Rwanda : Kubuza Kagame kunyereza abanyarwanda bifatwa nk'ubukoloni !

Publié le par veritas

Perezida Obama wa USA ari kumwe n'Umwamikazi w'Ubwongereza

Perezida Obama wa USA ari kumwe n'Umwamikazi w'Ubwongereza

 

[ndlr: Intore zikomeje kwinubira igihugu cya USA n'Ubwongereza bitewe ni uko ibyo bihugu byombi byasohoye amatangazo yamagana leta ya Kagame bitewe n'ibikorwa iyo leta ikorera abanyarwanda byo kubica urubozo harimo no kubanyereza! imyitwarire  ya Kagame yibutsa uko umwami Musinga yahanganye n'igihugu cy'Ububiligi ngo kimwatse uburenganzira bwe bwo kwica uwo ashatse nk'umwami!! Amaherezo ya Musinga ashobora kuba ariyo azagera kuri Paul kagame akaba ariyo mpamvu atangiye kuvuza iyabahanda ngo ntabwigenge afite!! Nimwisomere iyi nkuru:
 
Kuva mu mwaka w’1960, ibihugu byinshi bya Afurika byagobotowe/ byigobotoye ingoma za gashakabuhake, ubukoloni buracika. Gusa bitewe n’uburyo abazungu bakomeje kujya bivanga mu ifatwa ry’ibyemezo bikomeye kwa bimwe mu bihugu, abantu benshi bakomeje kujya bibaza niba koko ubukoloni bwaracitse, bakabura igisubizo ; aho niho havukiye ‘neo-colonialism’, bisobanuye mu Kinyarwanda, igitutu gishingiye kuri politiki, ubukungu n’imibereho, gishyirwa ku bihugu mu ifatwa rya bimwe mu byemezo bikomeye.
 
Mu minsi ishinze Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasohoye itangazo rihamagarira u Rwanda « guhagarika itabwa muri yombi » ry’abantu ngo kuko bihabanye n’amahame y’ uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Ikibazwaho kugeza ubu ni niba hari igihugu cyatinyuka gutera ejuru cyikamagana ibikorwa bidahwitse by’igihugu cy’igihangange nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Mu by’ukuri kubonera igisubizo iki kibazo biragoye kuko abenshi mu bakuru b’ibihugu ndetse bikomakoye batinya gukoma rutenderi ngo hato badafungirwa amazi n’umuriro. Ibyo bibaye atari ‘neo-colonialism’ byakwitwa iki ?
 
U Bwongereza buratera ikirenge mu cya Amerika
 
Tariki ya 10 Kamena 2014, radio mpuzamahanga RFI yasohoye inkuru ivuga ko “U Bwongereza buhangayikishijwe n’ubwiyongere bw’itabwa muri yombi ry’abantu mu Rwanda”. Muri iyi nkuru, umunyamakuru asobanura ko iki gihugu cyasohoye itangazo risa neza neza n’iryo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasohoye, aho bibutsa u Rwanda ko rukwiriye guhagarika itabwa muri yombi bita ko “rinyuranije n’amategeko”.
 
Mu minsi ishize naganiriye n’Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, mubaza akabazo numvaga kantwika ku munwa, nti “Ese ko Amerika ikunda kuvuga no gutegeka ibindi bihugu mu bijyanye na politiki zabyo, kuki mwebwe mutajya mufata iya mbere ngo namwe mwigaragaze ? Ese ntimuri ibihangange ?”
 
Yaransubije ndanyurwa, gusa nza gutungurwa n’amakuru yahise akurikiraho, aho igihugu cye cyasabaga u Rwanda kugira uko rwitwara mu kibazo cyarwo cy’umutekano. Yambwiye ko batajya bihutira gutegeka ibindi bihugu kugira icyo bikora, gusa yongeraho ko iyo bafite icyo kuvuga batajya baripfana.
 
Yagize ati « Ubundi turavuga. Twe ntitujya dutegeka abandi icyo gukora ariko iyo twumva ari ngombwa ko tuvuga, turabikora”.
 
Ni kenshi ibihugu birimo n’u Bwongereza byagiye bishima uburyo u Rwanda rukoresha inkunga, dore ko abenshi biyemerera ko bemeza iby’ayo makuru iyo babanje gusohoka muri Kigali kugirango isuku n’ubwiza bw’uyu mujyi bitabahuma amaso. None se koko, tujye twakira amafaranga yabo, ariko badutegeke uko ducunga umutekano w’igihugu ?
 
