RDC: M23 irashaka impamvu zo kugaba ibitero muri Congo ngo ntacyo icyo gihugu gikora mubyo kiyemeje!
[Ndlr: Imbabazi zahawe abarwanyi bamwe ba M23 zigiye gushira ariko kugeza ubu ntakirakorwa kugira ngo abo barwanyi basubire mu gihugu cyabo! Iyo witegereje neza usanga M23 n'ibihugu by'u Rwanda na Uganda biyishyigikiye bidashaka ko ikibazo cy'abo barwanyi kirangira kugira ngo bakomeze gukoreshwa mu nyungu z'ibyo bihugu mu guhungabanya umutekano w'akarere kose; ikibazo kihishe inyuma yo kwangira gutaha abarwanyi ba M23 bahawe imbabazi ni uko abayobozi ba M23 batahawe imbabazi z'ibyaha bakoze babishowemo n'u Rwanda na Uganda! ONU yatanze ibihano ku bayobozi ba M23 ikaba itsimbaraye ku byemezo yafashe, Kagame na Museveni nabo bakaba badashaka ko abo barwanyi babo bahanwa! ibyo byose akaba aribyo byihishe inyuma y'amacenga y'ikibazo cy'abarwanyi ba M23].
Ubu hasigaye ukwezi kumwe gusa kugirango abarwanyi ba M23 batigeze bakora ibyaha by’intamba cyangwa ibyaha bihohotera ikiremwa muntu, kugira ngo bashyire umukono ku mpapuro zibaha imbabazi, uko kwezi nigushira batabikoze nta mbabazi bazaba bagihawe nkuko itegeko rigena izo mbabazi ribiteganya. Gusa mu nzego z’ubutegetsi bwa Congo haravugwa ko icyo gihe cyo gutanga imbabazi gishobora kongerwa kuko hari n’abandi barwanyi bari muyindi mitwe itari M23 bagomba guhabwa imbabazi kandi bakaba bataragerwaho ngo bashyire umukono ku mpapuro zibaha imbabazi. Leta ya Congo iravuga ko imbaraga nyinshi izazishyira kubarwanyi ba M23 kugira ngo batabona impamvu yo kongera guhungabanya umutekano wa Congo. Abayobozi ba Congo barimo bategura inkambi zizakira abarwanyi ba M23 i Gisangani n’i Walikale.
Nyuma y’amezi 7 habaye ishyirwaho umukono ku masezerano yo guhagarika intambara hagati y’umutwe wa M23 na leta ya Congo Kinshasa, abahoze ari inyeshyamba za M23 barinubira ko kugeza ubu leta ya Congo imaze kubahiriza gusa 1% cy’ibyo yiyemeje gukora. Icyo leta yakoze ni uko abarwanyi ba M23 bahawe imbabazi. Abenshi mu barwanyi ba M23 bari hanze ya Congo mu gihugu cy’u Rwanda na Uganda. Ni ubwo izo nyeshyamba zinubira ko leta ya Congo ntacyo irakora, leta ya Congo yo iremeza ko ibintu biri mu buryo kuburyo mu minsi iri imbere ibintu bizihuta, inshingano yihaye zose ikazirangiza ariko ikibazo cy’abahoze ari abarwanyi ba M23 kikarangira mu mahoro.
/http%3A%2F%2Fkakaluigi.unblog.fr%2Ffiles%2F2012%2F11%2Fgoma1.jpg)
Gusa rero gukemura ikibazo cy’abahoze ari abarwanyi ba M23 ntikizoroha kuko leta y’u Rwanda ibacumbikiye ntishaka ko basubira mu gihugu cyabo cya congo kugirango ikomeze kubakoresha mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’akarere ; mu minsi ya shize impuguke z’umuryango w’abibumbye zakoze raporo ivuga ko abarwanyi ba M23 bari mu gihugu cya Uganda bari kwisuganya kugira ngo bongere kugaba ibitero ku gihugu cya Congo.
Impuguke za ONU ziremeza ko leta y’u Rwanda iherutse kwangira intumwa z’igihugu cya Congo zifuzaga kujya mu Rwanda kugira ngo zibonane n’abahoze ari abarwanyi ba M23. Izo ntumwa za Congo ubwo ziyemezaga kujya guhura n’abahoze ari abarwanyi ba M23 kugira ngo bashyire umukono ku mpapuro zibaha imbabazi, zikigera ku mupaka, leta y’u Rwanda yazihaye urupapuro ruzibuza kwinjira mu Rwanda rwanditseho interuro imwe gusa igira iti : « ntabwo ushobora gukora urugendo rwo gusura umuntu utamuteguje » ubwo izo ntumwa zahise zisubirayo zidakandagije ikirenge mu Rwanda ! ONU iremeza ko mu Rwanda hari abarwanyi ba M23 barenga 600 ariko ngo muri iyi minsi abarwanyi 48 bakaba baratorotse, ari ONU ari n’u Rwanda ngo ntibazi aho abo barwanyi batorotse baherereye. Naho mu gihugu cya Uganda hari abarwanyi ba M23 barenga 2000.
Inkuru ya RFI yashyizwe mu Kinyarwanda na veritasinfo