Rwanda : Paul Kagame atangiye kwikanga inkoramutima ze n’amahanga !

Publié le par veritas

Rwanda : Paul Kagame atangiye kwikanga inkoramutima ze n’amahanga !

Paul Kagame ati“Abayobozi b’Afurika ntidukwiriye gutumirwa ngo dusobanure ibibazo byacu aho ari hose, aho kugira ngo twicarane hagati yacu tubishakire umuti.”

Paul Kagame ageze mu bihe bikomeye cyane,abakozi be ba hafi asigaye ababonamo abanzi bashobora kumuhitana kandi batamwifuriza icyiza ! Kuva aho intasi zoherejwe i Burayi kwica  abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe barimo na Bwana Faustin Twagiramungu basabiye ubuhungiro mu gihugu cy’Ububiligi bakamena amabanga yose bari bahawe; Paul Kagame yatangiye gukeka amababa Jack Nziza na Dan Munyuza akeka ko bohereje abagambanyi mu Burayi kubushake ! Paul Kagame akaba atewe impungenge z’uko uburayi bushobora kumwibasira ndetse agashyirwa kurutonde rw’abakuru b’ibihugu bahungabanya umutekano w’ibindi bihugu ! Ingaruka z’abo banyarwanda bishyize mu maboko y’Ububiligi zitangiye kwigaragaza imbere mu gihugu cy’u Rwanda no hanze yacyo!Izo ngaruka ni urwicyekwe kubantu bose bagombye gufasha Kagame kwica abanyarwanda !  

Paul Kagame yakomeje gukeka amababa abayobozi be ba hafi cyane cyane abo mu bwoko bw’abahutu, ibyo bikaba byararushijeho gukomera ubwo abahawe ubutumwa i Burayi bwo kwica abantu basabye ubuhungiro mu Bubiligi. Mu mwaka w’2003 ubwo hari amatoro y’umukuru w’igihugu, Christophe Bazivamo yacyetswe amababa y’uko ashobora kuba adashyigikiye Paul Kagame, akaba yarabivugaga ku munwa gusa ko amushyigikiye ariko kumutima atariko bimeze ; byatumye bamuha urupapuro rw’itora bashyizeho ikimenyetso, ageze mu bwiherero atora Twagiramungu ! Iryo kosa Bazivamo yakoze yarisabiye imbabazi incuro zirenga ijana ariko ntibyamubujije gutakaza umwanya muri leta wo kuba Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu !

Gen.Maj. Paul RwarakabijeNyuma y’aho intasi z’u Rwanda zisabiye ubuhungiro mu Bubiligi, Paul Kagame yahise atanga itegeko ku nzego zishinzwe umutekano we ryo kujya gufata mudasobwa zose (ordinateurs) zikoreshwa n’abayobozi bakuru cyane cyane abahutu kugira ngo zisuzumwe amenye icyo bazikoreraho. Inyandiko n’ubutumwa bwabonywe muri izo mudasobwa abayobozi bakuru bagiye bahererekanya n’abantu bari hanze no hagati yabo bwahungabanyije Kagame ! Izo nyandiko z’abayobozi bakuru nizo zatumye Bernard Makuza anyerezwa kugira ngo ajye kwisobanura nanubu ibye bikaba bitarasobanuka ! Undi muyobozi wanyerejwe akaba ari kwisobanura ni Général Rwarakabije, akaba ashinjwa kuba hari abantu bo muri FDLR yagiye avugana nabo ; turizera ko nyuma yo kwisobanura Rwarakabije azagaruka mu mirimo ye cyangwa agafatirwa ibindi byemezo ! Hateganyijwe ko n’abandi bayobozi bakuru bazajya bajyanwa ku ikosi (kunyerezwa) ryo kwisobanura buhoro buhoro kubera ibitekerezo byabo basanze muri izo mudasobwa!

