USA irashaka ku marira kw'icumu impunzi z'abanyarwanda ziri muri Congo ariko kandi kurwanya FDLR bikaba birimo amayobera !

Publié le par veritas

Russ-feingold.png

Russ Feingold mu nama ya CPGL mu Rwanda

Umunsi umwe inyamaswa zarwaye indwara y’ubushita izicira kuzimara, nibwo Intare umwami nyirishyamba ikoresheje inama kaminuza yahuje inyamaswa zose kugirango zishakemo umunyabyaha Ruharwa uzihishemo watumye Imana izigenera igihano cy’uburwayi bw’ubushita! Byabaye ngombwa ko intare isaba inyamaswa zose kwatura zikavuga ibyaha byazo. Intare niyo yabanje kuvuga ibyaha byayo, ivuga ko yagiye yica ubushyo bw’inka rimwe na rimwe ikarya n’abashumba baziragiye ! Ikimara kwatura ibyo byaha byayo inyamaswa zose zayikomeye mu mashyi ziyishimira, ndetse zimwe zirimo impyisi ziritakuma zivuga ko ibyo Intare yakoze atari ibyaha ahubwo ari ubutwari ndetse n’Imana ikaba ibishima ! Inyamaswa zose zireze ibyaha kugera ku gicamunsi nta munyabyaha Ruharwa uraboneka murizo,nibwo hakurikiyeho indogobe yo yihana y’uko yari ifite inzara noneho ikamamfuza ku bwatsi bwa Padiri bwari bwegereye inzira ! Inyamaswa zose zahise zivuza induru ko indogobe ariyo munyabyaha Ruharwa watumye Imana iziterereza ubushita, ubwo bahise bayiha igihano cyo gucibwa umutwe !

Uwavuga ko iki gitekerezo k’inyamaswa zarwaye ubushita cyanditswe n’umufaransa Lafontaine kigaragaza imyitwarire y’igihugu cya USA mu gukemura ibibazo byatewe na Paul Kagame mu Rwanda ntabwo yaba yibeshye ! Igihugu cya USA gishyigikira ibyaha bya Paul Kagame nk’uko iriya mpyisi yitakumye ikavuga ko ibyaha by’intare byo kwica ubushyo bw’inka n’abashumba atari icyaha ahubwo ari ubutwari ! Iki gihugu cya USA kikaba gifata FDLR n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Paul Kagame nka ya ndogobe yakoze icyaha cyo kurya ku bwatsi bwa Padiri, bityo FDLR n’amashyaka atemera Kagame bikaba bigomba gucibwa umutwe!

Paul Kagame witwara nka ya nyamaswa y’ihembe rimwe (imbunda) yavuzwe mu buhanuzi ; KAGAME yayogoje igihugu cyose cy’u Rwanda yica igihumeka cyose, icyo ubuhanuzi butavuze ni uko Kagame atagarukiye mu Rwanda gusa ahubwo yahereye mu burasirazuba bwa Congo yica akagera i Kinshasa. Ubwo bwicanyi bwose Kagame yakoze igihugu cya USA kirabuzi ariko ntikibuvugaho ! Ubu bimaze kugaragara ko igihugu cya USA ari umufatanyacyaha na Paul Kagame kuburyo  Pilato Paul Kagame = USA. Iyo myitwarire y’igihugu cya USA yageze ubwo itera abanyarwanda n’abanyamahanga guhahamuka kugeza ubwo abazi ukuri baguhisha kugirango batiteranya n’umwami w’ishyamba ; yewe  kugeza n’ubwo bamwe mu bayobozi b’amashyaka yitwa ko arwanya ubutegetsi bwa Kagame bamucira amarenga yo kumushishikariza kwivugana abanyarwanda bashyigikira cyangwa se bifatanya na FDLR !

Ihurizo ku gihugu cya USA-Kagame !

http://scd.rfi.fr/sites/filesrfi/imagecache/rfi_16x9_1024_578/sites/images.rfi.fr/files/aef_image/2013-11-01T215458Z_1732654320_GM1E9B20GAL01_RTRMADP_3_CONGO-DEMOCRATIC-REBELS_1_0.JPGIntumwa yihariye ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari, Senateri Russ Feingold, yatangaje ko u Rwanda rudakwiye gushyikirina na FDLR ahubwo igomba kurwanywa kandi mu gihe cya vuba amahoro akagaruka mu karere.”  Aya ni amakuru atangazwa n’ikinyamakuru cya leta ya Paul Kagame kitwa “Kigali today n’igihe”. Ubwo yari amaze kubonana n’abayobozi b’umuryango wasinziriye wa CPGL ,igihugu cya USA kikaba gishaka gukangura uwo muryango kugira ngo Paul Kagame akomeze kwinjiza inkotanyi muri Congo mu rwego rwo kwibira USA ubukungu bwa Congo, nibwo Russ Feingold yatangaje ko agiye kumarira ku icumu aba FDLR!

