RDC-FDLR: Leta ya Congo na Monusco bafite amayeri yo gusenya burundu FDLR.
Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize taliki ya 9 kanama 2014, ingabo za Loni muri Congo zizwi ku izina rya monusco zohereje amakamyo 15 yo kwimura abasilikare ba FDLR bashyize intwaro hasi n’imiryango yabo bari mu nkambi ya Kanyabayonga. Ayo makamyo yasubiyeyo uko yakaje nta musilikare numwe wa FDLR uyagiyemo. Ayo makamyo yagombaga kujyana abo basilikare ba FDLR n’imiryango yabo i Beni, bakazakurwayo boherezwa i Kisangani.
Ku italiki ya 31/05/2014, FDLR yashyikirije ku mugaragaro umuryango wa SADC n’ingabo za Monusco intwaro yari ifite abasilikare bayo batangira gushyirwa mu nkambi. Nyuma y’icyo gikorwa FDLR yandikiye umuryango wa SADC iwusaba ko wayibera umuvugizi n’umuhuza kuri leta y’u Rwanda kugirango bagirane ibiganiro by’uburyo FDLR yataha mu mahoro kandi ikajya gukorera urugamba rwa politiki mu Rwanda n’abasilikare bayo bakinjizwa mu ngabo z’igihugu ubu zigizwe n’inkotanyi gusa, icyo kifuzo cya FDLR umuryango wa SADC wacyakiriye neza, ndetse uwo muryango ukaba waratangiye gukangurira ibihugu by’amahanga gushyigikira icyo kifuzo cya FDLR nkuko byatangajwe na Ministre w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cya Tanzaniya Bernard Membe mu kwezi kwa Nyakanga 2014 (kanda aha usome iyo nkuru).
Uko kurimbura FDLR kwagaragajwe na gahunda ihishe kandi itarigeze iganirwaho n’impande zirebwa n’icyo kibazo nk’uko byemeza n’umunyamabanga mukuru wa FDLR Wilson Irategeka. Iyo gahunda akaba ari ukujyana FDLR i Kisangani, bakazayihakura bayobereza i Kindu, nyuma ngo umuryango mpuzamahanga ukazashakira FDLR ibindi bihugu bigomba kuyakira kandi ngo ibyo bihugu bikaba atari ibyo mu karere k’ibiyaga bigari! Kuri Congo na monusco gushyira intwaro hasi kwa FDLR bikaba bivuga gusenya burundu FDLR kandi igahungishirizwa mu mahanga ntizongere guca iryera u Rwanda kimwe n’imiryango yabo, uretse ko bishobora no kuvamo kubacyura ku ngufu mu Rwanda, bose bakisanga i Mutobo bamanitse amaboko!
Mu gihe izo modoka za monusco zageraga Kanyabayonga, abasilikare ba FDLR bashyize intwaro hasi banze kuzijyamo kuko bavuze ko nta mabwibiriza y’abayobozi bakuru ba FDLR abemerera kugenda. Abayobozi ba monusco bakaba baravuze ko kwanga kugenda kw’abo basilikare ari ikimenyetso kibi kerekana ko FDLR idashaka gushyira intwaro hasi. Nkuko yabimenyesheje itangazamakuru mpuzamahanga Wilson Irategeka umunyamabanga mukuru wa FDLR yavuze ko hari inama yabaye taliki ya 06/08/2014 yahuje inzego za monusco, leta ya Congo, Abahagaraririye inama nkuru y’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari (CIRGL) n’umuryango ushinzwe guteza imbere ibihugu byo mu karere k’amajyepfo y’Afurika no hagati (SADC) ; FDLR ikaba itegereje imyanzuro y’iyo nama.
Wilson Irategeka yasobanuye ko FDLR ibangamiwe nibyo kujyanwa i Kisangani bitewe ni uko imiryango itabogamiye kuri leta y’i Kisangani yagaragaje ko itsishimiye ko FDLR ijyanwa i Kisangani, muri ako karere kandi hakaba hibutsa amateka mabi FDLR bitewe ni uko hiciwe impunzi nyinshi z’abanyarwanda mu mwaka w’1996 ni 1997. Ni ubwo Umunyamabanga Mukuru wa FDLR atanga ibi bisobanuro bibuza FDLR kujya i Kisangani, biragaragarira buri wese ko igikorwa cyo gushyira intwaro hasi kuri FDLR, gihabwa ibisobanuro bibiri bitandukanye kandi bitera urujijo abanyarwanda ni abanyamahanga bifuza ko akarere k’ibiyaga bigari kagira amahoro.
