Rwanda: Paul Kagame na FPR babohoje abanyarwanda n'ubuzima bwabo bwo kubaho! Musa Fazil Harerimana arabisobanura !!

Publié le par veritas

Musa Fazil, ngo kwica umuntu ni ukumubuza guhunga !

Musa Fazil, ngo kwica umuntu ni ukumubuza guhunga !

[ndlr : Imyaka irenze 20 u Rwanda rubohowe na Kagame na FPR, ingaruka z’imiyoborere mibi zitangiye kwigaragaza kuri buri wese ! Ijambo « kubohoza » risobanura gufata ku ngufu iby’abandi ; niba umuntu akubwiye ko yabohoje inzu yawe ni uko aba yarayikwambuye ku mbaraga. Ibisobanuro by’ijambo kubohoza bihuye neza n’ibikorwa bigayitse ubutegetsi bwa Kagame Paul na FPR bakorera abaturage kugeza n’ubwo babyigamba kumugaragaro ! Ubutegetsi bwa FPR buratangaje cyane, kwica umuntu ni ukumubuza guhunga, kunyereza umuntu n’ukwitaba inzego z’ubutegetsi cyangwa gutembera, gufungirwa ubusa nyuma ugafungurwa urangije ibihano wagenewe n’ubwo butegetsi bihita bikubuza uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo byawe…. Muri macye abanyarwanda barabohojwe kuburyo n’ubuzima bwabo bugengwa n’inkotanyi aho kugengwa n’Imana ! Ministre Musa Fazili Harerimana ushinzwe kubahiriza amabwiriza ya Paul Kagame nta nakimwe ahisha muri iyo mikorere mibi, igisigaye ni ukumenya niba ubu butegetsi bukora aya mahano butazabibazwa !]
 
Kuri uyu wa Kabili taliki ya 8/7/2014 ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye ikiganiro cyahuje Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Musa Fazil aherekejwe n’Umukuru wa Polisi IGP Gasana n’abanyamakuru, hagambiriwe gusobanurira rubanda uko umutekano wifashe ndetse n’uko wagenze mu mezi atandatu ashize. Muri iki kiganiro, Minisitiri Musa Faziri yatangaje ko muri rusange umutekano ari mwiza kandi n’abashyitsi banyuranye basuye u Rwanda mu mezi atandatu ashize bose batashye amahoro (inama ya BAD, abitabiriye iminsi y’icyunamo, abitabiriye ibirori byo Kwibohora 20 n’abandi).
 
Minisitiri akaba yatangaje ko mu mezi atandatu ashije ibyaha byagabanutseho 5.7% ugereranyije n’amezi atandatu yayabanjirije. Kuva Nyakanga-Ukuboza 2013 hagaragaye ibyaha 8026 naho kuva Mutarama-Kamena 2014 hagaragara ibyaha 7590. Ibyaha byaje ku isonga muri uyu mwaka harimo gukubita no gukomeretsa, Ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge ndetse n’Ubujura buciye icyuho n’ubutagiciye. Minisitiri kandi yagarutse kuri ruswa cyane cyane iyariwe n’abapolisi. Muri aya mezi atandatu ashize, abapolisi bakuru 7 n’abato babiri bafatiwe mu byaha bya ruswa naho abagera kuri 76 birukanwa muri Polisi y’Igihugu bazira ibyaha bya ruswa. IGP Gasana akaba yatangaje ko ingamba bafashe zagiye zigabanya ruswa iribwa n’abapolisi.
 
Muri zo (ingamba) harimo kuba hari itsinda muri Poilisi rishinzwe gukumira ruswa mu bapolisi. Mu mwaka wa 2012 hirukanwe abapolisi 150, mu mwaka wa 2013 hirukanwa 78 naho muri uyu wa 2014 hamaze kwirukanwa 9. Mu byahungabanyije umutekano kandi harimo n’impanuka. Kuva muri Mutarama-Kamena uyu mwaka habaye impanuka 1324 zigwamo abantu 97. Mu mezi atandatu yayabanjirije (Nyakanga-Ukuboza 2013) hakaba hari harabaye impanuka 2356 zigwamo abantu 141.
 