Kagame afite ubwoba bw’ibihugu by’i Burayi

Nubwo mu mbere bitameze neza hakaba hari urwicyekwe rukomeye, no mu rwego mpuzamahanga niko bimeze ! Amakuru veritasinfo ikura mubacuruzi baciriritse bo mu Rwanda ni uko muri iyi minsi leta y’u Rwanda yabujije abanyarwanda kuzongera kujya mu gihugu cya Uganda uko biboneye ; muri iki gihe umuntu wese ukandagije ikirenge mu gihugu cya Uganda akagaruka mu Rwanda ahita afatwa nk’umwanzi kuko Paul Kagame ngo yatahuye ko abajya muri Uganda baba bagiye mu manama akorerwa muri icyo gihugu n’abanyepolitiki bo hanze bashaka kumuhirika !

Ministre w'ingabo z'Ubufaransa muri RCAAbanyarwanda ubu babujijwe kujya muri Congo, Tanzaniya, Uganda n’u Burundi, abanyarwanda biga muri ibyo bihugu byose barasabwa kugaruka kwiga mu Rwanda ngo niba bitabaye ibyo bazafatwa nk’abakorana n’umwanzi ! Ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari kimwe n’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika ndetse n’umuryango w’abibumbye bafata u Rwanda nk’igihugu kiyobowe n’abayobozi bahungabanya umutekano mu bihugu bigize akarere, niyo mpamvu igihugu cy’Angola kiyobora umuryango wa CIRGL kihutiye kohereza ministre w’ububanyi n’amahanga wacyo mu Rwanda kugirango asabe u Rwanda gukora ibikorwa bigarura amahoro mu karere ! Kuba u Rwanda rufite iyo sura mbi mu bihugu bituranye narwo bituma Paul Kagame ubu akomeje gushyirwa mu kato n’abaturanyi none nawe akaba ashaka gufungira abanyarwanda mu gihugu !

Imyitwarire mibi ya Kagame itangiye kuba ikibazo mpuzamahanga ! Muri iki gihe umuryango w’Ubumwe bw’Afurika uri gukorana n’ibihugu by’i burayi mu rwego rwo kugarura amahoro muri Afurika ; hafi ¾ by’ibihugu by’Afurika bifite ingabo z’Ubufaransa zibungabunga umutekano wabyo, Amerika nayo yohereje ingabo mu bihugu by’Afurika mu kubifasha kugarura umutekano, uko kohereza ingabo mu bihugu by’Afurika kw’ibihugu by’ibihangange bitangiye gutera impungenge Paul Kagame akaba ariyo mpamvu yinubiye ko Abakuru b’ibihugu ba Bénin,Tchad, Niger, Nigeria na Cameroun baherutse guhurira mu nama yateraniye i Paris mu Bufaransa kuwa Gatandatu w’iyumweru gishize mu gushakisha uko harwanywa umutwe wa Boko Haram uteje impagarara muri Nigeria, aho wanashimuse abana b’abanyeshuri basaga 200. Amaherezo Kagame Paul arabona ariwe ibyo bihugu bizahagurukira bimubuza guhungabanya umutekano w’akarere !

Kubera ubwoba bw’uko amahanga yahagurukiye gufasha Afurika kugarura umutekano Paul Kagame we arahangayitse cyane kuburyo yabuze ayo acira n’ayo amira ! Perezida Kagame yagaragaje ko abayobozi b’Afurika bakwiye kugirana ubufatanye mu gukemura amakimbirane akomeje kuranga uyu mugabane, aho gutegereza gutumirwa mu bihugu by’i Burayi kuganirirayo ibibazo bibugarije, ibyo akaba yarabivuze mu kiganiro yatanze mu nama ibera i Kigali ya Banki Nyafurika BAD ! Niba se Paul Kagame ahungabanya umutekano mu bihugu by’Afurika ndetse akaba atangiye no kuwuhungabanya mu bihugu by’uburayi, abakuru b’ibihugu bamugiriye inama yo gushyikirana n’abo atavuga rumwe  muri politiki akavuga ko azabica, arumva ubufatanye bw’abakuru b’ibihugu by’Afurika nawe bwava he ? Ninko kubwira Boko Haram ngo ifatanye na leta ya Nigeria guhungabanya umutekano w’abaturage !

