Nyuma y'ibisasu bya grenade , noneho intore zitangiye kurasa abo badahuje ibitekerezo imbonankubone !

Ibi bibaye mu gihe ku italiki 05 Nzeri 2011 ubwo hatangiraga urubanza rw'umuyobozi wa FDU Madame Ingabire Victoire, ukuriye igipolisi mu karere ka Nyarugenge DPC Supertendent MUTEZINTARE Bertin ari na we utanga amategeko mu bapolisi, abacungagereza n'aba CID baba barinze Ingabire aho baba bazengurutse urukiko ndetse banuzuye mu cyumba cy'iburanisha akaba ari umugome wo mu rwego rwo hejuru wanatanze amategeko ko Ingabire atagomba kunywa amazi yizaniye ko ahubwo agomba kunywa amazi ahawe n'urukiko (aha bamwe bakaba barayabatije amazi ya Dani Munyuza) na we uzwiho ibikorwa by'ubwicanyi bwo mu rwego rwo hejuru muri FPR. Uyu Mutezintare akaba yaravugiye ku rukiko kuri iriya taliki 5 ko agomba gukora ibishoboka byose akarasa Umunyamabanga mukuru wa FDU ariwe Sibomana Sylvain kuko ngo babona nta kindi cyamubakiza dore ko ashinjwa kuba ashoboye guhuza ibikorwa by'abarwanashyaka ba FDU mu Rwanda kandi akaba adatinya kubwira FPR ko ikwiye kwisubiraho ikareka guhiga bukware abatavugarumwe nayo.
Ibi kandi binagaragazwa n'uburyo uyu Mutezintare amaze iminsi yiyenza ku Munyamabanga mukuru wa FDU ku rukiko aho ejo taliki 15 Nzeri, ku nshuro ya 3, yiyenjeje ku Munyamabanga mukuru wa FDU asaba abapolisi kumwambika amapingo bakamushyira mu modoka ya gipolisi bakajya kumufunga. Ibi bikaba byari muri wa mugambi yavuze ko azamurasa mumayeri we yavuze ko bazamutega bwije. Ibi ariko siko byahise bikorwa kuko inkuru yahise igera ku muvugizi wa polisi Theos BADEGE ahita atuma undi mupolisi mukuru tutamenye izina gusimbura uwo Mutezintare ku rukiko. Ibi ariko bikaba ntacyo bivuze bitazanakuraho umugambi we wo kurasa abatavugarumwe na FPR ahubwo akaba yari akwiye kwirukanwa mu gipolisi ndetse akanakurikiranwa mu bikorwa bye bibisha nko kuba yaranize umunyamakuru Nelson Gatsimbazi uyobora ikinyamakuru UMUSINGI, kikaba ari ikinyamakuru cyigenga kidasingiza leta ya FPR, kuba yarabwiye Umunyamabanga mukuru wa FDU ko azamurasa ndetse n'ibindi bikorwa bigayitse uyu mupolisi witwa ko ayobora abandi bapolisi akora.
Twibutse ko uyu Eric Nshimiyimana yari akunze kwitabira cyane ibikorwa by'amashyaka atavugarumwe na FPR aho yanarashwe avuye mu rubanza rwa Madame Ingabire, akaba ari no muri ba bandi umunani bigeze gufatwa taliki 8 Nyakanga 2011 bavuye gusura mugenzi wabo ufungiye muri gereza ya Kimironko, bakihutishwa gufungirwa kwa Gacinya i Gikondo (muri ya magereza FPR ikoreramo iyicarubozo) ariko bakaza kurekurwa iryo joro igihe isi yose yari imaze kuvuza induru itabariza aba bantu. Biragaragara rero ko nyuma yo kwisasira abanyamakuru n'abayobozi b'amashyaka atavugarumwe na FPR umwaka ushize, umugambi mubisha wo kubica ugikomeje. Abari mu Rwanda no mu mahanga ndetse n'isi yose bakwiye guhaguruka bakamagana ibikorwa by'iyicwa rikomeje gukorerwa abatavugarumwe n'ubutegetsi bwa FPR baba bari imbere mu gihugu no hanze yacyo. Aha umuntu yanibutsa ko ishyaka FDU ryashyize ahagaragara bamwe mu bakorewe ubwo bwicanyi ariko bukaba bukigaragara hirya no hino mu gihugu aho ubu kuva mu ntangiriro ya 2011, mu karere ka Gisagara hamaze kuraswa abantu bagera kuri 20. FPR ikaba ititeguye kunamura icumu.
Rwego C .Kigali