Inkomoko y'umuvumo ku gihugu cy'u Rwanda kuva ku ngoma ya Kigeli wa III Ndabarasa kugeza ubu!
Akali imuroli mutabwiwe ku mateka y’u Rwanda / Ubuhanuzi bwa Nyirabiyoro nk’umuvumo yagejeje ku mwami Kigeli III Ndabarasa (1708-1741), uwo muvumo uzamukulikirana, we n’ingoma ye n’abayobozi bazamukomokaho ndetse no ku Banyarwanda bose (aribyo byitwa « Ishambagizwa »).
Tumaze kubona ko abanyarwanda aho bali hose, ali abali mu gihugu imbere cyagwa hanze, ali abayobozi cyangwa abayoborwa, ali abakuru cyangwa abato, bose bahora mu byuma bya kabuhaliwe (mudasobwa), bakomeza kubaza umugabo witwa GOOGLE ngo ababwire icyo abitse cyose munda ye (Mudasobwa) cyerekeye ibyo Nyirabiyoro na Magayane bahanuye byerekeranye n’urugendo rurerure abanyarwanda bazagenda kugirango bagere mu gihugu gitemba amata n’ubuki.
Mbere yo kubagezaho ubuhanuzi nyilizina, byaba byiza mbanje kubagezaho muli make amateka y’igihugu cyacu ali nayo yatumye imana ivuma Umwami w’u Rwanda Kigeli III Ndabarasa w’Umu Hima-Tutsi kimwe n’abazamukomokaho, kimwe n’aba Hima Tutsi bamugaragiye ndetse n’u Rwanda n’Abanyarwanda bose. Uwo muvumo ukomeje kutugiraho ingaruka, nkuko uwo muvumo wagejejwe kubaturarwanda unyujijwe mu buhanuzi bwa Nyirabiyoro ubyerekana, ubu urimo ugera ku musozo.
Abenshi iyo bandika, cyane abali hano imbere mu gihugu, bagarukira ku rupfu rwa Perezida Yuvenali Habyalimana, ibikulikiyeho bakanuma. Ibyo babireka kubushake kugirango hatagira umuntu ubica nk’ibitungwa ku manywa y’ihangu. Nanjye, kugirango ntinyuke kubyandikaho, nagombye kujya i Rubona rwa Nzoga y’i Murambi ya Byumba, aho bagandaguliye Mutagatifu Nyirabiyoro ngo ansabire ku mana ntinyuke kubagezaho ubu buhanuzi bwose n’icyabuteye.
AMATEKA Y’INKOMOKO Y’AMOKO Y’ABANTU BATUYE ISI KUGEZA KU RWANDA
AbaTwa nibo bambere batuye mu Rwanda, bali abahigi banatunzwe no guhiga hamwe n’imbuto zo mu ishyamba.
AbaHutu bali abahinzi, bakomoka ku moko anyuranye alimo aba Zulu n’andi moko ubwo yimukaga ava mu karere ka Haut-Nil muli rusange; by’umwihaliko ayo moko yavaga i Bunyoro agana mu karere k’Afrika y’amajyepfo. Ibitero by’AbaNyoro mu Rwanda mu binyejana bya 14 na 15, nabyo byasize abandi Banyoro benshi mu Rwanda bahise banahaguma. Igihingwa cy’urutoki mu Rwanda cyazanywe n’Abanyoro. N’aba Hutu b’i Burundi banyuze iyo nzira.
AbaHima-Tutsi : bali aborozi, bakomoka kub’AbanyEtiyopiya n’abaSomaliya, bahunze ibihugu byabo byalimo imvururu nyinshi n’amapfa, bazenguruka ikiyaga cya Victoria bagana mu majyepfo; bageze Ankolé ya Uganda bahahulira n’aba Cwezi b’abaNilotiques. Abacwezi babyaranye n’abanya Etiyopiya n’abasomaliya babyara ubwoko bw’ABAHIMA. Aba Hima-Tutsi bageze mu Rwanda bavuye Ankolé, Ndorwa, Toro na Bunyoro. AbaTutsi biva ku ijambo “kutuuka”: aribyo kuva i mahanga.
