Fungura kenshi iyi nkuru urebe amakuru mashya agezweho kuri iyi ntambara
20H45: Ingabo z'ibihugu bigize CIRGL ziriwe i Busasamana (ifoto hejuru) zikora iperereza ryo kumenya uwashotoye undi hagati y'u Rwanda na Congo ariko igihugu cya Congo gisanga ibyo bidahagije ahubwo kikaba gihamagarira umurango mpuzamahanga kuba maso ugahagurukira ubushotoranyi bwa leta y'u Rwanda idashaka ko amahoro agaruka mu karere. Ingabo ku mpande zombi ziriwe zongera umubare w'ingabo mu birindiro byazo biri ku mupaka ariko kuruhande rwa Congo abaturage batuye umujyi wa Goma bafite ubwoba bwinshi kuko bakeka ko uwo mujyi wacengewe n'inkotanyi kuko hari ubwicanyi bwinshi buri kuba mu ijoro muri uwo mujyi, ingabo za Congo zikaba zabujije abaturage guhunga kugira ngo inkotanyi zacengeye zitabona uko zisohoka mu kivunge k'impunzi zikagera kure.
14H00 : Mu masaha ya mbere ya saa sita byabaye ngombwa ko ingabo za ONU (monusco) zishyira ku mupaka w'u Rwanda na Congo indege zitagira umupilote kugira ngo zifate amafoto y'uruhande rushotora urundi hagati y'ingabo z'u Rwanda RPF n'iza Congo FARDC bituma kurasana hagati yabo bihagarara ariko impande zombi zikaba zikomeje kurundanya ingabo n'ibikoresho bikomeye bya gisilikare ku mupaka! Imiryango itabogamiye kuri leta yo muri kivu y'amajyaruguru iramagana ingabo z'u Rwanda zashatse kwivugana umuyobozi wayo mu karere ka Nyiragongo, iyo miryango ikaba ihamagarira amahanga guhagurukira ikibazo cy'intambara y'u Rwanda na Congo mu maguru mashya kuko ibona ishora gufata indi ntera! Congo iravuga ko imaze gutakaza abasilikare 2 muri iyi mirwano ariko ikemeza ko hari n'abandi benshi yahitanye kuruhande rw'u Rwanda ( Ubusanzwe u Rwanda ntiruvuga ko hari umusilikare warwo wapfuye n'imiryango yabo ntimenyeshwa uko byabagendekeye !).
09H47 : Umusilikare mukuru w'ingabo za Congo FARDC aremeza ko muri iki gitondo ku isaha ya 8H00 ingabo z'u Rwanda RPF arizo zashotoye ingabo za Congo. Uwo musilikare mukuru wa Congo akaba yemeza ko ntakibazo afite kurugamba kuko yatangiye kwegeranya ingabo ze , abaturage bari ahitwa Kanyaruchinya bamaze kubona ingabo za Congo zatambutsa intwaro nyinshi kandi ziremereye zirimo Chars 3 zerekeza aho imirwano iri kubera ku gasozi ka Kanyeshaza. (Kanda aha usome aya makuru kuburyo burambuye)
09H00: Kuri iyi saha,kuri uyu wa kane taliki ya 12/06/2014 hashize iminota 30 ingabo z'u Rwanda RPF n'ingabo z'igihugu cya Congo FARDC zitangiye igikorwa cyo kurasanaho. Ingabo z'impande zombi zitangiye muri iki gitondo ziterana amasasu ku mupaka w'ibihugu byombi zikoresheje imbunda ziremereye!
Iri joro ryakeye hari agahenge abaturage benshi bari bahunze ejo ku mpande zombi bari batangiye gusubira mu byabo ariko muri iki gitondo ibisasu bikomeye bitangiye kugwa nk'imvura ku mupaka w'ibihugu byombi. Umuyobozi w'intara ya Kivu ya ruguru Julien Paluku yizeraga ko ikibazo cyoroshye ko kurasana hagati y'ingabo z'ibihugu byombi kwabaye nk'impanuka ariko kuva aho ejo kuwa gatatu mu masaha ya nyuma ya saa sita ingabo z'u Rwanda zirasiye intumwa za Congo zari zigiye mu mishyikirano yo kubohoza umusilikare wa Congo wari wafashwe n'u Rwanda akaza kwicwa, imirwano yongeye kubura!
Ejo ku mugoroba Congo n'u Rwanda byongereye abasilikare benshi ku birindiro biri ku mupaka w'ibihugu byombi ,ubwo bushyamirane bwatumye umuyobozi wa Monusco Martin Kobler ajya i Kigali kubasaba guhosha ubushyamirane ariko biragaragara ko ntacyo byatanze kuko n'ubu imirwano ikomeje!
Ubwanditsi