Ntabwo ibihugu by’ibihangange bipfa kwinjira muri gahunda z’imiyoborere y’ibihugu bidafite inzira yoroshye binyuzamo politiki yabyo. Dore zimwe mu ntwaro zikomeye zifashishwa mu gupyinagaza bimwe mu bihugu bya Afurika, harimo n’u Rwanda :
 
Guhagarikira u Rwanda inkunga
Si ubwa mbere Guverinoma y’u Rwanda itewe ubwoba ko iki gihugu kizahagarikirwa inkunga bitewe na raporo zikunda gusohoka zigamije gusiga icyasha ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda. Iyi nkundura yakomeye cyane ubwo u Rwanda rwaregwaga gutera inkunga umutwe wa M23 wari waratesheje umutwe Leta ya Congo.
 
Ibihugu by’ibihangange byatanguranwe gutangaza ko bihagarikiye inkunga u Rwanda. Ibiza ku isonga muri ibi bihugu harimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hakaza n’u Bwongereza bwabitangaje nyuma.
 
Nyuma y’aho Leta y’u Rwanda itangirije gahunda yo gushishikariza Abanyarwanda kugira umuco wo kwigira, hagashyirwaho ikigega cyitiriwe ‘Agaciro’ gishyirwamo amafaranga atanzwe n’abaturage ku bushake agamije kubaka ibikorwa by’amajyambere, amahanga yongeye gukora amasiganwa yo gusubirizaho u Rwanda inkunga.
 
Urukiko rwa ICC nk’igikoresho
 
Abayobozi b’ibihugu bya Afurika bose batazi gukoma amashyi, bakunze gukangishwa kohererezwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ngo rubakanire urubakwiriye ; ibi bigakorwa nyuma yo kubahimbira ibyaha bikunze kwitwa ibyibasiriye inyokomuntu.
 
Ibihugu byinshi bya Afurika, binyuze mu Muryango wa Afurika Zunze Ubumwe, byakunze kwamagana imikorere y’uru rukiko bitewe n’uko rukoreshwa n’amahanga mu nyungu zabyo bwite.
 
Raporo zidasobanutse zihoraho
 
Muri uru rwego Umuryango wa Human Right Watch niwo ukunze gushyirwa mu majwi, aho bagira batya bagasohora raporo yamagana imikorere runaka y’igihugu badakoresheje ubushishozi bwimbitse.
 
Mu masezerano ibihugu bigirana n’uyu muryango, akenshi haba harimo ingingo ivuga ko mbere yo gusohora raporo runaka, HRW ibanza kuvugana n’impanze zose zivugwa mu kibazo, kugirango batabogama. Ibi si ko bikunze kugenda, kuko HRW ihitamo gusohora raporo itabanje kubaza u Rwanda ibyo ruregwa.
 
Ibi ntibitangaje na gato kuko uyu muryango wagiye uvugwaho kwibasira u Rwanda ahubwo ukavugira FDLR. Ibi nta kindi bigaragaza uretse kuba abanyembaraga batanga amafaranga afatika yo kubeshaho uwo muryango, nta kabuza rero, raporo zisohoka zigomba kuba zisa uko shebuja abishaka.
 
Akanama k’Umutekano ka LONI
 
Uretse kuba Umuryango w’Abibumbye ukunze kurebera (soma kurebeera) mu gihe ibihugu byinshi biba biri mu bibazo, ariko kandi birazwi neza ko Umuryango w’Abibumbye utunzwe n’ibihugu by’ibihangange nka Amerika dore ko ari nayo icumbikiye icyiciro gikuru cy’uyu muryango mu Mujyi wa New York.
 
Kuba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifite ijambo rikomeye mu kanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye, biroroshye kwiyumvisha impamvu ya raporo n’amatangazo ahoraho bishyira u Rwanda mu majwi ko hari ibitagenda neza.
 
FDLR yahawe penetensiya
 
Nyuma y’uko FDLR isize igize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ikamara imyaka 20 mu mashyamba ya Congo aho bamwe mu bayigize bafashe abagore ku ngufu, bagasahura ndetse bakora n’ibyaha byibasiriye inyokomuntu, kuri ubu amahanga ari kuyitera icyuhagiro.
 
