Rwanda: Inkongi ziragarutse kandi ba nyirubwite nibo bari kwivugira ko zitewe n'amashanyarazi!
Gasabo – Ahagana saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa 12 Kanama mu murenge wa Remera Akagari ka Rukiri II, imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace ifashwe n’inkongi mu igaraje rya IMVTC/Remera irashya ibura kizimya irakongoka.
Nta muntu wari muri iyi modoka ubwo yafatwaga n’inkongi uretse abariho bayikora bahise bigirayo. Iyi modoka yari ije muri iri garaje kwitabwaho, umwe mu bakozi b’iri garaje yabwiye Umuseke ko bari batangiye kuyisudira. Umwe mu bakozi b’iri garaje yavuze ko batari kubasha kuyizimya bakoresheje twa kizimyamoto duto kuko umuriro wahagurukiye imbere ugahita ufata ihose ukaba mwinshi cyane.
Iyi modoka yazanywe na Ndagijimana Theophile mu igaraje EMVTC/ Remera aje gukoresha imodoka ye ya Taxi minibus ubwo yiteguraga kuyijyana kuri “ Controle Technique” kuri uyu wa gatatu gukorerwa isuzuma. Nkunzumuvunyi Samuel umwe mu bakanishi bakurikiranye ikorwa ry’iyi modoka, yadutangarije ko intandaro y’iyi nkongi ari “ Soudure” ishobora kuba yakoze ku cyuma kibika essence ubwo bageragezaga kuyifashisha kugira ngo babashe gufungura iburo yari yanze gufunguka.
Yagize ati “ hari iburo yari yanze gufunguka twitabaza sudire kugira ngo tuyishiture ifunguke, kuko iyi buro yari yegereye i tank ya essence ndakeka ko uwasudiraga yakojejeho bigateza umuriro”.
Umuyobozi w’iki kigo Jacque Nshimiye we atangaza ko intandaro nyamukuru y’iyi nkongi ishobora kuba ibibazo bya tekiniki iyi modoka yari ifite nko mu nsinga z’imodoka. Ndagijimana Theophile nyiri iyi modoka atangaza ko n’ubwo iyi modoka ye yari ifite agaciro kagera muri miliyoni eshanu ariko agaciro k’ibanze ari akamaro yari imufitiye.
Yagize ati “ agaciro ko ni kanini, ubuzima bw’umuntu se wabunganya iki, ko yari intunze igatunga n’abajye urumva agaciro k’ibyo yakoraga kadakomeye, ariko ubariye mu mafaranga yari ifite agaciro katari munsi ya miliyoni 5 ”. Abakanishi bo muri iri garaje babwiye umunyamakuru w’Umuseke ko bagerageje kuzimya iyi nkongi bifashishije kizimyamoto y’iyi modoka ndetse n’izindi z’iki kigo ariko bikananirana kuko yafashwe ahashyirwa essence ku buryo umuriro watangiye ufite ubukana. Iyi modoka ya taxi minibus isanzwe ikorera kompanyi itwara abagenzi mu mugi wa Kigali ya KBS kuri ligne ya Ndera-Musave-Remera.
Rwezamenyo: Inkongi yibasiye inzu y’umusirikare witwa Majoro SAFARI
Kuri uyu wa kabiri mu Kagari ka Rwezamenyo, umurenge wa Rwezamenyo, mu Karere ka Nyarugenge inzu ikodeshwa y’umusirikare witwa Majoro Safari Joseph yafashwe n’inkongi y’umuriro gusa abari bayicumbitsemo ntacyo babaye, hangiritse ibintu gusa.
Mu kiganiro uyu Majoro Safari Joseph yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko nta mpamvu nyayo y’icyateye iyi nkongi, gusa ngo amakuru afite ni uko yaturutse ku muriro w’amashanyarazi. Majoro SAFARI yavuze ko iyi nzu yari yarayubatse mu nguzanyo yahawe na banki ya Gisirikare, gusa ngo yari afite ubwishingizi muri SORAS kuko banki yabo idashobora guha amafaranga umuntu udafite ubwishingizi.
Yanatangaje ko mu minsi iri imbere agiye gukurikirana ibijyanye n’indishyizi z’inzu ye muri SORAS, ndetse akanakangurira Anayarwanda muri rusange kwita kugitera inkongi no gufata ubwishingizi bw’amazu yabo. Iyi nkongi yafashe iyi nzu mu masaha ya saa Saba z’amanywa nta muntu yahitanye, gusa yangije ibintu abayibagamo batangaza ko batahita bamenya agaciro kabyo, uretse ko Polisi yanatabaye ibyari munzu bitarakongoka byose ku buryo hari ibyo babashije kurokora.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwezamenyo bukaba bwatangaje ko bugiye kugerageza gufatanya n’izindi nzego zibishinzwe bagafasha umuryango wari ucumbitse muri iyinzu, by’umwihariko kuwushakira aho uba ugiye kuba.
[Ndlr: Nabatazumva bazumva ko bagomba gufata ubwishingizi bw'amazu ku ngufu kubera uyu muriro wateye mu gihugu! Uyu musilikare biragaragara ko yumfise isomo ritangwa na FPR akaba ari kuricengeza mu baturage akoresheje urugero rw'inzu ye yahiye kuko we agiye guhita yishyurwa!]
Source : Umuseke