RWANDA : NIYOMUGABO GERARD WASHIMUSWE NA DMI ARI HAGATI Y’UMUPFU N’UMUPFUMU !

Publié le par veritas

NIYOMUGABO Gérard

NIYOMUGABO Gérard

Nyuma y’amezi agera kuri atatu, umwanditsi  w’ibitabo akaba n’umunyamakuru kuri contact FM, NIYOMUGABO NYAMIHURWA GERARD yaraburiwe irengero, amakuru yizewe aturuka mu nzego z’iperereza mu Rwanda aremeza ko ubu amerewe nabi muri gereza ya KAMI aho yakorewe iyicarubozo ku buryo  bukabije.
 
Ayo makuru yizewe akomeza yemezako NIYOMUGABO yatawe muri yombi na DMI mu ntagiriro z’ukwezi kwa kane igihe cyimwe na NTAMUHANGA.  Mu rwego rwo kuyobya uburari igihe  DMI yari imaze kubacakira taliki 09 /04/2014 ahagana mu masaa yine z’ijoro DMI, ikaba yarategetse NIYOMUGABO koherereza ubutumwa bugufi kuri telefoni (SMS) abantu 2 b’inshuti ze  ababeshya ko  ngo amaze kwambuka umupaka ageze Tanzania; muri ubwo butumwa DMI yoherereje izo nshuti za Niyomugabo ibumwitirira ikaba yarababwiraga ngo “namaze kwambuka ariko mube mucecetse bazabanze bagereke kuri leta ko yanyishe”. Ibi DMI mu kubikora ikaba yaragirango ibuze abantu bo mu muryango we n’inshuti ze kumutabariza bibeshyako yacitse.Hagati aho, DMI nayo ikaba yarateganyaga kumwica cyangwa gukomeza kumukorera iyica rubozo imukuramo amakuru ndetse inamutegeka kuzemera ibinyoma mugihe yaba ihisemo kuzamugeza  imbere y’inkiko.
 
Amakuru aturuka mu bantu ba DMI barambiwe ubwicanyi bwa FPR, aremezako DMI ikomeje kumukorera iyica rubozo riteye ubwoba ririmo ku mutwika ikoresheje utumanyu tw’ibidomoro, ku mushyira ku mashanyarazi  ku buryo ubu ubuzima bwe bumeze nabi cyane. NIYOMUGABO yakunze kuvugwa mu rubanza rwa KIZITO MIHIGO  na bagenzi be NTAMUHANGA CASSIEN aho  ubushinjacyaha  na polisi bimushinja ibinyoma ngo ko yaba  ariwe wari ukuriye umugambi wo kwinjiza ba KIZITO  mu ishyaka rya RNC. Nyuma y’ifatwa rya ba KIZITO,  Leta ya Kigali n’ibinyamakuru byayo bakaba batarahwemye kwibasira uwitwa NSABIMANA CALLIXTE ALIAS SANKARA  ubarizwa muri RNC  muri Afrika y’Epfo  bamushinja ko ariwe wari ukuriye umugambi wo kwinjiza muri RNC aba basore bahoze ari inshuti ze ndetse NIYOMUGABO GERARD na  NTAMUHANGA bakaba bariganye na SANKARA  mu mashuri yisumbuye.
 
Igiteye inkeke n’ukuntu leta y’u Rwanda ikomeje kumugaragura imwica urubozo aho kumushyira imbere y’inkiko ngo yisobanure. Ibi bikaba ntakindi bihishe uretse gushaka kumuvutsa ubuzima. Umuryango wa Niyomugabo, inshuti ze n’abanyarwanda muri rusange bakaba bakeneye kubona Niyomugabo arekurwa cyangwa agashyikirizwa inkiko mu maguru mashya.
 
Claude Maririe Bernard Kayitare
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
Birakwiye kandi biratunganye ihangane mwana wamama iryo nigare ryubuzima ukubabaza gutyo yibwirako ntagihembo ategereje shinyiriza ntihazagire uguhatira kuvuga ibinyoma ahokunigwa nijambo uzanigwe nuwo uribwiye ukuri wagaragaje kwatubereye inkingi nyayo.naho wakurwa mumubiri uzakirwa.Imana ntikunda urenganya ahubwo irengera urenganywa.
Répondre
Y
Muvandimwe Gerard, tugusengera uko bwije n'uko bukeye ku Mana y' U Rwanda kugirango ibe mu Ruhande rwawe. Duhora twibuka ibiganiro byawe ku buntu butangaje, ibitekerezo na debats mwagiranye n'abavugabutumwa byatumye tumenya byinshi ku murimo Imana yakoze. Navuga ko wateye abapasiteri benshi kurushaho gushakashaka no kumenya ukuri kwimbitse ku ijambo ry'Imana, ubutumwa bwiza,...Imana y'U Rwanda ikwiteho.Turabasabira na Cassien na Kizito. Amaso y'Ihoraho ababeho, ubuntu bwayo bubane namwe.
Répondre