Uwarose nabi burinda bucya ! Suède ntiyanyuzwe n’ibisobanuro u Rwanda rwatanze none ihagaritse imfashanyo ku Rwanda !
Nyuma y’aho impuguke z’umuryango w’abibumbye ziviriye mu Rwanda muguhabwa ibimenyetso n’abayobozi b’u Rwanda bivuguruza raporo y’impuguke igaragaza uruhare igihugu cy’u Rwanda mu kurema ,gufasha no guha ibikoresho umutwe wa M23 w’abatutsi bo muri kivu y’amajyaruguru bahanganye n’ingabo za Congo ndetse ni iza ONU ; ibihugu bikomeje gufata ibyemezo byo guhagarika inkunga yabyo byateraga igihugu cy’u Rwanda.Kuri uyu wa mbere taliki ya 6/08/2012 ambasaderi w’igihugu cya Suède i Kinshasa yatangaje ko igihugu cye gihagaritse inkunga ihwanye na miliyoni 20 z’amafaranga ya suède ;ijyanye n’imishinga y’amajyambere Suède yafashaga Rwanda.
Ambasaderi wa Suède yatangaje ko iyo nkunga ihagaritswe ije ikurikira amafaranga y’inguzanyo yagombaga gutangwa na Suède muri banki nyafurika itsura amajyambere akagurizwa u Rwanda ; igihugu cya suède gihagaritse iyo nkunga ku Rwanda bitewe ni uko mu mugereka wa raporo y’impuguke za ONU harimo ibimenyetso bidashikanywaho ko M23 yahimbwe kandi igaterwa inkunga n’igihugu cy’u Rwanda. Ambasaderi kandi akaba yarasobanuye ko igihugu cye kibabajwe n’akaga abaturage ba Congo barimo babitewe nuriya mutwe wa M23 ; yakomeje avugako uwo mutwe ukomeje kugaragaza ubugome bukomeye harimo gukomeza imirwano wigarurira uduce tw’igihugu cya Congo, gusahura abaturage, kwica abaturage, gushyira abana mu gisilikare ku ngufu no gusambanya abagore ku ngufu ! Ambasaderi yavuze ko igihugu cye kigiye kongera inkunga itubutse yo gufasha igihugu cya Congo kugirango abaturage bacyo bashobore guhangana n’ibibazo by’intambara batewe n’uriya mutwe wa M23.
Amerika (USA) nayo ntiyoroheye u Rwanda :
Ni ubwo u Rwanda rwatanze ibisobanuro kuri raporo y’impuguke, biragaragara ko ibyo bisobanuro bitanyuze ibihugu byinshi cyangwa byose , ku isonga hakaba igihugu cya leta zunze ubumwe z’amerika; kuko imvugo Madame Hillary Clinton yatangarije abanyamakuru ubwo yari mu gihugu cy’Afurika y’Epfo i Pretoria ejo kuwa kabiri taliki ya 07/08/2012 irashimangira ko u Rwanda rusabwa guhagarika inkunga rutera uriya mutwe wa M23. Imvugo ya Madame Clinton igaragaza ibintu bitatu bikomeye kandi byose bibangamiye u Rwanda aribyo ibi bikurikira :
1.Amerika (USA) yagaraje ko iri inyuma y’ihugu cya Congo mu kurwanya umutwe wa M23.
2.Amerika yagaragaje ko umutwe M23 ufashwa n’u Rwanda kandi ko rukibikomeza rukaba rusabwa kubihagarika ahubwo rugafatanya n’ibindi bihugu kurwanya umutwe wa M23.
3.Umutwe wa M23 ugomba gusenywa hakoreshejwe ingufu za gisilikare kandi abayobozi bawo bagashyikirizwa ubutabera mu gihe u Rwanda rwo rwasabaga ko M23 ishyikirana na leta ya Congo kandi abagize uwo mutwe bakababarirwa ibyaha byose bakoze !
Ibimenyetso by’u Rwanda ntibirasobanuka :
Mubimenyetso leta y’u Rwanda yatanze bikubiye mu mapaji 78 ntabwo birajya ahagaragara neza ngo abantu babisesengure , ahubwo icyakomeje kugaragara ni uko amagambo minister w’ububanyi n’amahanga Mushikiwabo Louise ndetse n’abandi bayobozi; usanga arimo ukwiheba kwishi! Mushikiwabo yavuze menshi ariko ijambo ryagaragaye cyane ni uko yavuze ko nta kizere ko ibisobanuro batanze bizakirwa neza!
Abaministre ndetse n’umuryango wa Ibuka witabajwe mu kuba umuvugizi wa leta y’u Rwanda muri ibi bihe bikomeye, ni uko hagiye hagaragara imvugo yo kwamagana bikozwe n’umuntu ku giti cye uhagarariye urwego uru n’uru bamagana ihagarikwa ry’inkunga ku Rwanda, ndetse hari n’ibitangazamakuru mu Rwanda byatangiye kuvuga ko impuguke za Loni zifite ingengabitekerezo ya jenoside ngo kuko harimo abagaragaje ibitekerezo byabo muri izo mpuguke byo gukunda FDLR! Mubisobanuro u Rwanda rwatanze havugwamo ko muri raporo y’impuguke ngo ko hari intwaro u Rwanda rwahaye uwo mutwe ngo kandi u Rwanda rwazazitwitse mu mwaka w’1998 ahubwo ngo ubwoko bw izo ntwaro bukaba bwari busigariye mu ngabo za Congo! Kuri iki kibazo k’ibikoresho nta mpungenge u Rwanda rwagombye kugira kuko izo ntwaro zose zikorwa n’abazungu kandi ziba zifite nimero zazo zakoranywe kuburyo batabyibeshyaho!
Tuzakomeza tubakurikiranire inkuru z’intambara muri congo!
Mushobora gukanda kuri iyi source mugasoma inkuru irambuye ku ihagarikwa ry’inkunga ya suède ku Rwanda.
Source:swedenabroad
Ngoga Jean Veritasinfo