Mu minsi ishize FDLR yafatwaga nk’umutwe w’iterabwoba, aho bamwe mu bayobozi bayo bashyirirwagaho amafaranga azahabwa umuntu uzatanga amakuru yo kubata muri yombi, ubu noneho wagirango bahawe penetensiya, ku buryo mu kanya nk’ako guhumbya ibyaha bakoze biri gusibanganywa, ku buryo baraza kujya bafatwa nk’abantu babujijwe uburenganzira bwabo.
 
Byose bijya gutangira, abanyembaraga banyuze mu nzira zose zishoboka harimo no kwegera Perezida Jakaya Kikwete wa Tanzania ngo ashyire igitutu ku Rwanda ko bagomba kwicarana na FDLR bakagirana ibiganiro. Ibi ariko ntibitangaje cyane kuko imwe mu nkota ibi bihugu bikoresha ari ugushyigikira imitwe irwanya ubutegetsi kugira ngo ikomeze iteze akaduruvayo muri ibyo bihugu.
 
Mu minsi ishize uyu mutwe watangiye ikinamico yiswe iyo gushyira intwaro hasi, abitanze bakajyanwa gucumbikirwa mu bigo muri Congo, ngo hagamijwe ko ikizakurikiraho ari ugusaba amahanga agategeka u Rwanda kugirana ibiganiro na FDLR !
 
Ese u Bwongereza burakoreshwa ?
 
Iteka u Bwongereza buza nyuma y’ibindi bihugu cyane cyane Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu kwihutira kugira icyo buvuga ku bibazo bwite by’ibihugu. Mu itangazo baherutse gusohora nk’uko twabigarutseho hejuru, u Bwongereza bwamaganye ibijyanye n’itabwa muri yombi, ariko babikora nyuma gato y’uko Amerika nayo ibikoze. Umunyamakuru wa RFI wabonye iryo tangazo, yemeza ko risa neza neza n’iryo Amerika yari iherutse gusohora.
 
Kuba wagira ngo hari umuntu uba uri mu bitugu by’u Bwongereza abakomanga agira ati « Ikinyoni kitagurutse bakita igishwi », ni byo bishobora kuba byarabateye kugira ikindi bongeraho muri iryo tangazo, kijyanye no kwamagana urupfu rw’Umunyarwanda Patrick Karegeya ndetse n’ibitero byibasiriye urugo rwa Kayumba Nyamwasa.
 
Ese nibwo u Bwongereza bwaba bumenye ko Karegeya yapfuye ? Igihugu cy’igihangange nk’u Bwongereza kibasha gite kwiyama u Rwanda, cyarangiza kigasaba Afurika y’Epfo ko iperereza ryihutishwa ? Ese haba hari iperereza ryakozwe rwihishwa rikagaragaza ko u Rwanda rufite aho ruhuriye n’urupfu rwa Karegeya ? U Bwongereza nk’igihugu gisobanukiwe demokarasi, uburenganzira bw’ikiremwamuntu no kubahiriza ubusugire n’ubudahangarwa bw’ibindi bihugu, gitinyuka gute kuvanga iby’urupfu rwa Patrick Karegeya n’itabwa muri yombi ry’abantu mu Rwanda ?
 
Ibi rero biragaragaza neza ko ibyo bihangange biri gushinja u Rwanda ibi bikorwa. Niba ari byo, kuki u Rwanda rudahamagarwa ngo rwisobanure ? Izi ntwaro zose zaramenyekanye. Abanyarwanda bamenye neza ko gutera imbere kw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bigorana cyane iyo abayobozi babyo badafite umurongo w’imiyoborere uhamye, kuko ari ho ibihugu by’ibihangange bihera byivangamo, bityo gutera imbere bikazahora ari inzozi, tukajya tubiraga abana bacu bityo bityo.
 