Ijambo Hima lituruka ku izina Cham (soma Hamu) ly’umwe mu bahungu ba Nowa (Bibiliya, Itangiriro 9:18-29). Nkuko bibiliya ibivuga, akaba ari nako abayisirayeli babyemera, amoko yatuye isi nyuma y’umwuzure wayogoje isi aturuka ku bahungu ba Nowa, alibo Sem (soma semu), Cham (soma Hamu) na Japhet (soma Jafeti), abazungu batuye ahanini umugabane w’Uburayi bakomoka kuri Jafeti, abaturiye umugabane w’Aziya bakomoka kuri Semu naho abirabura baturiye umugabane w’Afurika bakomoka kuri HAMU. Kubayisirayeri, Abahutu, Abatutsi n’Abatwa bakomoka kuri HAMU.
Aho umuvumo waturutse ku birabura.
Nowa yanyoye divayi arasinda, yambara ubusa, umuhungu we Hamu, ubyara Canaan (Kanani) abonye se Nowa yambaye ubusa ahamagara bene nyina Jafeti na Semu arabibereka. Jafeti na Semu bazana uruhu, bagenda ikinyumanyuma kugira ngo batabona ubwambure bwa se (Nowa) baramworosa. Isindwe rimaze gushira muri Nowa, aza kumenya uko byamugendekeye, niko kuvuma Kanani umuhungu wa Hamu, bitewe ni uko umubyeyi we Hamu yahamagaye bene nyina akabereka ubwambure bwe aho kumugirira ibanga. Umuvumo Nowa yahaye Kanani n’abazamukomokaho yawuvuze muri aya magambo:”Kanani (umuhungu wa Hamu) aravumwe, azaba umucakara wa nyuma mubacakara a bene se”. Kanani yavumwe na Nowa kubera imyitwarire mibi ya se Hamu, ni aho umuvumo kubirabura waturutse.
Bimwe mu bihugu byatuwe n’abakomoka kuli HAMU wavumwe (umuvumo ku muhungu we Kanani) halimo Etiyopia yiswe igihugu cya Hamu aliho havuye ijambo Hamites bivuga abatuye igihugu cya Hamu. Hima biva kuli Hamite. AbaHima bageze mu karere k’ibiyaga bigali baturuka mugihugu cya Hamu (Etiyopiya). Niyo mpamvu iwacu mu Rwanda babita Hima-Tutsi.
Dore ikarita ya kera y’abayisirayeri yerekana uko urubyaro rwa Nowa rutuye isi
Uko amoko anyuranye y’abatutsi yageze mu Rwanda
Nyirabiyoro yali uwo mu bwoko bw’Abatutsi b’Abazigaba ba Kabeja, akaba yali umugabekazi (reine mère) wa Biyoro umwami w’u-Mubali wa Kabeja. Ingoma y’u-Mubali mu kinyejana cya 18 yali igizwe n’igice tuzi ubu cya Parike y’Akagera, hamwe n’igice cya Komini Murambi ya Byumba. U-Mubali wigeze no kugarukira ku Kiyaga cya Muhazi mbere y’uko i-Gisaka kiwusunika gato muri ako Kerere.
Abacuze uwo mugambi ntiwabahiliye wose, bawugezeho igice kimwe, kuko Biyoro na Nyirabiyoro mu kwitabira inama y’i Rubona, baje ukubili, nkuko amategeko y’imihango nk’iyo yagengaga U-Mubali yabiteganyaga. Ni uko intumwa za Kigeli III Ndabarasa zali zoherejwe gusanganira abashyitsi ngo zibafate bugwate, zahise zisimbukira ku gice cya mbere cy’abashyitsi ubundi zifata mpili Umugabekazi Nyirabiyoro. Igice gikulikiyeho cyamenye uko byagenze kibibwiwe n’abarokotse mw’ifatwa ry’abali imbere. Ubwo Biyoro asubira inyuma. Aliko ntiyashobora gusubira i Shango, kuko amato yali yamaze kugeza abarwanyi benshi ba Ndabarasa i Shango, aho bali mu ntambara ikaze n’ingabo zalindaga umwami w’U-Mubali (Biyoro). Kubera gutungurwa, ingabo z’U-Mubali zaratsinzwe, ingabo za Ndabarasa zahise zifata umwamikazi Nyabugondo (umugambanyi), zinafata mpili ingoma Sera II yarangaga u Mubali. Ubwo nta kundi Umwami Biyoro yali kubigenza, yahise ahungira muri Karagwe yayoborwaga n’Umwami Ndagara II.