Perezida Kabila wa Congo na François Hollande w'Ubufaransa

Mu gihe Kagame yinubira abakuru b’ibihugu by’Afurika basaba inkunga y’umutekano ibihugu by’ibihangange by’i Burayi, Perezida Joseph Kabila wa Congo ubu ategerejwe i Paris mu Bufaransa aho azaganira n’umukuru w’icyo gihugu ku ngamba zigomba gufatwa kugira ngo amahoro nyayo aboneke muri Congo. Igihugu cy’Ubufaransa nicyo cyateguye umushinga wo kurwanya M23/RDF muri ONU ubwo cyasabaga ko hoherezwa muri Congo indege zitagira umupiloti ubu bikaba byarakozwe ! Iyaba Kagame yari afitiwe ikizere n’abanyafurika bagenzi be ntabwo Kabila yakagombye kujya i Paris ahubwo yagombye kujya i Kigali, gusa igikomeje gutera impungenge Kagame ni uko Kabila azasaba Ubufaransa kumufasha kurwanya Kagame uhungabanya amahoro muri Congo !

Kugira ngo u Rwanda rugerageze gupfobya uruzinduka rwa Kabila mu Bufaransa, radiyo Rwanda yo yazindutse ivuga ko Kabila yahamagajwe na perezida w’Ubufaransa François Hollande kugirango amubwire ko atagomba kuzahindura itegeko nshinga kugira ngo azongere kwiyamamaza ! iyo radiyo ishobora kuba yavuze igiteye impungenge Paul Kagame cy’uko amahanga yazamubuza guhindura itegeko nshinga kugira ngo ahindure mo ingingo izamwemerera kuzagwa ku butegetsi !

 

