Rwanda-Politiki: Kuvanaho urujijo muri CNR‐Intwari.
Bavandimwe , Bayoboke b’ishyaka CNR‐Intwari,
Bibaye ngombwa ko ngira icyo mvuga ku itangazo Gen Habyarimana Emmanuel Perezida wa CNR‐Intwari ryo kuwa 7 Nyakanga 2014.
1.Amatangazo yose nasohoye n’andi yose nzasohora ashingiye ku mahame‐ remezo no ku mategeko agenga imikorere ya CNR‐Intwari (ingingo ya 14 na 16). Ubwo bubasha bugenwa n’amategeko ntibushingiye k’ubushake n’amarangamutima by’umuntu uwo ari wese kabone nubwo yaba ari Perezida w’ishyaka. Ntawe rero ufite ububasha bwo kuyatesha agaciro yirengangije amategeko y’ishyaka n’imirimo buri wese ashinzwe mu ishyaka.
2.Ni byiza ko abayoboke ba CNR‐Intwari bava mu rujijo bagahagurukira gukorera ishyaka ryacu ryari ryarafashwe bugwate n’abaharanira inyungu zabo bwite none ubu rikaba ryigenga.Ibyo Generali Habyarimana Emmanuel yavuze by’iterabwoba no kumpagarika mu mirimo nshinwze nka Visi Perezida nkaba n’umuvugizi w’ishyaka ntawe ukwiye kubyitaho ntanuwo bikwiye kurangaza kuko binyuranye n’amategeko agenga ishyaka rya CNR‐Intwari.
3.CNR‐Intwari izakomeza rero gushyira inshingano zayo mu bikorwa uko bisanzwe ititaye na busa ku bashaka kuyicamo ibice nta mpamvu. Ndasaba umunyamabanga
mukuru w’ishyaka CNR‐Intwari gukomeza imirimo ye yo guhuza ibikorwa byose by’ishyaka no kugenzura niba imikorere ya buri wese yubahiriza koko amategeko agenga CNR‐Intwari. Ndasaba by ‘umwigariko abagize Biro Politiki y’ishyaka buri wese mu mirimo ashinzwe kugaragaza ibikorwa aho guhera mu magambo atagira umusaruro. Ibi bizadufasha gukora isuzuma‐mikorere kuri buri wese no kuyiha agaciro.
4.Umunyamabanga mukuru wa CNR‐Intwari asabwe kugeza iyi nyandiko ku bahagarariye CNR‐Intwari hanze n’imbere mu gihugu kugirango abayoboke bose bave mu rujijo bakomeze kwitabira ibikorwa by’ishyaka aho gutakaza ingufu mu bikorwa by’ubwibone bidafitiye ishyaka ryacu akamaro. Gukomeza guhuriza hamwe ingufu zacu zose aho kuzitatanya nibyo bizatugeza ku ntego.
Bikorewe Manchester kuwa 10 Nyakanga 2014
Gakwaya Rwaka Théobald
Visi‐ Perezida akaba n’umuvugizi wa CNR‐Intwari.