Aba Hima-Tutsi bageze mu Rwanda mu byiciro binyuranye bifite amazina atandukanye bitewe n’ibisekuru byabo, nk’uko baje bakurikirana twavuga : Abarenge (Tutsi), Abazigaba (Tutsi) n’Abenengwe (Tutsi),hakurikiraho Abanyiginya (Tutsi). Ntibizwi neza igihe andi moko y’abatutsi (nk’Abega b’aba Tutsi) yagereye mu Rwanda. AbaHimaTutsi uko bagiye bagera mu Rwanda mu bihe bitandukanye, nabo bagiye barwana hagati yabo bitewe n’ibice bakomokamo cyangwa bagapfa ibyo bemera abandi batemera (idéologie) cyangwa ubutegetsi.
Aba-Tutsi b’abazigaba bali batuye U-Mubali nibo bageze mu Rwanda mbere y’aba-Tutsi b’aba-Nyiginya. Umukurambere w’aba-Zigaba yitwaga Kabeja akaba ariwe wacumbikiye umukurambere w’aba-Nyiginya witwaga Sabizeze, waje ava muli Ankole. Aba Nyiginya bageze mu Mubali, Kabeja abakira neza biratinda, ubundi baza gukomeza bajya gushaka aho batura i Gasabo. Bivugwa ko Gihanga I Ngomijana wategetse mu myaka y’1091-1124 akomoka kuli Sabizeze aliwe watangije ubutegetsi bw’Abanyiginya (1ère Dynastie Hima-Tutsi Nyiginya).
Mbere y’uko aba Hima-Tutsi bagera mu Rwanda, aba Hutu bari basanzwe barutuye kandi bavugaga ururimi rw’I Kinyarwanda, n’umukuru w’abahutu yitwaga Umwami. Kubyerekeye iyobokamana, AbaHutu bali bafite ukwemera kwa GAHUZA- MIRYANGO naho AbaHimaTutsi bari bafite ukwemera kw’ABACWEZI. Lyangombe yali UmuTutsi w’UmuCwezi, akaba yarageze mu Rwanda azanywe na Ruganzu II Ndoli kandi bombi bali abanyamahanga bakomoka muli Karagwe ya Tanzaniya. Nta sano iri hagati ya Ruganzu II Ndoli n’uwo bise Ndahiro II Cyamatare kuko na Cyamatare atigeze ba umwami w’u Rwanda. Uwabaye umwami ni Ndahiro II Bamara se wa Nsoro II Byinshi, umukurambere w’Abanyabyinshi alibo bavuyemo Abanyamurenge.
Lyangombe akaba aliwe washinze idini lyoretse u Rwanda bitewe n’uko aho kwambaza abakurambere babo, abahutu bayobotse Lyangombe, nibwo umuhutu yatangiye guhonyorwa n’umututsi. Umuhutu wese yagombaga kugira ati: « Lyangombe lya Data, Lyangombe lya Mama ». Lyangombe kandi ni we wazanye ndetse anashimangira ubuhake bw’Umu Hutu k’umu Tutsi, ababinyujije mu gutinya imana.
Inkomoko y’umuvumo ku butegetsi bw’abatutsi n’u Rwanda muri rusange
Ifatwa ry’U-Mubali waje komekwa ku Rwanda ku ngoma ya Kigeli III NDABARASA niryo ryabaye intandaro yo kuvumwa kw’igihugu cy’u Rwanda, bigakururira ishyano igihugu!
