"Uzandinde KAYUMBA NYAMWASA nange nzagukiza Kiza BESIGYE" ayo niyo magambo Kagame Paul yitwaje mu kujya gusaba MUSEVENI umunsi mukuru wa Noheli !
Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko kuri uyu wa gatanu taliki ya 23/12/2011 perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi itanu muri Uganda. Muri urwo ruzinduko akaba yaragiranye ibiganiro byihariye mu rugo rwa perezida Museveni, ruri ahitwa Rwakitura muri Mbarara, kuri Noheli.
Aba bayobozi bombi na none uwo munsi bakaba baratangije igikorwa cyo gusana umuhanda Kigali, Gatuna -Mbarara , iyi mihango ikaba yabereye i Mbarara. Iri sanwa ry’uyu muhanda ryatewe inkunga n’Umuryango w’ibihugu by’i Burayi. Uyu muhango ukazatangwaho akayabo k’amayero agera kuri miliyoni mirongo ine na zirindwi.
Nyuma y’ijambo rye ryo gusoza uwo muhango yatangaje mu rurimi rw’ikinyankore, perezida Kagame n’umuryango we bakiriwe ku meza i Ntungamo mu rugo rwa ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Richard Kabonero. Biteganyijwe ko Kagame n’umuryango we bari buve Ntungamo bagakomereza muri Hotel Mweya Safari Road, hotel ibarizwa muri District ya Kasese.
Uru ruzinduko rukaba rubaye mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri perezida Kagame na none akomotse muri Uganda, ubwo yajyaga guhura na perezida Museveni amusaba kutazashyigikira abatavuga rumwe na we, perezida Museveni na we akamusaba ko agomba guhagarika ibikorwa byo gutera inkunga abashaka guhirika ubutegetsi bwe.
Amakuru atugeraho akaba yemeza ko urwo ruzinduko rwa perezida Kagame muri Uganda rwaba rufitanye isano n’iyegura rya Col Dr Kiiza Besigye, umwe mu batavuga rumwe na perezida Museveni, uherutse gusaba ishyaka rye rya FDC kwegura ku mwanya we w’ubuyobozi.
Perezida Kagame akaba ashinjwa kuba amaze gutera inkunga Col Dr Kiiza Besigye, inkunga ikabakaba akayabo kagera kuri miliyoni y’amadorali kugirango azahirike ubutegetsi bwa perezida Museveni.
Andi makuru atugeraho kandi aturuka ahantu hizewe, yemeza ko perezida Kagame yajyanye n’umuryango we muri Uganda mu rwego rwo kumwinginga no kumusaba ko atafasha abatavuga rumwe na perezida Kagame babarizwa muri Afurika y’Epfo.
Mu gihe abandi ba perezida baba bashishikazwa no gushaka nibura ababahuza n’abatavuga rumwe nabo, perezida Kagame we aragenzwa no gusaba perezida Museveni kutazafasha abatavuga rumwe na we, mu gihe anashakisha indi nzira yo kubahitanira aho bamuhungiye.
Amakuru akomeje kugera ku Umuvugizi na none aturuka ahantu hizewe, yemeza ko iki gikorwa cyashyizwemo ingufu na Gen Karenzi Karake, washatse inzira zose zishoboka zo guhuza abo ba perezida bombi, akanumvisha perezida Kagame ko kugirango kigerweho ari uko na we agomba kurekeraho gufasha Col Kiiza Besigye.
Gen Karenzi Karake akaba ashoboye kugera kuri iki gikorwa cyo guhuza aba ba perezida bombi mu gihe na none yashoboye gucengera abatavuga rumwe na Kagame mu buryo budasanzwe, nyuma yo kubacomekaho abantu bari hafi ya bo kandi badashobora gukekwa; abo bantu bakaba barashoboye kubamunga gahoro gahoro, mu nyungu za perezida Kagame.
Uwera , Kampala.(umuvugizi)