RWANDA: Inganda zo mu gishanga cya Gikongo i Kigali zimaze gufatwa n'inkongi y'umuriro!
Mu gishanga cy’i Gikondo giherereye mu Mujyi wa Kigali kikaba cyubatsemo inganda nyinshi zinyuranye, murizo zimaze gufatwa n'inkongi y'umuriro muri aya masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa mbere taliki ya 14/07/2014.
Amakuru tugezwaho n'abaturage baturiye hafi y'icyo gishanga aratumenyesha ko uruganda rwa Rwandex na sonatube ziri gushya, tukaba turi bumenye amakuru arambuye mu masaha ari imbere.
Ishya ry'izi nganda rije rikurikira igaraje yahiye ejo ku cyumweru mu mujyi wa Kigali, amaduka yahiye muri Quartiers matheus kimwe na gereza ya Mpanga (Gitarama) niya Rubavu (Gisenyi) byose byafashwe n'inkongi mu gihe gito cyane cyegeranye!
Uko ayo mazu n'ibyo bikorwa by'iterambere biri gushya niko leta ya Paul Kagame iri kungikanya amatangazo y'iterabwoba ko igiye guhana yihanukiriye ngo abadafite ibyangombwa byo kuzimya umuriro mu mazu yabo!(Kanda aha usome iyo nkuru:Leta ntizihanganira imyumvire idahwitse ku kudatunga ibikoresho bizimya inkongi) Wabona FPR yavumbuye isoko ryo kugurisha za kizimyamwoto ngo ikuremo akayabo maze ikabikora ibinyujije mu gutwikira abaturage no kubahombya!
Ubwanditsi