/http%3A%2F%2Fwww.olny.nl%2FRWANDA%2FArchives%2Frwabugiri.jpg)
Umurwa mukuru w’u-Mubali wali wubatse ku kirwa cya Shango hagati mu kiyaga, icyo gihe icyo kiyaga cyali kinini cyane kikaba cyaritwaga I-Gishamba, ubu cyabaye Ihema.Icyo gihe u-Mubali wali utuwe cyane, naho ikiyaga cy’I-Gishamba, uko ibihe byagendaga bisimburana, cyakamukiye mu ruzi rw’A-Kagera hasigara ikibaya gusa n’ikiyaga cy’Ihema n’utundi tuyaga duto twinshi tugikikije.
Kigeli III Ndabarasa yakundaga kwibera mu Ndorwa, nubwo aliho yali ikimara gufatwa, niho yali yarashyize umurwa mukuru w’u Rwanda i Kibungo mu karere kitwaga U-Ruhinda-rwa-Kajara, yazaga mu Rwanda aje kurusura. Hali uruzinduko rumwe yakoze mu Rwanda kubera ko abagore be bali bamaze kumuhimbira akalirimbo kamugaragarizaga ko bafite agahinda ko kutamubona (nostalgie). Aliko yahise asubirayo. Yifuje ko n’ingabo ze zakwimukira mu Ndorwa ziramwangira ahubwo zihitamo kuzajya zisimburana, zikigarukira kenshi mu Rwanda. Ingabo ze zafataga Ndorwa nk’ubutaka bw’amahanga (terre étrangère), kandi imvura y’aho yali imboneka rimwe, hali n’ubushyuhe bwinshi bwacaga intege abanyarwanda bashoboraga kujyayo ku bushake bwabo.
Mu buryo butumvikana, Kigeli III Ndabarasa yakunze cyane ako karere ntiyakavamo, amateka avuga ko yakundaga aba Himakazi bo mu Ndorwa kandi abinyujije ku bacuruzi b’abacakara b’Abarabu n’aba Hima-Tutsi, yali yaratsuye umubano n’Umwarabukazi wari uhatuye amugira n’inshoreke ye bakaba baranabyaranye abana biswe Ibigina. Ku ngoma ya Kigeli III Ndabarasa, ku Karubanda hali hagwiliye Abarabukazi bakoraga ubucuruzi bw’abacakara. Ubwo bucuruzi bwaramamaye bugera aho buba agahebuzo ku ngoma ya Kigeli IV Rwabugili.
Kigeli III Ndabarasa yabaye umwami w’umugome n’umwicanyi, utita na gato ku kababaro k’abaturage be. Yakundaga ubucuruzi bwo mu mahanga. Kigeli III Ndabarasa nubwo yakundaga kwibera mu Ndorwa, yakomeje kunoza umugambi wo gufata Umubali. Intasi ze zamugiliye inama ebyili zo kureba uburyo yahamagara Biyoro na Nyirabiyoro akabazana kubutaka bavuye mu kiyaga aho babaga, ubundi akabafata mpili; cyangwa se akohereza amato atwaye abarwanyi benshi bashoboraga kugaba igitero ku kirwa cya SHANGO.
Kigeli III Ndabarasa yahise asaba ko ibyo bikorwa byombi byategurwa icyalimwe. Hagategurwa uburyo batega umutego wo gukurura Biyoro na Nyirabiyoro bakabafatira ku butaka kandi hakigwa uburyo bwo kugaba ibitero ku Kirwa cya SHANGO, kugira ngo bigarulire ibimenyetso by’ingoma ya Biyoro (Tambour- emblème de la dynastie). Kuva ubwo, Kigeli III Ndabarasa abeshya Biyoro ko bagirana umugambi w’ubwiyunge hagati y’Ingoma zabo zombi U-Rwanda n’U-Mubali ; ati « nk’ikimenyetso cy’umubano mwiza, nkagushyingira umukobwa wanjye Nyabugondo». Biyoro yahise abyemera. Igikomangomakazi Nyabugondo bamujyanye i Shango haba ibiroli mu bukwe bw’igitangaza.