Minisitri kandi yongeye kugaruka ku bantu bagiye bafatwa bakekwaho guhungabanya umutekano. Abagera kuri 44 barafashwe bakekwaho gukorana na FDRL na RNC naho imbunda 8 na grenade 21 nabyo bikekwa ko ari iz’abayoboke ba FDRL na RNC zirafatwa.
Muri iki kiganiro abanyamakuru babajije ibibazo binyuranye. Dore bimwe mu bibazo byabajijwe n’abanyamakuru n’ibisubizo byatanzwe.
 
1.Umunyamakuru wa AFP yabajije ikibazo cy’abantu bagiye bafatwa bakekwaho gukorana na FDRL n’aho ibyabo bigeze ubu.
 
Kuri iki kibazo, Musa Faziri yashubije ko koko bafashwe ariko ibyabo bikaba bigeze mu nkiko ubu bakaba bari mu manza. IGP Gasana we yashubije ko FDRL atari ikibazo ku Rwanda gusa ahubwo ari n’ikibazo ku mutekano w’Akarere.
 
2.Umunyamakuru wa Rugali yabajije ingamba Polisi yakoresheje ngo ibashe gukumira ruswa muri Polisi
 
IGP Gasana yashubije ko bashyizeho ingamba zinyuranye zirimo gushyiraho ishami rishinzwe kurwanya ruswa muri Polisi, imirongo itishyurwa abantu bahamagaraho babonye abarya ruswa, ndetse no kwirukana mu gipolisi abapolisi bagaragayeho kurya ruswa.
 
3.Umunyamakuru wa Rugali kandi yagarutse kuri Me Ntaganda Bernard aho yabazaga impamvu ngo ibye byongeye kugaruka
 
Minisitiri w’umutekano mu Gihugu avuga ku kibazo cya Ntaganda, yisunze itegeko rigenga umutwe w’amashyaka mu Rwanda ngo mu ngingo yaryo ya 13 aho umuntu wahamwe n’icyaha agahanishwa igifungo cy’amezi atandatu kuzamura adashobora kuyobora ishyaka kuva ku mudugudu kuzamura keretse inkiko zimukuyeho ubwo busembwa. Musa Fazil yagize ati :”ntabwo kuba yarafunzwe byamuhaye ubudahangarwa, nakora ibyaha azabikurikiranwaho n’amategeko, ntabwo kuba yarafunzwe bimuha ubudahangarwa”.
 
4.Umunyamakuru wa BBC yabajije ikibazo kireba abantu baraswa ngo bashaka gutoroka, abaza impamvu hakoreshwa imbaraga nyinshi mu kubafata (zirimo no kubarasa bagapfa)
 
Muri iki kibazo, umunyamakuru Prudent Nsengiyumva yatanze ingero za bamwe mu bakekwaho ibyaha binyuranye abarashwe ngo bashaka gutoroka bagahita bapfa. Muri aba harimo uwahoze ari Gitifu wa Cyuve, umusore wakekwagaho kuroga Gen Ruvusha ndetse n’abasore babiri barasiwe Muhanga bari bafashwe bakekwaho kwiba no kwica abantu mu mujyi wa Muhanga.
 
Minisitiri Musa Fazil yabwiye abanyamakuru ko itegeko ribemerera ko niba umufungwa agucitse umugaruza imbaraga. Yagize ati :’ itegeko ritubwira ko niba umuntu yirutse mugaruze imbaraga, none se niba rivuga gutya kandi akaba ari kwihuta kukurusha wabigenza ute” ? Umuteroriste wamaze abantu utari kuburana urubanza rw’isambu akiruka wamugarura ute ? Ese agucitse akajya kwica abandi bantu wabisobanura ute ?
 
5.Inkongi z’umuriro mu magereza
 
Minisitiri Musa ku kibazo cy’inkongi, yavuze ko bafashe ingamba zo kugura imodoka nto zizimya zishobora kunyaruka zikaba zizimya mu gihe inini zitarahagera. Akaba yatangaje ko inkongi y’ejo ku mugoroba yibasiye gereza ya Rubavu yahitanye abagororwa batanu abandi batandatu bagakomereka cyane. Gusa ntibahitanwe n’inkongi ahubwo bishwe n’umuvundo.
 
6.Kuki abakorana na FDRL bari biganje mu Turere tumwe (Rusizi, Nyabihu, Musanze na Rubavu) ?
 
