Leta y'u Rwanda iratera ubwoba umuryango w'abibumbye ONU ngo ko rushobora kuva mu masezerano yo kugarura amahoro mu karere k'ibiyaga bigari kubera FDLR!
Abayobozi b’u Rwanda barashaka kwikura mu masezerano yashyiriweho umukono Addis-Abeba yo kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari ngo bitewe ni uko umuryango w’abibumbye wavuganye na FDLR ishinja gukora jenoside !! Nubwo FDLR itabagaho muri 1994 intore zikomeje kuyihoza mu kanwa ko ngo yakoze jenoside, none se FPR yariho mu gihe cya jenoside ndetse Kagame Paul wari uyiyoboye agakoma imbarutso yayo ahanura indege yarimo prezida Habyarimana Juvénal na Ntaryamira Cyprien w’u Burundi, nta ruhare ifite muri iyo jenoside ? Niba FDLR iregwa jenoside ikaba yiteguye kuva mu mashyamba ikaza mu Rwanda ni kuki Kigali itareka abo bayigize bataha bagashyikirizwa ubutabera ko mu mashyamba ya Congo ntabucamanza bubayo ? Mu gihe kingana n’icyumweru kimwe nibwo twabonye imirambo yamenywe umutwe y’abakongomani bishwe na FPR, kugeza ubu amahanga akaba ntacyo arabivugaho, none iyi FPR niyo iri kwita abandi ngo ni abicanyi ! Iyi myitwarire ya FPR irerekana ko yakomeje guteteshwa cyane na USA nyamara umunsi yayikuyeho amaboko igihuru kizabyara igihunyira !
Muri iyo baruwa Eugène Gasana uhagarariye u Rwanda mu kanama gashinzwe amahoro ku isi, aragaragaza uko u Rwanda nk’igihugu kigize akanama gashinzwe amahoro ku isi rwamenyeshejwe ku italiki ya 24/06/2014 na Hervé Ladsous ko ako kanama kagomba guhagarika by’agateganyo icyemezo cy’akanama gashinzwe amahoro ku isi, kibuza umuyobozi w’agateganyo wa FDLR Victor Byiringiro uburenganzira bwo gutembera ku girango ashobore kwitabira inama yatumijwe n’umuryango wa Sant’Egidio mu Butaliyani , igomba guhuza FDLR n’ikipe y’intuma zidasanzwe mu karere k’ibiyaga bigari ziyobowe na Madame Mary Robinson (ku ifoto), intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Ban Ki-moon mu karere k’ibiyaga bigari.
Kuri uyu wa kane taliki ya 26/06/2014 u Rwanda rwandikiye akanama gashinzwe amahoro ku isi ibaruwa igaragaza uburakari rutewe n’inama umuryango wa sant’ Egidio uba mu gihugu cy’Ubutaliyani watumiyemo abayobozi ba FDLR, iyo nama ikaba iri kubera i Roma. Kubera iyo nama,leta y’u Rwanda iratera ubwoba ko ishobora kwikura mu masezerano yo kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari yashyiriweho umukono Addis Abeba mu murwa mukuru w’igihugu cya Etiyopiya yahuzaga ibihugu 11 bigize akarere k’ibiyaga bigari, umuryango w’ubumwe bw’Afurika (UA) n’umuryango w’abibumbye (ONU) taliki ya 24/02/2013.
Amakuru veritasinfo ikesha radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI aremeza ko kuri uyu wa kane i Roma hateraniye inama ihuza FDLR n’intumwa mpuzamahanga zishinzwe akarere k’ibiyaga bigari, akaba ari no kuri uwo munsi wo kuwa kane taliki ya 26/06/2014 uhagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye yandikiye umuyobozi w’akanama gashinzwe amahoro ku isi ibaruwa igaragaza uburakari bwa Kigali, umuyobozi w’iyo nama nawe ageza ku bihugu bigize ako kanama ubutumwa bukubiye muri iyo baruwa !
Nkuko iyo baruwa ya Ladsous ibisobanura, intego y’iyo nama akaba ari «ukureba uburyo igikorwa cyo gushyira intwaro hasi kwa FDLR cyakwihutishwa no kureba uburyo bwose bushoboka bwatuma iyo ntego igerwaho vuba». Ariko icyo Ambasaderi w’u Rwanda yibanzeho muri iyo baruwa ni uko yavuze ko mu gihe akanama gashinzwe amahoro ku isi kari kataratanga igisubizo kuri iyo baruwa ya Ladsous, ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Congo Monusco zari zamaze kohereza indege yazo yo gutwara intumwa za FDLR ziri kumwe n’umuyobozi wa FDLR bazigejeje i Kinshasa.
Eugène Gasana akaba avuga ko kurutonde rw’intumwa za FDLR zari zatumiwe muri iyo nama harimo amazina y’abantu bashinjwa kugira uruhare muri jenoside y’u Rwanda n’ubwo atavuze abo aribo. Eugène Gasana akaba muri iyo baruwa yaragize ati : «ibi birerekana ko abantu bamwe bafite imyanya y’ubuyobozi bwo hejuru mu rwego rwa ONU ndetse no mu ishami rishinzwe kubungabunga amahoro ku isi bakoreshwa n’umugambi uhishwe wo kugira abajenosideri bo muri FDLR abere» ; ibyo bikaba bishobora gutuma u Rwanda rwikura mu masezerano yashyiriweho umukono Addis Abeba yo kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari mu gihe u Rwanda rusabwa kubahiriza ayo masezerano kurusha abandi nkuko Gasana abivuga.
Ibyo u Rwanda ruvuga biteye amakenga, inkuru nyinshi ziri kunyura ku mbuga za interneti ziremeza ko u Rwanda ruhangayikishijwe ni uko FDLR yashyira intwaro hasi amahoro akagaruka muri Congo bityo rukabura urwitwazo rwo gukomeza guteza umutekano muke muri Congo no kujya gusahura ubukungu bw’icyo gihugu rwitwaje ko rugiye guhiga FDLR !
Abantu benshi berekana ko umutwe wa M23 wakomeje kugundirwa n’u Rwanda kugira ngo ukomeze gukoreshwa mu guhungabanya umutekano w’akarere kose none u Rwanda rutangiye kuvuga ko rushaka no kwikura mu masezerano yo kugarura amahoro mu karere ! None se u Rwanda rubona kujya mu ntambara y’akarere idashira rwo rwabyungukiramo ? Amateka azaduha igisubizo !