Mu by’ukuli uwo musambi Nyabugondo(umunyiginya wese aba ari umusambi kuko aricyo kimenyetso cyabo) wali ujyiye mu butumwa bw’ubutasi. Umuntu ya kwibutsa ko bene ayo macenga yali yogeye mu butegetsi bw’Abatutsi (commandos de charmes). Imyiteguro yo gutera I Shango imaze kunozwa, Kigeli III Ndabarasa yaje gutura I Rubona-rwa- Nzoga hafi y’i Murambi mu Mutara ku mupaka w’u Mubali. Yatangiye ibiganiro bya nyirarureshwa na Biyoro, asaba Umwami n’Umugabekazi b’u-Mubali (umukwe na bamwana) ko bahulira mu nama yihutirwa kugira ngo bigire hamwe inyungu za buli wese.

Kigeli III Ndabarasa akibimenya, yahise yohereza intumwa kwa Ndagara II kugira ngo abahe Biyoro, amutumaho muli aya magambo: « kuva ku bwa Ruganzu II Ndoli, kirazira ko abami b’u Rwanda batera Karagwe. Aliko nutampa Biyoro waguhungiyeho, uzaba ukuyeho kirazira, nzaza kumwishakira ku ngufu ». Kubera ko Ndagara II yali azi ibya Ndabarasa, ntiyategereje ko babimusubiramo kabili, yahise abaha Biyoro bamuzanira Kigeli III Ndabarasa, Biyoro yakorewe iyicarubozo imbere ya Nyina Nyirabiyoro. Nyuma Nyirabiyoro nawe yaje kwicwa amaze kuvuma by’igihe kirekire Umwami n’ingoma ye yose ndetse n’Abanyarwanda bose.
Hagati aho, i Rubona-Rwa-Nzoga, Umugabekazi (Umuhanuzi) Nyirabiyoro, yiyicishaga inzara, yanze ibiryo ibyo alibyo byose ndetse nicyo kunywa. Aliko abonye bazanye umuhungu we Biyoro azilitse akandoyi (amapingu), Nyirabiyoro yemera kwisubiraho abwira Kigeli III Ndabarasa ati: “ nimumpe inzoga y’ubuki (Inkangaza)”. Amaze gusomaho, alitsa ubundi avuga ijambo lyamenyekanye cyane ryahindutse umugani, ati: “Ngaye inda, ngaye Ndagara (umwami w'i Karagwe)”. Bivuga ngo hagayitse umubili usaba umwanzi ibyo kurya, hagayitse Ndagara wagambaniye umubyeyi wali wamugiliye icyizere akamuhungiraho. [Aha twakwibutsa abasomyi ko: urwagwa rwari rwaraciwe mu birori na Yuhi III Mpazimpaka, kubera ko yarunyoye agasinda bigatuma yica intore zari zamutaramiye. Ubwo kuva icyo gihe urwagwa Mpazimpaka arwita ingunge, aruca mu biroli].
Nyirabiyoro yanabwiye Ndabarasa ati: “Umpaye ingunge nali umwami nkawe? Nanjye nkugunze iliza ya Mubali ho mu Mazinga, aho yimiraga mu Kiraro”. Kigeli III Ndabarasa yazanye abana be abereka Nyirabiyoro ati: “muli aba, Umwami ni uwuhe?” Nyirabiyoro ati: “Umwami aracyali mu mpuzu”. Koko Gahindiro wabaye umwami yarataravuka. Kigeli III Ndabarasa ati: “uli incike”. Nyirabiyoro ati: «nubwo unyise incike, nawe ninkaho uliyo kuko wabyaye ibigina (ibyotara = abana yabyaranye n'umwarabukazi) ».