Iki kibazo cyabajijwe n’umunyamakuru wa KFM, Jonson Kanamugire. IGP yamusubije ko FDRL yari ifte intego yo gufata byibuze Intara imwe y’Igihugu. Ari nayo mpamvu bibasiye turiya turere ukurikije imiterere yatwo.
 
7.Kuki mu myaka 20 u Rwanda rwibohoye abaturage bacyakwa amafaranga y’umutekano kandi basora ?
 
Iki kibazo cyabajijwe n’umunyamakuru Robert wa Greatlakesvoice.com. Minisitiri Musa Fazil akaba yavuze ko umusoro uvamo byinshi. Ati :”amafaranga y’umutekano ni ayo kwirindira umutekano kimwe n’uko abaturage bakora umuganda. Agaciro k’umuganda buriya ntikabarika”.
 
8.Irengero ry’umuyoboke wa Green Party uherutse kubura
 
Iki kibazo cyabajijwe n’umunyamakurur wa France 24. IGP Gasana yamushubije ko abayobozi b’ishayka Green Party bagejeje ikirego kuri Polisi ya Bugesera kandi ko bagikora iperereza. Gusa yongeyeho ko atari ubwa mbere iri shyaka rivuga ko ryabuze umuntu akaza kuboneka nyuma yari yarigiriye mu bye bwite ?
 
9.Ijambo Perezida kagame yavuze ko bagiye kurasa ku mugaragaro abakekwaho gukorana na FDRL
 
Minisitiri musa Fazir yahise abwira umunyamakuru wa France 24 ko Perezida kagame ari umuntu umukuriye nta burenganzira afite bwo gusobanura imbwirwaruhame ze.
 
10.Inzu ya Rujugiro iri Gikondo ngo yaba yari yarafashwe (ikoreshwa) na Polisi, ese n’akabali karimo ubu ni akayo ?
 
Iki kibazo cyabajijwe n’umunyamakuru w’ikinyamakuru Ishema. Minsitiri Musa Fazir akaba yamusabye ko yakwikorera iperereza akamenya nyiri ako kabali. Gusa ngo si aka Polisi. Yagize ati :” yaba ari mess se ? oya nta kabali Polisi igira”.
 
11.Impungenge ku kuba imibare y’abakoresha ibiyobyabwenge yariyongereye
 
Iki kibazo cyabajijwe n’umunyamakuru wa Izuba Rirashe, Minisitiri Musa Fazir yasobanuye ko icyazamutse atari ikoreshwa ry’ibiyobayabwenge ahubwo icyazamutse ari uburyo bwo kubikoresha no kubicuruza.
 
12.Akamaro amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati ya Polisi n’Uturere yagize
 
Mu mwaka wa 2012 na 2013 Polisi yasinyanye n’Uturere tunyuranye amasezerano y’ubufatanye mu gucunga umutekano no gukumira ibyaha bitaraba. IGP Gasana akaba yaravuze ko aya masezerano yagize akamaro cyane cyane kajyanye no guhanahana amakuru ku gihe. Aya masezerano akaba yaratumye ngo Polisi ibasha gukumira ubucuruzi bwa magendu, ihohoterwa, ubujura n’ibiyobyabwenge. IGP Gasana yagize ati :” aya masezerano niyo nzira ishoboka yo gukomeza kurinda umutekano muri Community Policing”.
 
13.Ibyaha byambukiranya imipaka
 
Iki kibazo nacyo cyagarutsweho ariko Minisitiri Musa Fazir yatangaje ko ubu bufatanye buriho kandi bwagize akamaro mu gukumira ibyaha no gufata abacyekwaho guhungabanya umutekano. Yatanze ingero za bamwe mu bakekwaho ibyaha bagiye bagarurwa mu Rwanda barimo Lt Mutabazi n’itsinda bari kumwe mu rubanza, Abakekwaho jenoside banyuranye n’abandi.
 
Source : Umuryango
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
U
Imibare yababoshye niyo myinshi cyane!!!! ababohewe mumagereza, imbere mugihugu, hari nabandi baboshywe nibyo bakoze(Kagame, Nziza ,Dani Munyuza, Gakwerere, Bosenibamwe, Rucagu, Rwarakabije...........................................................................!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Répondre