Hakurikijwe ayo magambo, nibwo ingabo za Congo ziri kumwe n’ingabo za monusco, zatangiye gusatira ibirindiro bya FDLR mu gitondo cyo ku cyumweru taliki ya 9 werurwe 2014. Izo ngabo za Congo na monusco zaje zica ibiti n’amabuye, zirasa amasasu menshi mu kirere ngo zerekane ko byacitse, abahungu ba FDLR bagumye mu birindiro byabo bategereje kureba icyo izo ngabo ziri bukore! Twabibutsa ko FDLR yashyize intwaro hasi ku italiki ya 31/12/2013, amakuru dukura muri monusco ni uko yemeza ko intwaro za FDLR zafashwe n’umutwe udasanzwe wa monusco wa FBI. FDLR ikaba yaravuze ko idashobora kurwana n’ingabo za ONU cyangwa ngo irwane na FARDC kuko ari abavandimwe! Bizagenda gute kugaba igitero ku bantu batakurwanya barimo abana n’abagore , kandi abo bantu bakaba batakwigemurira urupfu rwo kujyanwa mu Rwanda?

Muri iki gitondo, taliki ya 11/03/2014, radiyo mpuzamahanga RFI yatangaje amakuru avuga ko ibyo kurwanya FDLR birimo ibibazo bikomeye! RFI ikaba ivuga ko igitero cy’ingabo za Congo na monusco cyo ku italiki ya 9/03/2014 kuri FDLR kirimo amayobera! Kugeza ubu nta tangazo riratangwa n’ubuyobozi bwa Monusco cyangwa bwa leta ya Congo bwemeza ko hari igitero bagabye kuri FDLR! Umuvugizi wa leta ya Congo lambert Mende yanze kugira icyo atangaza ahubwo we akaba avuga ko ntagihe FARDC zitarwanyije FDLR. Hateganyijwe inama ikomeye mu muryango w’abibumbye mu mpera z’iki cyumweru yo kongerera manda umutwe udasanzwe wa ONU wo kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Congo.

6mars3.pngRadiyo RFI iribaza impamvu monusco yicecekeye kandi bivugwa ko yatangiye ibikorwa byo kurwanya FDLR ariko kandi ikaba inibaza niba koko ingabo za Congo zifite ubushake bwo kurwanya FDLR! Ibi bibazo byose bitangiye kwibazwa muri iki gihe byatewe ni uko ingabo z’u Rwanda n’iz’igihugu cya Uganda zari zarihaye akazina ka M23 zakubiswe incuro nko guhumbya n’ingabo za Congo zifatanyije n’umutwe udasanzwe w’ingabo za ONU. Abakurikiranira hafi ibibazo byo mu karere k’ibiyaga bigari bemeza ko igihugu cya USA cyatunguwe cyane n’itsindwa rya M23 kuko mu byukuri icyo gihugu kiri inyuma ya Uganda n’u Rwanda mu guhungabanya umutekano wa Congo, USA ikaba yari izi imbaraga yahaye u Rwanda na Uganda ikaba yaratunguwe no kubona ibyo bihugu byombi bitsindwa muri Congo! Niyo mpamvu ubu igihugu cya USA gikomeje kuvuza iy’abahanda ngo imbaraga zakoreshejwe birukana M23 nizikoreshwe bica FDLR!

Itsindwa rya M23 ryabaye ikibazo gikomeye kuri Kagame –USA ariko kandi si icyo kibazo bafite gusa! Kagame amaze kugirana ibibazo bikomeye n’igihugu cy’Afurika y’epfo, aho yakoze ibikorwa by’iterabwoba kubutaka bwacyo akica Patrick Karegeya akaba amaze no guhusha Kayumba Nyamwasa incuro 3 zose! Ibisobanuro Kagame – USA batanga kuri ibyo bikorwa by’urugomo ni uko ngo Karegeya na Kayumba bashinjwa gufatanya na FDLR kandi Atari byo! None se niba ugaragaje ko afatanya na FDLR yicwa, USA irasaba ko aba FDLR bishyira mu maboko ya monusco kugira ngo amaherezo yabo azabe ayahe? Niba aba FDLR boherejwe i Kigali bazafatwa bate mu gihe ubashyigikiye cyangwa uketsweho kubashyigikira wese yicwa ntarubanza?  Ibi bibazo ugomba kubishakira ibisubizo ni Kagame-USA. Igitangaje kandi ni uko ibinyamakuru bikomeye nka RFI n’ibindi bidashobora kubumbura umunwa ngo bibaze USA uko bizagendekera FDLR icyuwe ku ngufu i Kigali? Ibi bikaba bigaragaza kandi ko USA ibeshya Afurika y’epfo ko yamagana ibikorwa bya Kagame muri icyo gihugu kandi nayo ishaka ko FDLR irimburwa kimwe n'uyishyigikiye wese! Ntabwo USA ishaka intwaro FDLR ifite ahubwo irashaka gufata abayigize ikabagemurira Kagame!