Ni uko, nkuko umuco wabiteganjyaga, Nyirabiyoro asaba Kigeli III Ndabarasa uburenganzira bwo kuvuga ijambo lya nyuma. Ni uko Nyirabiyoro araterura ati: “Mwami Nyilicyubahiro, kuki mukorera aya marorerwa umukwe n’umuryango mwashyingiyemo umukobwa wanyu Nyabugondo wakiranywe mu Mubali ibyubahiro bikwiliye umugore w’u Mwami. Ni gute wiyibagije ibyo umukurambere wacu Kabeja yakoreye abakurambere banyu? Murica abantu nk’ibitungwa, Umenye ko imitungo iturutse ku buhemu ntacyo imalira umuntu. Kubera iyicarubozo wowe ubwawe n’aba Tutsi b’AbanyaRwanda bakugaragiye mukora, UMUVUMO UKOMEYE, uzaba karande wugalije ingoma yanyu n’ibyegera by’abaTutsi b’AbanyaRwanda kandi bihereye kuli mwe bikazagera no ku Rwanda rwose. Niba Mwami ubyemeye, niteguye gutanga intsinzi aliko ukarekura umuhungu wanjye Biyoro akaba n’umukwe wawe”.
Nyirabiyoro yakomeje abagezaho umuvumo muli aya magambo: “Wabyaye ibigina bitazagira icyo bimalira ingoma. Nyuma y’ingoma eshatu niho hazaza Rwagitinywa uzarasana inkundura mu myambi y’ibishilira. Azaganza, aliko igitero azagaba hakurya y’amazi magali kizamusama. Umunsi Rutamu yatsindiliwe kuli Sine ikayitera umugeli igatora iyayo bizagenda bite? Rukara mbona rurebera mu ihembe, umunsi yacumitanye na Rutamu ko mbona azarutera amacumu akarutwikira mu nzu nk’umugome, rukota ku manywa rugakonkoka. Urankangisha se Rukara rutwaliye urumoso rutsinze umusaya?
Ko mbona se ibigenzi bifite uruhu rutukura nk’urw’impinja bizaza bitereye amasuka ku ntugu, azabikizwa n’iki? Ese ko mbona ikinyamaswa gihetse ikindi giturutse mu Mubali wa Kabeja azagikizwa n’iki? Ese iliya nyamaswa izatera umulizo I Karagwe undi ikawutera i Bunyabungo wowe urayibona? Biliya bigenzi bifite uruhu nk’urw’impinja ko Rukara abirebera mu ihembe, azabigamburuza? Bizagenda bite? Ko mbona Rukara rwonkereje nyina mu muraru maze rukagwa igihugu igiculi? Urankangisha Rukara rw’incike mbona ruzagenda hasi no hejuru, rukangenda mu nda y’inzovu, halimo ibuye livuza ubuhuha: narwo ruzagwa ishyanga hakagaruka umurambo?
Urankangisha Rukara rw’igisage rutazambara ikamba, rukazaraza aliko ntirusamure, maze rukazagaruka mu Rwanda rushaje? Dore nta kabuza u Rwanda ruzarara nze. Ndabona ba bagabo b’urutuku igihugu bakigabije umubambuzashakwe. Ese zirajya he Kalinga, Cyimumugizi, Mpatsibihugu na Kiragutse? Dore umunsi imbwa zambaye ingoro, ingoma ivugira mu Marangara ku munsi wa Ngirente, ababyeyi bazifuza kuba ingumba. Ubwatsi bwo munsi y’inzira buzahura n’ubwo haruguru yayo, maze arugenge Nyangufi. Aliko aliyimbire kuko amugenda runono Rukara rw’igisunzu rugoreka amagambo. Rukara rw’igisunzu rwambaye utubuye tubengerana ku ntugu azirenza Nyangufi, igihugu akigabize umugore. Ndabona abasangirangendo balyana ijoro n’umunsi bamwe bashyirwa kungoyi. Ruganzu yambuka Akagera ashinga imipaka i Karagwe yunga ubumwe n’abavantara. Aliko Rukara rw’igisunzu rugenda rutseta ikirenge aliriwe ntaraye.
