SADC : Tanzania irahamagarira abamahanga mu gushyigikira icyifuzo cya SADC cy'uko abasilikare ba FDLR bataha mu mahoro kandi bakinjizwa mu gisilikare cy'u Rwanda!
Leta ya Tanzania yasabye abahagarariye ibihugu byabo muri Tanzania gushyigikira icyemezo cy’umuryango w'ubumwe bw'ibihugu byo mukarere k'Afurika y'amajyepfo SADC mu gushakira umuti ikibazo cy'ingabo za FDLR ziri muri Republika Iharanira demokarasi ya Congo ziregwa guhungabanya umutekano mugihugu cy'u Rwanda.
Nyuma yo kubona ukuntu ingabo zahoze mu mutwe wa M23 zatsinzwe kurugamba n'ingabo z'umuryango w'abibumbye zari ziyobowe na Tanzania, Umutwe w inyeshamba za FDLR watangaje ko ugiye gushyira intwaro hasi abasilikare bawo bagasubira mu Rwanda. Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, ministre w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cya Tanzania, Bernard Membe, yavuze ko bamaze kubona iyo baruwa, mu muryango wa SADC bahuye mu ntangiriro z'uku kwezi kwa karindwi mumurwa mukuru wa Angola, Luanda, bahitamo kwemera icyifuzo cy'izo nyeshamba za FDLR zishaka guhunguka zigasubira iwabo mu Rwanda.
Bernard Membe yavuze ko iyo baruwa bayeretse leta y'u Rwanda, bayibaza niba izi neza amazina y' abantu baregwa ko bagize uruhare muri jenoside kugirango bazashyikirizwe inkiko binyuze mu mategeko, basaba umuryango w'abibumbye n'imiryango mpuzamahanga gufatanya n'umuryango wa SADAC mugushyigikira umugambi w'amahoro wa FDLR mu gukemura ibibazo bafitanye na leta y'u Rwanda na Congo.
FDLR ngo igomba gushyira intwaro hasi ikajya mu buzima busanzwe, abari abasirikare kabuhariwe bakajyanwa mu gisirikare cy'u Rwanda, ibyo bikazakorwa na SADC, umuryango w'abibumbye, leta ya Congo na leta y'u Rwanda. Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, Bernard Membe, yavuze ko ingabo za FDLR zahawe amezi atandatu yo kuzaba zamaze kwitegura muricyo gikorwa, ibintu bitagenda uko babisabye bagashaka ubundi buryo bwo gukemura icyo kibazo.
Ntawuzi uko leta y'u Rwanda izakira izo ngamba za SADC kuko leta y'u Rwanda irega uwo mutwe wa FDLR kugira uruhare muri jenoside yo muri 94 no gukomeza guhungabanya umutekano mu Rwanda.
Inkuru ya BBC Gahuzamiryango