Rwanda: Ibaruwa y'intabaza yandikiwe ingabo z'u Rwanda RPF .
Banyakubahwa, bayobozi bakuru b'ingabo z'igihugu cy'u Rwanda;
Birumvikana ko, hakiri urukundo mufitiye Paul Kagame, kubera amateka mwasangiye, akazi mwakoranye, no kuba ari umunyarwanda. Ariko, aho bigeze, twumva ko atagomba gukomeza gusimbuzwa cyangwa kurutishwa ubuzima (bw'ejo hazaza) bw'abanyarwanda barenga miliyoni cumi n'imwe. Twahisemo kubandikira dukoresheje email kuko aribwo buryo bwihuta, m'uguhererekanya ubutumwa bwihutirwa nk'ubu. Ikindi kandi tuzi ko muri abagabo bashyira mu gaciro kandi bakunda abanyarwanda byanyabyo ureke uriya ubyitwaza kugirango akomeze adamarare. Kubera iyo mpamvu rero twumva ko umunezero wa Paul Kagame (mwatumye ageraho) mutagombye gukomeza rwose kuwurutisha uw'abanyarwanda bangana gutya - mukurikiza inama ze, zo gushimangira igitugu cye.
- Patrick Nyamvumba,
- Frank Mushyo Kamanzi,
- Fred Ibingira,
- Joseph Demali,
- Jerome Ndengahimana
Mu izina ry'abanyarwanda, turabasuhuje, mukomere cyane. Muri make, tubandikiye tugirango tubasabe gutabara u Rwanda, amazi atararenga inkombe. Uru rwandiko, turwandikanye agahinda kenshi, kubera ko - uwagombye gukiza abanyarwanda, uwagombye guhesha abanyarwanda agaciro - Paul Kagame (mwene Rutagambwa) agiye koreka igihugu.
Nk'uko mubibona, agiye gusubiza igihugu mu icuraburindi. Agiye gutuma igihugu cyacu cyongera gutemba imivu y'amaraso y'abanyarwanda, imvugo ze kuva mu ntangiriro y'uyu mwaka (ndetse na mbere yaho) zirabigaragaza. Ibi tubasa ntabwo bizaba ari umwihariko w'u Rwanda, kuko n'ibindi bihugu, cyane cyane ibyo tuzi ko byateye imbere kurusha ibindi, abayobozi b'ingabo zabyo nibo batumye biva mu miyoborere mibi byarimo (itagendera k'ubutabera, ubwisanzure na demokarasi) byaterwaga n'abayobozi babyo bumvaga ari ba kamara, nk'uwo mutayobewe.
/http%3A%2F%2Fwww.umuseke.rw%2Fwp-content%2Fuploads%2F2013%2F07%2FIGP-Emmanuel-Gasana-Gen-Patrick-Nyamvumba-na-Brig-Gen-Charles-karamba-baganira.jpg)
Abanyarwanda banekeye ubwisanzure, bakeneye ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi, bakeneye inzego za leta zigenga, zidakorera umuntu umwe, nk'uko bimeze ubu mu gihugu cyacu. Nimutabare abanyarwanda, tuzabashimira kuko nitwe bacamanza bemewe (mu byabaye ku banyarwanda bose). Mbere y'uko turangiza uru rwandiko, twabibutsa ko akazi kanyu katagombye gukomeza kuvangwa no gushyigikira uyu muswa wanananiwe kwagura u Rwanda (kandi azi ukuntu ari ruto, rutuwe cyane kandi runakennye, mu myaka makumyabiri ishize). Ibi rero bigaragaza ko nta n'ikindi yitayeho kuko yarangije urwe, akaba asigaye gusa mu matiku yo gukurura inzangano mu banyarwanda.
Umunyapolitike mwiza yirinda ikintu cyose cyatuma aryoherwa n'ubutegetsi kugera ho bimuviramo ikintu kimeze nk'indwara. Paul Kagame we yamaze kwandura ino ndwara (yo gukunda ubutegetsi) nk'uko amatora yo muri 2003 na 2010 yabyerekanye. Bivuga ko mutagomba gukomeza kwemera ko igihugu cyacu gikomeza kuyoborwa n'umurwayi (ngo ibuye ryagaragaye ntiryica isuka).
Ikindi kandi kibabaje kuri iyi ndwara yo gukunda ubutegetsi nuko imeze (neza neza) nk'indwara yo gukunda itabi. Paul Kagame asigaye ameze (neza neza) nk'umunywatabi udashobora kurireka atari muganga urimukuyeho.
Ngabo zacu, nimwebwe baganga bakomeye duhanze amaso. Nimutabare, mumukure ku itabi, areke gukomeza kutwuka imyotsi (ngo ingaruka z'itabi zigera kurinywa n'utarinywa). Turangije tubasaba kutagira ubwoba bwo gutabara abanyarwanda kandi mu gihe kitarambiranye.
Mukomere!
Abanyarwanda.