[Tubishyize mu mbonerahamwe, umuvumo wa Nyirabiro usobanurwa muburyo burambuye n’ubuhanuzi bwa Magayane, dore uko aba bahanuzi bombi bavuze irangira ry’ubutegetsi bwa HABYALIMANA Juvénal mwene NTIBAZILIKANA n’ubutegetsi bwa Paul KAGAME mwene RUTAGAMBWA].
NYIRABIYORO
|
MAGAYANE
|
… Aliko Rukara rw’igisunzu rugenda rutseta ikirenge aliriwe ntaraye. Uru rugamba mbona ararurwana ahereye he ? Aragoreka amagambo aliko niyiyimbire ndabona aguye mu mibyuko. Igihugu gicura imiborogo, intore zigarura ituze, intebe ihabwa Rukirigitangwe rwa Mudatinya akarangwa n’uruziga mu mboni. Ihumure liragaragara ariko ndabona bacuranwa: abana bose ntibahabwa ijambo.
Ndabona Rwego Rukangurashyamba afite inkoni y’icyuma mu ntoki. Ndabona imandwa zisatira ku mulinzi zisakabaka. Ese ko ntabona uyoboye imihango umukuru ngombwa arava he?
Ndabona Rukirigitangwe rwa Mudatinya ashinze icumu i Bunyabungo bavuga amacumu abakuru b’ingabo. Ndabona i Karagwe habaye ingaruzwamuheto abavuzi b’amacumu balizihirwa. Ko mbona se U- Rwanda rushubijwe bene rwo aliko umwezi ntutambe? Ko mbona Rutuku agaruye induru impundu zikabura?
Dore ubwatsi bwo munsi y’inzira bwongeye guhura n’ubwo haruguru yayo. Aliko ndabona umugabo usheshe akanguhe uvuga isi igatigita ababyeyi bakamuha impundu. Ndabona Rugili mu nda y’inyoni ahageze aramira ingoma. bamuha ijambo atangariza bose ati U-Rwanda ndarubogoye. Dore yegereye ku mulinzi Ruterandongozi. Ashagawe n'abaturage ibihumbi n'ibihumbagiza. Ndabona Rutuku amusanga afashe uruboho mu ntoki, bamuhaye ijambo : Ahumuliza abaturarwanda, Atangaliza bose ati : « U-Rwanda ndarubogoye » Impundu zivuga urwanaga. Maze u Rwanda rutemba amata n’ubuki !
![]() |
… Dore uko yavuze: wowe Habyarimana ndagukandagiye ugiye kugwa ku kibuga gikikijwe n’imfunzo kandi nupfa Kigali izuzuramo intumbi agahiryi. Ibimenyetso ni abazungu bazaza kugukanga nawe ukazashyira mu bitugu byawe mu bushoroshori umugore w’umugambanyi, inyamaswa y’ihembe rimwe izaba ibiyogoza mu rukiga na Ndorwa, iyo nyamaswa izakwira u Rwanda imena amaraso menshi, izaguhitana nta kabuza, keretse weguye.
Habyara ati : «shaka intsinzi » ; Magayane ati : « ntayo, ati ubutegetsi bwawe buzafatwa nabo bavantara, bazigera kino gihugu, nyuma bazakivanwamo nk’ubufindo ». Magayane ati: «uzasimburwa na Rusukumo ruzamara amezi atatu, hakurikireho Bihwahwa wo ku ruzi rw’iwanyu, nyuma ye ngo hazategeka Rwabujindiri rurya ntiruhage; uwo Rwabujindiri azajegezwa ihembe inshuro enye ». Ihirikwa rya Rwabujindiri rizagenda ritya : Magayane ati: azaraswa umwambi w’igishirira na bene nyina ari mu Bugesera nyuma hazameneka andi maraso menshi, noneho rutuku wamuhaye ubutegetsi ashyireho umusaza usheshe akanguhe uzaba ari inyuma y’igihugu azane ihumure, acyure Rukara rw’ibisage ruzabyinirwa bigatinda. Abantu bazaba baragiye ishyanga bose batahuke, habeho umunezero n’uburumbuke n’amahoro ya nyayo. Uko bizamera ingoma ya Rwabujindiri igeze mu marembera:
Hazabaho isubiranamo ry'abiyicaje ku ntebe. Hazabaho inzara, agahili n'agahinda, no kwiyahura. Hazabaho urwikekwe yewe n’umwana azatinya se na nyina ; hazabaho amalira yuzuye intango ku bali mu bihome, hazabaho ibisahira-nda birya akaribwa n’akataribwa, bazakora ibishoboka byose ngo batsinsure Rwara rw' umugara rubundiye mu mashyamba, nyamara nabyutsa umugara igihuru kizabyara igihunyira. Bazafatanya n’abanyamahanga, nyuma bibe zero, ahubwo intambara yongere itangire ikazahagarikwa na l'ONU ya gatatu ».