Kuri aya makuru yose ajyanye na FDLR hari ibibazo 2 Kagame-USA bari guhura nabyo, abakunzi babo bashobora kubafasha kubibonera igisubizo. Ibyo bibazo ni ibi:

Ese ingabo z’umutwe udasanzwe wa monusco FBI zizongererwa manda cyangwa zizataha?

http://www.un.org/News/dh/photos/large/2013/April/04-30-2013specialenvoy.jpgMuri iki cyumweru hagomba gufatwa umwanzuro kuri iki kibazo, FBI ubu irangije manda yayo imaze gutsinda M23/RDF. Kuyongerera manda ni ngombwa kugira ngo ishobore ngo kurwanya FDLR ariko ikibazo ni ukumenya niba koko izarwanya FDLR kandi yaba inayirwanyije ikaba yayishobora koko. Mu gihe FBI yaguma muri Congo ntabwo Kagame yashobora gukandagizayo ikirenge kandi ubu arimo yegeranya abahungu ba Makenga ngo bongere bajye kwiba Congo kuko ifaranga ritangiye kugabanuka mu Rwanda,nta buryo leta ya Kagame-USA yabaho itagiye kwiba muri Congo ariko rero FBI niva muri Congo ntabwo FDLR izaba ikirwanyijwe ! None kuri iki kibazo Kagame-USA bazahitamo iki ko Kagame ubwe yamaze imyaka 17 arwanya FDLR ikamunanira?

Ese ONU izahitamo gushoza urugamba rw’amasasu yica impunzi zitayirwanya?

Iki ni ikibazo cya kabiri Kagame-USA bagomba gusubiza! Mu gihe M23 yacaga ibiti n’amabuye muri Kivu, umudame witwa Mary Robinson ubu wacecetse bitewe ni uko atamenye inkuba yakubise M23/RDF, yahoraga avuga ko ONU ikemura ibibazo mu mishyikirano,ndetse ategeka Congo gushyikirana na M23/RDF, none kuva aho umwana yarengeraga ariwe M23/RDF akubitiwe incuro yararuciye ararumira , nta nuwamenya niba imirimo yahawe yararangiye ! None se ONU izarwana yica impunzi yatereranye ziri mu mashyamba ya Congo zigakomeza kurindwa na  FDLR dore ko hashize imyaka 20 yose cyangwa ONU izatinyuka isabe Kagame-USA gushyikirana?

Amateka niyo azaduha uko ibi bihugu bizitwara muri ibi bibazo ariko Impuzamashyaka CPC yagombye kwihutira gusaba imishyikirano na USA kugira ngo amahoro agaruke mu karere kuko bimaze kugaragara ko ariyo idashaka ko ibintu bijya mu buryo nk’uko Russ Feingold yabigaragaje ! Umenya u Rwanda rwarabaye intara ya USA abantu ntibabimenya!

Ubwanditsi bwa veritasinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
I

Nkeneye e-mail address ya White House ngo nihararukwe nandikire Prezida wa USAnimba ari ugupfa bazice n'ubundi sinzaramba.

Répondre
R

Nyakwigendera Perezida Anouar El Sadate, wo mu Misiri, yali yarakoze uko ashoboye kugirango arwane na Isirayeri, yajya kuyitinda Abanyamerika - USA bakayitabara.  Mbere yo kwemera gusinya
amasezerano y'amahoro na Israeli, yagize ati : ntabwo nali nzi ko ndwana n 'Amerika, none ntabwo nshobora kuyitsida, ubwo insabye kugirana imishikirano na Israeli izatugeza masezerano y'amahoro,
sinshobora kubyanga ! Abarabu benshi barabimwangiye hamwe n'abayisilamu b'abahezanguni bo mu gihugu ke (les frères musulmans) kugeza ubwo bamwivuganye.

FDLR n'amashaka ayishyigiye rero, nkuko uy'umuvandimwe abyanditse, mumenye ko atali Kgame wenyine muhanganye ko ahubwo ali Amerika!

Imana Ilinde U Rwanda.

RULIHOSE.-

Répondre