USA:ngo abanyepolitiki b'abanyamerika bakingira ikibaba Rusesabagina

Publié le par veritas

Rusesa
Itsinda ry'Abanyamerika, bamwe muri bo b'abanyepolitiki bafite imbaraga mu butegetsi bw'I Washington, baravugwaho kuba bari inyuma y'umugambi wo kuburizamo ibikorwa by'iperereza ndetse no kugezwa imbere y'ubutabera kwa Paul Rusesabagina ushakishwa n'ubutabera bw'u Rwanda ngo yisobanure ku byaha aregwa byo gutera inkunga y'amafaranga umutwe w'inyeshyamba wa FDLR ubarirwa mu mitwe y'iterabwoba.

Uku gushinja bamwe mu bayobozi bakomeye b'Abanyamerika kwashyizwe ahagaragara n'Ikinyamakuru The New Times cyasohotwe kuri uyu wa Gatandatu, gusa nticyatangaza uwabigihamirije kuko yagizwe ibanga.

Umushinjacyaha Martin Ngoga yakomoje ku bivugwa kuri abo banyapolitiki b'Abanyamerika avuga ko Leta y'u Rwanda isanga bitari ibyo kwihanganirwa, gusa ngo iyi niyo mpamvu hashatswe abavoka bo muri Amerika n'abo mu Bubiligi mu rwego rwo gukurikirana iki kibazo mu buryo bwose bushoboka, hifashishijwe inkiko zo muri ibyo bihugu.

Ngonga yemeza ko bafite ibimenyetso simusiga kandi bihagije bishinja Rusesabagina, muri byo hakaba harimo impapuro zigaragaza ko we ubwe yoherereje amafaranga umutwe w'iterabwoba ayanyujije kuri Western Union. Ibi ngo yabikoze tariki 4 Nzeli 2009, ubwo yohererezaga amafaranga Lt Tharcisse Nditurende bakunze kwita Murinde Hatari Henry, uyu akaba yarayakiriye ubwo yari I Dar es Salaam muri Tanzania.

Yohereje kandi andi mafaranga tariki 22 Nzeli muri uwo mwaka ayoherereza Lt Col Noel Habiyaremye bakunze kwita Banza Banza Lambert, uyu ayakirira mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi.

Ngoga agira ati: "Twabivuze kenshi uko kohereza amafaranga yagukoreraga we ubwe (Rusesabagina) mu mujyi wa San Antonio muri Leta ya Texas. Bamureke aze yerekane niba ibi atarigeze abikora, cyangwa se nibamureke aze atubwire niba aba basirikare babiri bafashwa na Paul Rusesabagina Foundation, umuryango ukwiye gukorwaho iperereza nawo ubwawo".

Amakuru The New Times ihamya ko yizewe avuga ko benshi mu bakingira ikibaba uyu uregwa bafite aho bahuriye n'umuryango wa Rusesabagina witwa Hotel Rwanda Paul Rusesabagina Foundation, kandi ko aria bantu bishyira bakizana muri White House.

Bamwe muri bo barimo, Sean Tenner, uyu akaba ari mu buyobozi bukuru bw'uwo muryango, yanabaye kandi umwe mu bari bagize itsinda ryafashije Obama mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Hari kandi Bob Walsh nawe uri mu buyobozi bwo hejuru muri uwo muryango ndetse akaba akorera umwe mu bagize Kongere y'Amarika, Bobby Rush, aho ashinzwe ibirebana n'amategeko, ndetse kandi ngo ni n'umuntu wigerera ibukuru I Washington.

Mu bandi bashyirwa mu majwi kuba bakingira ikibaba Rusesabagina harimo Kitty Kurth na Brian Endless, uyu akaba yarahoze ari Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho muri Rusesabagina Foundation ndetse akaba ari umuntu wa hafi mu butegetsi bwa Obama, kuko yakoze mu ikompanyi yafashije Obama kwandika ijambo rye rya mbere ryatumye amenyekana mu mwaka wa 2004 muri Democratic Convention. Yanakoranye kandi n'uwahoze ari Visi Perezida wa Amerika Al Gore.

Umwe mu bajyanama ba Rusesabagina witwa Brian Endless, avugwaho kuba yisanga muri Loni ngo kuko yayikoreye imyaka irenga 20.

The New Times ivuga ko iri tsinda rifite ikintu rihuriyeho; kuba bose bakomoka mu mujyi Obama akomokamo wa Chicago, ngo rizakora uko rishoboye rikingire ikibaba Rusesabagina kuko ngo aramutse ahamwe n'ibyaha bimuregwa, nabo bitabasiga amahoro.

Kuri ubu Rusesabagina arabarizwa mu gihugu cy'u Bubiligi, akaba ahakana byose ibyo ashinjwa n'ubushinjacyaha bw'u Rwanda.

 

(source: igihe)

__._,_.___((((((
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article