Source: Igihe
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
U
Kagame yivugiye ko aribo bamwerekera ubugome( ibibera kwisi twese turabizi, ntabwo u Rwanda rucura intwaro) nabasabaga rero niba ibyo bamwigishije barasanze ari amarorerwa ko bamukuraho kuko biragaragara ko ari umunyeshuli ufata ibyo yize bizamushiramo barashe. Kandi niba babiziranyeho bareke kutujijisha.
Répondre
H
Bakunzi b'u Rwanda namwe basomyi b'uru rubuga ni byiza ko twandika ariko sinzi niba irali ry'ibyo twumva cyangwa dusoma haraho bihuriye n'imyiyumvire nyakuri ya buri muntu.<br /> Ni akumiro mu gihe abantu banenga inzego mpuzamahanga ko zidakora,mugihe Jeune Afrique yanditse ko Prezida Kagame est l'homme fort du Rwanda kuki ntacyo yavuze?FPR itera igihugu ibi bihugu bikomeye byayiteye inkunga birenze.Yesu abwira abayuda ati ni gute watokora ijisho rya mugenzi wawe utabanje kwitokora?Kigali irasukuye peee!!!!mwumve ubushake bw'Imana n'abantu ko ubutabera amahoro aribyo biza mbere y'amajyambere.Yerusalemu yari yubatse itangarirwa n'isi yose ariko mukanya gato yari irimbutse.Rwose Prezida Kagame namwe bafana be kuki mutumva mukaba mushaka kurimbuka?igihe ntikirarenga,abana ba Prezida Kagame ni abanyarwanda basa neza,yituma abana baba victimes ye,fata iya mukuru wawe Madiba.Itegeko nshinga ni wowe warisinye wateganyaga ko ariryo none se nigute umuntu aryoherwa n'ibyo yatetse yamara guhaga nyuma akaza kugaya ibyo yariye?<br /> Izo za Rukokoma zitera ubwoba abayobozi ntabwo aricyo kibazo.Yesu aravuga ati mureke abapfu bahambe ababo,wa mugani se niyo bakwica abanyiciye ntabwo nzabona abanjye.alors c'est unitile yo kwisiga amaraso.Nyamara umututsi mwiza ni ukunda amahoro,nkuko umuhutu nyawe arubona umututsi nk'umuvandimwe we,ibi mvuze benshi bumva ko ngo ni ukwihoma,mubyange mubyemere turi bamwe.
Répondre
H
Bakunzi b'u Rwanda namwe basomyi b'uru rubuga ni byiza ko twandika ariko sinzi niba irali ry'ibyo twumva cyangwa dusoma haraho bihuriye n'imyiyumvire nyakuri ya buri muntu.<br /> Ni akumiro mu gihe abantu banenga inzego mpuzamahanga ko zidakora,mugihe Jeune Afrique yanditse ko Prezida Kagame est l'homme fort du Rwanda kuki ntacyo yavuze?FPR itera igihugu ibi bihugu bikomeye byayiteye inkunga birenze.Yesu abwira abayuda ati ni gute watokora ijisho rya mugenzi wawe utabanje kwitokora?Kigali irasukuye peee!!!!mwumve ubushake bw'Imana n'abantu ko ubutabera amahoro aribyo biza mbere y'amajyambere.Yerusalemu yari yubatse itangarirwa n'isi yose ariko mukanya gato yari irimbutse.Rwose Prezida Kagame namwe bafana be kuki mutumva mukaba mushaka kurimbuka?igihe ntikirarenga,abana ba Prezida Kagame ni abanyarwanda basa neza,yituma abana baba victimes ye,fata iya mukuru wawe Madiba.Itegeko nshinga ni wowe warisinye wateganyaga ko ariryo none se nigute umuntu aryoherwa n'ibyo yatetse yamara guhaga nyuma akaza kugaya ibyo yariye?<br /> Izo za Rukokoma zitera ubwoba abayobozi ntabwo aricyo kibazo.Yesu aravuga ati mureke abapfu bahambe ababo,wa mugani se niyo bakwica abanyiciye ntabwo nzabona abanjye.alors c'est unitile yo kwisiga amaraso.Nyamara umututsi mwiza ni ukunda amahoro,nkuko umuhutu nyawe arubona umututsi nk'umuvandimwe we,ibi mvuze benshi bumva ko ngo ni ukwihoma,mubyange mubyemere turi bamwe.
Répondre
A
ntibitangaje kubona inkuru nkizi abazanditse buriwese yabibwira gusa ibi ntaho bizatugeza.izi mukushi ni ukuzikura kumitima yacu.haryango usenya urwe bamutiza umuhoro?
Répondre