Magayane ati : « uwo rutuku uzaza agahagarara hagati y'abazaba barwana, niwe uzatoranya umutegetsi. Hazabaho inyoni z'uducurama zizarika mu biti by'abo biyicaje ku ntebe. Hazabaho ibika ry' isake isura urwimo ikigera ku mutambiko w' urusenge, Hazabaho abandi bazahanura nkanjye bakabizira. Hazabaho ihene izabyara isekurume indwi zange konka. Umwami w' ishyamba azaza kwiba ». Magayane yabisubiyemo inshuro eshatu ati: aba bavantara baturutse i Bugande
bazafata kino gihugu nta kabuza, ati: ariko bararye bari menge kuko bazakibavanamo kandi nabi. |
Nyirabiyoro arangiza ijambo rye yasabiye umuhungu we Biyoro imbabazi bityo akaba yari yiteguye gutanga intsinzi. Bitaba ibyo, uwo muvumo ukomeye ukazabakulikirana kugeza mu bihe bya kera cyane. Umwami yasabye Nyirabiyoro gusubiramo ubwo buhanuzi kandi asaba Abiru b’i Bwami kubufata mu mutwe. Birangiye Kigeli III Ndabarasa abifata nk’iterabwoba, nyuma ategeka ko babanza kwica Biyoro, umwami w’u Mubali, kandi bakamwica urubozo buhoro buhoro, imbere ya nyina Nyirabiyoro wari Umugabekazi w’u Mubali abireba n’amaso ye. Nyuma yaho ategeka ko bica Nyirabiyoro, ati « bizabe uko byakabaye (advienne que pourra !), nta ntsinzi yawe nkeneye ».
Kuva icyo gihe, Abazigaba bakomoka kuli Kabeja barahunze, abandi bigira abahutu. Aliko, ningombwa gutandukanya Abazigaba bakomoka kuli Kabeja n’abakomoka kuli Kazigaba, kuko abazigaba bakomoka kuri Kazigaba bose ali abaTutsi. Abazigaba ba Kabeja, bahora batekereza umukurambere wabo Kabeja n’intwali zabo Biyoro na Nyirabiyoro. Babonye ibyagiye bikulikira nyuma y’ubuhanuzi nkuko byavuzwe, bemeza ko Kigeli III Ndabarasa yishe umutagatifu koko.
Mu misozi y’ibiyaga bigali by’Afulika, ingoma y’abami b’Aba Hima-Tutsi, niyo yaminuje mu bwicanyi ndenga-kamere butigeze buba ahandi. Izindi ngoma zasaga n’izishyira mu gaciro, zikadohora, yewe n’u Burundi ntibwagejeje ah’ Abami b’u Rwanda.
Ngayo nguko, ngaho ahavuye umuvumo ukulikiranye abanyarwanda kuva kuli Kigeli III Ndabarasa kugeza kuli Rukiligitangwe rwa Mudatinywa (Kagame Paul ka Rutagambwa) uzagamburuzwa na Rwego Rukangurashyamba aliwe Magayane yita Rwara rw’Umugara rubundikiye mu mashyamba ya Kongo !
Mubigejejweho n’Umusomyi wa VERITASINFO