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
B
ese ko mwandika gusa ntimugire icyo mukore muzi kuvumvura gusa. ni uyu muco w'ubugwari utumye afurika igera aho igeze ubu <br /> ese ko mbona Nyakubahwa Paul Kagame mumwibasira mushaka kuvuga ko mu myaka 20 ishize nta cyiza yakoze? ubwo se mushima nde? mushima ubutegetsi bwigishije urwango mu baturage se? ahaaa nabonye munamushinja ko ariwe wateje genocide ngo fpr yanze gushyikirana iguma gushyamiranya amoko mxshiou muri abasenzi gusa iyaba habaga indi genocide ngo mube muhigwa umuhoro ubirukaho bakabatema wee nibwo mwatangira kuvuga iby'abagabo gusa mw'izina rya Yesu ntibikabe muzabyumva mushaje
Répondre
E
Rwose ibyo muvuga ntimubizi. Gusaba ko twakicyemurira ibibazo, nibyo mwita kwikanga abantu? Arabikanga se yabatwaye iki? Umva yemerwa nabose uretse mwe byayobeye. Nimuve ibuzimu mujye ibuntu.
Répondre
J
NGEW RWOSE MURANSETSA IYO MUVUGANGO TURI KWIKWNGA TURIKANGA IKI?NTAMUNTU NUMWE UDUTEYE UBWOBA WEWE NO ONE GUSA MURI KUNYIBUTSA UBURYO NABAKUBISE INSHURO KANDI TURAHARI NTAHO TWAGIYE HARYANGO EXE FARE NIKISE? INEED WAR TO FDLR AS SOON AS POSSIBLE I WILL KILL YOU LIKE OTHERS
K
ndumva gufugira abanyarwanda mu gihugu atari wo muti wikibazo ahubwo kagame wakwiriye gushyikirana nabatavuga rumwe nawe mugakorana ibiganiro niba ataribyo birakuyobeshye uvekubutegetsi .ubwo se abana babanyarwanda biga muri byo bihugu baraza ubuhe amashuri ?ubwose ko bagiyeyo bagiye kureba ahobishyura make murwanda ko mudashaka ko benegofero tutiga mu komeje kutugendaho kbs ariko niho hahandi ingoma yawe iri mu marembera urabeshya too.
Répondre
I
Ndumva akwiye gufunga imiyoboro y'itumanaho yose ijya mu mahanga kugirango ntihazagire uwongera kuvugana na..........A BA NZI.
Répondre
H
Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati “Ikigomba guhabwa agaciro ni ukumenya icyo usize inyuma, ikibazo cyo gusimburana nicyo ariko hari n’abitwaza ibi ugasanga bavuye ku butegetsi ntacyo basizeho bakavuga ko ntacyo bitwaye&quot; (ijambo rya kagame mu nama ya BAD i kigali kuwa 21/05/2014)<br /> <br /> Kagame uracurika ibintu, iyo wakoze neza uvaho abaturage bakazabigushimira,iyo ntacyo wakoze nabwo cyangwa ntugire icyo ugeza kubaturage nabwo uva kubutegetsi vuba kugira ngo abandi babshoboye bagire icyo bakorera abaturage! Ukuri rero ni uko umuntu atakwihambira kubutegetsi yakora neza yakora nabi ! Ibindi birenze ibyo ni amagambo!
Répondre
K
Rangira we , ko ugaye abandika ngo ntacyo bavuze , none nawe ukaba wanditse uvuga ubusa ubagaye iki? None se uhinyuje nibura ibyo bandika ngo wowe utubwire iby'ukuri?
Répondre
B
Kagame arabura kuvuga ibye akigira umuvugizi w'Afurika !! Ni akumiro?
Répondre
R
Ariko niba mwarabuze ibyo mwandika mwagiye muceceka! Mubona kwandika amahomva nk'aya byunguye iki abanyarwanda?
Répondre
K
Dore uko Kagame yinyuramo,Perezida Kagame yagize ati “Mu myaka 20 ishize Abatutsi barenga miliyoni bishzwe, twagize abayobozi babwiraga abaturage ngo hari ubwoko runaka bwinshi ni nabwo bugomba kuguma ku butegsti, abandi bakigizwayo bakanicwa. Wasangaga umuntu mukuru utagira ihene cyangwa inkoko, ariko bakamubwira ngo ni Hutu Power “Ubuhezanguni”, ugasanga uwo muntu na we ateye urutoki ngo ndi ku buyobozi, ugasanga barabigisha gusa kwica uwo muntu baturanye bita umwanzi ngo amwice hanyuma afate ibye ; ibi byaterwaga n’ubukene babaremyemo, ubu nibwo buyobozi Afurika, n’u Rwanda rwagize mu gihe cyashize.”
Répondre
M
GUSUZUGURA IMYANZURO YA ONU MU BIBAZO BY`AMAKIMBIRANE MUBIHUGU BYA AFURIKA TWABONYE IBYO BYADUKURURIYE.IMISHYIKIRANO Y`AMAHORO Y`ARUSHA KU NTAMBARA YA FPR NA MRND IYO YUBAHIRIZWA MU RWANDA NTIHARI KUBA GENOCIDE.DORE IMITIMA Y`ABANYARWANDA IHORA YUZUYE INTIMBA N`AGAHINDA BATEWE N`INGARUKA Z`UDUTSIKO TWARWANIRAGA UBUTEGETSI.ABAZUNGU,ONU BAKOZE IBISHOBOKA NGO FPR NA MRND BAGABANE UBUTEGETSI BAHAGARIKE INTAMBARA BAREKE KUMENA AMARASO Y`ABANYARWANDA ARIKO ABAKUNDA UBUTEGETSI KURUSHA NABO UKO BIKUNDA NTIBABYEMEYE KUGERA AHO BICA UWARI UMUKURU WIGIHUGU BAHANGANISHA AMOKO BITYO GENOSIDE YURIRIRAHO.YEWE IBYO BADUKOZEE !!!
Répondre
K
uyu Kagame ni umubeshyi ! iyo buri gihe anyarukira muri Amerika tuzi aba agiye kuvuga iki ? none se tuvuge ko Kagame atazongera kujya i Burayi kuvuga ubusa?
Répondre
M
Ariko murumva ataba agiye kuraguza.
K
biracamo
Répondre