Ibisobanuro bitangwa na SADC, FDLR n’impuzamashyaka ya CPC.
Mu gihe FDLR yatangazaga bwa mbere ko ishyize intwaro hasi, ikaba yifuza ko ikibazo k’impunzi z’abanyarwanda muri Congo kigomba gukemuka binyuze mu nzira y’amahoro, ibyo bikaba byarabaye ku italiki ya 30/12/2013, abantu benshi ntibabyemeye, ndetse bamwe batangira gushidikanya kuri icyo gikorwa cyo gushyira intwaro hasi kwa FDLR. Mu kwezi kwa gatatu 2014, FDLR yinjiye mu Mpuzamashyaka ya CPC kugirango yereke abanyarwanda n’abanyamahanga ko ibyo gukoresha intwaro kugira ngo isubire mu Rwanda bitarimo, ko ahubwo iyobotse inzira ya politiki nk’andi mashyaka yose.

Intego nyamukuru yo gushyira intwaro hasi kwa FDLR akaba ari ugutaha mu Rwanda mu mahoro, kandi FDLR ikabona uburenganzira bwo gukora politiki mu mahoro mu gihugu cy’u Rwanda n’abasilikare bayo bakinjizwa mu ngabo z’igihugu, ibyo bikaba bihuye n’ibyo impuzamashyaka CPC iharanira byo kugirana ibiganiro na leta ya Kigali bishobora gutuma mu gihugu cy’u Rwanda haboneka urubuga rwa politiki.
Ibisobanuro bitangwa na Congo, monusco na ONU
Nyuma y’aho FDLR itangarije ko yiyemeje gushyira intwaro hasi kubushake kandi ikabishyira mu bikorwa, igihugu cya Congo n’ingabo za ONU (monusco) bagisamiye hejuru ndetse bagaragaza ko bagishyigikiye; ariko ikimaze kugaragara cyo ni uko bashatse kubyaza umusaruro icyo gikorwa mu buryo bwo kuzuza gahunda yabo ihishe yo gushyikira ubutegetsi bw’igitugu mu Rwanda bwa Paul Kagame na FPR, batangira guhindura gahunda y’icyo gikorwa cyo gushyira intwaro hasi bagamije (détourner l’objectif de désarmement volontaire des FDLR) kurimbura FDLR ku nyungu z’ubutegetsi buriho bwa Kagame.
Mu gihe impunzi z’abanyarwanda ziri hirya no hino ku isi zishaka gutaha mu gihugu cyazo, Congo, ONU na Monusco bo bafite gahunda yo gukomeza gucira ishyanga abanyarwanda ngo bongere umubare w’impunzi mu mahanga bityo ubutegetsi bwa Paul Kagame bukunde burambe busagambe! Muri iki gihe Leta ya Congo na Monusco biri gokora propaganda ikomeye mu miryango mpuzamahanga no mu binyamakuru by’amahanga kugira ngo bumvikanishe ko niba FDLR yanze kujya i Kisangani, ifatwa nkaho yanze gushyira intwaro hasi bityo akaba ariyo nyirabayazana w’umutekano mucye mu karere kandi ubusanze ibyo byo gutera akaduruvayo bishinjwa leta y’u Rwanda idashaka ko abana b’u Rwanda bataha mu mahoro mu gihugu cyabo kandi bakagira uburenganzira bwo gukora politiki.
Abanyarwanda bose, mu mashyaka yabo yose barimo bagombye guhagurukira rimwe bakamagana imyitwarire y’umuryango mpuzamahanga nka ONU ukora amayeri yo gushyigikira abicanyi n’abanyagitugu nka Paul Kagame, Nkuko byavuzwe na Bwana Faustin Twagiramungu, FDLR igomba kwihagararaho aho kujya kwicwa nk’amatungo mu bihugu by’amahanga ahubwo abanyarwanda twese aho turi tugahagurukira rimwe mu kuyitera ingabo mu bitugu.
Ubwanditsi