ONU iramagana bikomeye leta y'u Rwanda ku ihohoterwa ry'uburenganzira bwo kuvuga icyo utekereza!
Muri iki cyumweru , intumwa idasanzwe y’umuryango w’abibumbye wa ONU yitwa Maïna Kiai yashyize ahagaragara raporo y’uko uburenganzira bwo kuvuga icyo utekereza bwifashe mu Rwanda ; kugira ngo iyo raporo yemezwe n’uwo muryango nk’uko aya makuru tuyakesha radiyo mpuzamahanga RFI. Iyo ntumwa y’uburenganzira bw’ikiremwa muntu ikaba yari iherutse i Kigali mu kwezi kwa Mutarama 2014 kugira ngo irebe niba u Rwanda rwubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu bwo kuvuga icyo utekereza haba mu mategeko cyangwa mu bikorwa bigaragazwa na leta y’u Rwanda ; imyanzuro ya raporo iyo ntumwa yagejeje ku nteko rusange ya ONU iramagana bikomeye imikorere ya leta y’u Rwanda yo guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Intumwa idasanzwe y’uburenganzira bwa muntu yatewe impungenge zikomeye z’amategeko akomeye abangamira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, iyo ntumwa ikaba yaragaragaje muri iyo raporo ko amategeko y’u Rwanda nta burenganzira atanga bwo gukora inama muruhame. Umuntu ugerageje gukoresha inama y’ishyaka mu ruhame mu Rwanda ahita yoherezwa muri gereza ! Intumwa y’uburenganzira bwa muntu mu muryango w’abibumbye yagaragaje kandi ko mu Rwanda hari amategeko yo gucecekesha abantu kuko abagerageje kuvuga bahita bashinjwa gukora ibyaha byo gutanga amakuru atariyo !
Intumwa y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu Maïna Kiai ntiyatewe impungenge gusa n’amategeko ahubwo n’ibikorwa bigaragara mu Rwanda byo kubuza abantu uburenganzira bwabo byamuteye impungenge. Iyo ntumwa yavuze ko bitoroshye kwandikisha umu Rwanda ishyaka rya politiki kugira ngo ryemererwe gukora kuburyo buzwi kandi bwemewe ; iyo ntumwa yavuze ko umunyepolitiki wese ugerageje kunenga ubutegetsi bwo mu Rwanda aba agomba guhita yinjizwa muri gereza cyangwa agahunga !
Iyo ntumwa idasanzwe y’uburenganzira bwa muntu yagejeje kubagize umuryango w’abibumbye ONU ko leta y’u Rwanda yahinduye amateka ya vuba y’igihugu intwaro yo guceceke no gutera ubwoba umuntu wese ufite icyo anenga ubutegetsi buriho, ibyo bikaba byaraciye intege abafite icyo banenga ubutegetsi ndetse bikaba bibangamiye n’imikorere ya demokarasi ishingiye kumashyaka menshi, ibyo bikorwa bikaba bibangamiye ukwishyira ukizana mu Rwanda ndetse n’inyungu z’umuturage w’umunyarwanda.
Intumwa idasanzwe ku burenganzira bw’ikiremwamuntu yavuze n’ikibazo cy’umuryango wita kuburenganzira bw’ikiremwamuntu wa Liprodhor mu Rwanda wabujijwe uburyo bwo gukora ukanahindurirwa abayobozi ku ngufu. Maïna asanga « Ubwoba bwo kuvuga ko hashobora kuba indi jenoside mu Rwanda bwatumye ibintu byose bihagarara mu Rwanda binatuma kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bikaza umurego, ibyo leta ikabisobanura ivuga ko ariyo nzira yo gukumira andi makimbirane mubanyarwanda » ! Nubwo intumwa y’umuryango w’abibumbye kuburenganzira bw’ikiremwamuntu isanga mu Rwanda harageze iterambere ry’ibikorwa remezo, iyo ntumwa isanga kuba mu muryango nyarwanda ntaburenganzira buhari bwo kunenga ibitagenda ari « ukubaho mu buzima budashobotse ».
Leta y’u Rwanda yagize icyo ivuga kuri iyo raporo y’intumwa y’uburenganzira bwa muntu mu muryango w’abibumye, ibitekerezo byayo ikaba yarabishyize ku mapaji atandatu. Leta y’u Rwanda ivuga ko uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda bwanditse mu itegeko nshinga kandi u Rwanda rukaba rwarashoboye kwiyubaka nk’uko ayo majyambere yabonywe n’iyo ntumwa abyerekana bitewe n’uko imbaraga zose zakusanyijwe zigashyirwa hamwe harimo n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu iyo ntumwa inenga ko butubahirizwa !
Intumwa y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu yaje mu Rwanda nyuma y’urupfu rwa Patric Karegeya bitewe ni uko Paul Kagame yari amaze kuvuga ko umuntu wese utemera ubutegetsi bwe azabizira ! Iyi ntumwa ntabwo yakoze igenzura ku byaha byo kunyereza abantu kuko leta ya Paul Kagame yatangiye kubikora nyuma y’uruzinduko rwe mu Rwanda ; ikigaragara cyo ni uko Leta y’u Rwanda igiye kuba Ruharwa muguhungabanya uburenganzira bw’ikiremwa muntu ndetse no gutera umutekano mucye mu karere u Rwanda ruherereyemo ! Abayobozi b’u Rwanda bakaba babona izi raporo zitaruvuga neza ziba zibogamye ndetse zikaba zirubuza uburenganzira bwayo bwo gukora icyo ishaka !
Mbese aho uko imyaka ishira indi igataha leta ya Paul Kagame ntiyaba iri gutera intabwe isubira inyuma aho kujya mbere? Buri wese azishakire igisubizo akurikije ibyo abona .
Ubwanditsi