Politiki: Amashyaka yose najye muri CPC duhindure ibintu i Kigali kandi uzatugabaho igitero niwe uzaba yiteye ibibazo si FDLR izahababarira gusa! (Gén. Byiringiro Victor)
Ikibazo cya FDLR kigiye kuba ingorabahizi, ariko byose birashya bishyira Kagame na leta ye! Umuyobozi w’ingabo za ONU muri Congo, Martin Kobler yabwiye RFI ko muri Kivu honyine hari impunzi z’abanyarwanda 240000; muri izo mpunzi 1600 gusa akaba aribo basilikare ba FDLR Leta zunze Ubumwe z'Amerika (USA) zigomba kurwanya. Kenshi amahanga yagiye ahisha ko muri Congo hakiri impunzi nyinshi z'abanyarwanda, agakunda kwivugira FDLR gusa kugira ngo isi yose imenye ko ikibazo cyoroshye, ariko igitutu cy'amashyaka agize impuzamashyaka ya CPC atumye Martin Kobler avuga ko impunzi zigihari kandi nyinshi. Ntabwo bisaba kuba umusilikare ngo wumve ko uru rugamba rutoroshye! Niba FDLR igabweho igitero bariya basilikare 1600 bazihisha mu mpunzi 240000; kugira ngo bazashobore kwicwa abo basilikare bose bisaba ko ziriya mpunzi zose zicwa nk’uko Herode yabikoze ku bana bose b’i Betelehemu, kugira ngo nabwo ziriya mpunzi zose zicwe ni uko n’abaturage ba Kivu bose bazaba bishwe kuko izo mpunzi z’abanyarwanda zivanze n’abo baturage b’abakongomani! Abazi ibya gisilikare muzatubwire uko USA izarwana ruriya rugamba! Général Victor Byiringiro we avuga ko abazabagabaho igitero bazaba biteye ibibazo bikomeye nyamara inzira yoroshya ibi bibazo byose ari iy’ibiganiro, Kagame na leta ye batinya!
Umuyobozi wa FDLR Général Byiringiro aratangaza ko FDLR ikiri mu biganiro byo gusuzuma ibyo kujyana abasilikare ba FDLR i Kisanga. Général Byiringiro asanga ibyo kujya i Kisangani kwa FDLR bidashoboka kuko abaturage baho badashaka ko FDLR ijyayo, ako karere kakaba kabamo indwara nyinshi ndetse n’ikirere cyaho kikaba kitagwa neza abanyarwanda ikindi kandi bikaba atari byiza ko FDLR itandukanywa n’impunzi zinyinshi z’abanyarwanda bari kumwe nazo ko ibyiza ari uko ikibazo cy’impunzi zose muri Congo cyakemurirwa rimwe abanyarwanda bagataha iwabo mu Rwanda mu mahoro.
Byiringiro asanga niba ntacyo umuryango wa SADC na leta ya Congo bakoze ku kibazo cyo gukumira abacengezi b’ingabo za FPR-inkotanyi bakomeje kwisuka muri Congo mu mugambi wo kwica impunzi z’abanyarwanda, igikorwa cyo gushyira intwaro hasi gishobora guhagarara !
Général Byiringiro arasaba abanyepolitiki bose bari mu mashyaka atavuga rumwe na let aya Kigali , bashaka impinduka yihuse ko bakwishyira hamwe bose bagahuriza imbaraga mu mpuzamashyaka ya CPC maze bagahindura ibintu mu gihugu cy’u Rwanda abanyarwanda bakabona gutaha iwabo mu mahoro kandi abaturage bakomeje kubabara mu Rwanda bahohoterwa n’ubutegetsi bwa Kagame Paul na FPR bagatabarwa. Général Btiringiro ashimangira akomeje ko FDLR izafatanya n’andi mashyaka kugira ngo bakomeze kongera ingufu zo guhindura ibintu mu Rwanda.
Naho mu kiganiro umuyobozi w’ingabo za Monusco muri Congo Martin Kobler yahaye radiyo mpuzamahanga y’abafaransa yavuze ko asaba FDLR gukomeza igikorwa cyo gushyira intwaro hasi mu mahoro , Kobler yavuze ko monusco idashaka kurwanya FDLR kandi babanye neza, asubiza ku Kibazo cya Bwana Faustin Twagiramungu ,umuyobozi wa CPC ku kibazo cy’uko amahanga yita kubasilikare gusa kandi ikibazo kireba impunzi zose kandi ari nazo nyinshi, Kobler yavuze ko umubare w’impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo ugera ku bantu ibihumbi 240, naho abasilikare ba FDLR akaba ari 1600 gusa, abasilikare ba FDLR batashye akaba ari ibihumbi 11 .
Kuri Kobler akaba avuga ko kuba abo baratashye ngo ubwo mu Rwanda ibintu ari amahoro ; ariko ari Prezida wa CPC Twagiramungu Faustin ari vice prezida wa mbere Général Victor Byiringiro bose bavuga ko bariya bantu ibihumbi 11 batashye badashobora kuboneka mu rwanda kuko abenshi bishwe abandi barafungwa ndetse hakaba n’abandi bongeye guhunga , ONU ikaba igomba gukora iperereza rigaragaza aho abo bantu batashye barengeye kandi leta ya Kigali ikababazwa !
Ubwanditsi