yarakoze amaterasi akamwangiriza umurima imyaka 2 ikaba ishize atabasha kweza, abana be barwaye bwaki, ubu yahunze inzara yemera kuba impunzi, uwo agahinda karamwishe !
6.Ufite agahinda ni Umubyeyi n'umwana we, uyu mubyeyi yarikokoye udufaranga twose aduha leta ngo imufashe kwigisha umwana we, uyu mwana yaje kuzuza amanota bamusabaga ngo ajye kaminuza, ariko n’ubwo yayabonye yicaye murugo Leta yanze ko ajya kwiga kaminuza ngo niyirihire, uyu mwana n'ababyeyi be agahinda karabishe !
7.Ufite agahinda ni Umuntu wifitiye isambu, ikibanza, itongo rye yakuragamo udushyimbo tutamuhagije ariko ubu akaba asabwa guha leta amafaranga ngo y’uko afite isambu, ikibanza, itongo, inzu mu Rwanda, uyu agahinda karamwishe.
8.Ufite agahinda ni Umusirikare utarajya Darfour na rimwe ngo abone agafaranga nawe mu gihe azi abamaze kujyayo inshuro 3, uyu musirikare agahinda karamwishe.
9.Ufite agahinda ni Uwasezerewe mu ngabo ufite amashuri asabwa ngo abashe kujya m’ubutumwa bwa Loni nawe kuzanayo udufaranga akaba ahabwa ibizami bya nyirarureshwa akaba yibonera abasivili bambikwa imyambaro ya gisirikare bajyanwayo bariganye kaminuza, uyu agahinda karamwishe.
10.Ufite agahinda ni Umusirikare cyangwa umusivile wihanganiye izuba rya Sudani yagaruka utudolari Loni yamuhembye akatugabana nabo atazi udusigaye RDF ikatumuvunjira kuri 500 nyamara azi neza ko ivunjisha rigeze kuri 700, uyu agahinda karamwishe.
11.Ufite agahinda ni Umunyarwanda utaravuye i Bugande wize kaminuza akaba yarabuze akazi nyamara abona ntawavuye ibugande wakabuze nkawe, uyu agahinda karamwishe.
12.Ufite agahinda ni Umunyarwanda umaze gukoreshwa ibizami by'akazi byinshi nyamara akaba yaratahuye ko ibyo bizamini biba ari nyirarureshwa akazi kaba karatanzwe cyera, ubu akaba abwirwa ko agomba gushakira ahandi kuko akazi ka leta kabaye y'amazi aba make agaharirwa abavuye Uganda gusa n'inshuti zabo, uyu agahinda karamwishe.
13.Ufite agahinda ni Umunyarwanda witabiriye urugamba rw'inkotanyi akaza gukurwamo kuko yari umwana (Kadogo) ubu nubwo yakuze akaba yarabuze akazi akaba adashobora kwemererwa kwinjira mugipolisi cyangwa gusubira mugisirikare, uyu agahinda karamwishe.
14.Ufite agahinda ni Umunyarwanda wakoze ibizamini by'akazi ka leta akabitsinda akaba yarategereje ko ahabwa akazi yatsindiye bose babireba agaheba, uyu agahinda karamwishe.
15.Ufite agahinda ni Umunyarwanda umaze gutwikirwa inzu ye cyangwa ubucuruzi bwe, leta ikaba imubwira ko ariwe wabyiteye kuko ntakizimyamwoto n'ubwishingizi afite, ni uwasenyewe inzu ye imaze kuzura, uyu agahinda karamwishe.
16.Ufite agahinda ni Umunyarwanda watanze amafaranga y'Agaciro fund, one dollar Kampeni...nubwo yayatanze akaba ataramenye irengero ryayo nicyo yakoreshejwe, uyu agahinda karamwishe.
17.Ufite agahinda ni Umunyarwanda uheze muri gereza nyamara ufungiye ubusa kuko yahimbiwe ibyaha atakoze, uyu nawe muri gereza aho ari agahinda karamwishe.
18.Ufite agahinda ni Umunyarwanda wiyambaje inkiko, umuvunyi, Transparency Rwanda na Perezidansi ntibimurenganure kubera impamvu zitandukanye, uyu agahinda karamwishe.
19.Ufite agahinda ni Umunyarwanda uri hanze utashobora gutaha murwamubyaye kuko yahimbiwe dosiye, akaba naza bazamuta muri yombi, uyu nawe hanze aho ari afite agahinda.
20.Ufite agahinda ni Uyu n'umubyeyi wari warahungiye i Burundi yohereje abana be bose k'urugamba rw'inkotanyi, atashye nkabandi nyuma "y'intsinzi" asanga abana be bose barapfuye agerageje gutohoza abwirwa ko abana be bakubiswe udufuni bazize gusa ko bize kurusha ababayoboraga, ubu aba munzu ya wenyine abura n'umuha amazi kandi yarabyaye. Yategereje ko leta yazamuhoza amarira araheba, uyu mubyeyi aho ari agahinda karamwishe.
21.Ufite agahinda ni umuhutu wavuye Tingitingi na Benako ageze mu Rwanda asanga isambu ye yigaruriwe n'abasirikare bakuru, kubera ubwoba yahisemo kubika umutwe ngo batazamenya ko iyo sambu ari iye, uyu nawe aho ari agahinda karamwishe.
22.Ufite agahinda ni Uyu musore witegereje ibibera mu Rwanda asanga bibabaje cyane ari akarengane gusa gusa, azenguruka muma banki yose akorera mumugi wiwabo asanga abazikoramo bose ari akatsiko-sajya gusa gusa yafashe icyemezo asanga fdlr mumashyamba ya Kongo yizeye kugaruka vuba guca akarengane no kudasaranganya ibyiza by'igihugu kuri bose, uyu musore cyangwa umugabo ubu yisanze mumaboko ya Monusco aho afite ubwoba ko azacyurwa akagaruka mubyo yari yarahunze, uyu nawe agahinda karamwishe.
23.Ufite agahinda ni Umunyarwanda wabuze uwe ku manywa yihangu, yaburiwe irengero yabajije polisi imubwira ko nayo itazi irengero, uyu nawe agahinda karamwishe arara arota uwe buri joro.
Niba wisanze uri muri ibi byiciro, humura kandi tegereza igisubizo wihanganye. Yoboka amasengesho wenda Imana ishobora byose izakumva igire icyo ikora! Niba wisanze muri ibi byiciro, wikomeza guheranwa n'aka gahinda ahubwo kagutere gufatanya n'abandi kuko bigarahara ko nta munyarwanda udafite ibibazo maze dufatanye gukuraho ingoma mbi iyobowe na FPR Inkotanyi.
Rayon sport na APR umunsi zakiniye muri Kigali, muzaze muri benshi, tuzahurira mu muhanda uyo mukino urangiye maze turebe ko Inkotanyi zizaturasira rimwe twese kandi tuzava mumuhanda ari uko ingoma mbisha ihirimye.
JMV Kazubwenge Sudan