uruzinduko rwa Prezida Museveni mu Rwanda mu minsi ya vuba rwateguwe mu bwiru no mu nzira y'ubusamo !
Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturutse ahantu hizewe, aremeza nta gushidikanya ko perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni azagera mu Rwanda muri iki cyumweru. Igitangaje ni uko ba ambasaderi cyangwa ba minisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga bo mu bihugu byombi, bamenye iby’ urwo ruzinduko bicyererewe kubera ko urwo ruzinduko rwateguwe mu bwiru bukomeye no mu nzira y’ibusamo. Ikinyamakuru Umuvugizi ntikiramenya neza niba perezida Museveni yaremeye kuzajya mu Rwanda dore ko gahunda z’urwo ruzinduko zateguwe n’umunyamakuru Mwenda na Jeannette Kagame ;k’uburyo bakoze iyi mishyikirano Minafet na NSS batabizi kandi aribo bashinzwe kubikora.
Iyo nkuru yageze ku kinyamakuru Umuvugizi, iranemeza ko urwo ruzinduko rubayeho nyuma y’aho perezida Kagame, yongeye gutuma umunyamakuru Andrew Mwenda, hamwe n’uwahoze ari ambasaderi wa Uganda mu Rwanda Adonia Ayebare, kujyana ubutumire bwa Perezida Museveni atumirwa na perezida Kagame. Ubwo butumire “bumwinginga” kujya gusura u Rwanda. Izo ntumwa zabujyanye mu rugo kwa perezida Museveni, ruri ahitwa Rwakitura. Perezida Museveni yabakiriye ku wa kane itariki ya 21/07/2011.
Ubu butumire buje nyuma y’aho umufasha wa Perezida Kagame, Jeannette Kagame,yoherejwe n’umugabo we kujya gusura Uganda ;urwo ruzinduko rwe rwaratunguranye , akaba yari ajyanywe no gusaba Janet Museveni, guhuza no kuzimya umuriro wari umaze iminsi waka hagati y’aba perezida b’ibihugu byombi. Jeannette Kagame yakoreye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Uganda ari kumwe n’urubyaro rwe. Byose nabyo yabifashijwemo n’umunyamakuru Andrew Mwenda.
Muri urwo ruzinduko, Jeannette Kagame yanakiriwe na perezida Museveni. Basangiye ifunguro n’umuryango we mbere y’uko asoza urwo ruzinduko rw’iminsi itatu . Cyakora, yananiwe gushobora gusabira umugabo we appointment yo kuzabonana na Perezida Museveni, ananirwa no kumutumira kuzabasura nabo. Yabitewe n’ ipfunwe yari afite ry’uko yakunze gutungwa agatoki ko kuba kidobya mu mubano hagati y’aba perezida bombi.
Nyuma y’ubu butumire bwose, bukurikirana n’igikorwa cya Jeannette Kagame yari yakoze cyo kujya gusura perezida Museveni, byabaye ngombwa ku mpamvu za “diplomacy”, ko perezida Museveni agabanya uburakari yari afitiye Kagame, yemera kuzazindukira mu Rwanda mu minsi iri imbere.
Nyuma y’aho perezida Museveni atumiriwe na mugenzi we Kagame, akamwambika umudari w’ubutwari bwo kugira uruhare mu guhagarika jenoside , Museveni yabaye umuperezida wagaragaye ko akunzwe cyane mu Rwanda. Ibyo byatunguye Kagame n’inzego ze , ubwo Abanyakigali bamwakirizaga amashyi menshi y’urufaya kuri Stade amahoro I Remera I Kigali ku itariki ya 4/7/2009, kurusha na nyiri urugo, Kagame.
Ikindi cyatumye Museveni agira ibibazo kurushaho, n’uko mu ijambo rye yavuze icyo gihe, atatatse Kagame nk’umuntu waba waragize uruhare mu gupanga intambara yo kubohoza u Rwanda ku ikubituro. Amakosa perezida Museveni yagize yo kutamenya gutaka perezida Kagame, nk’uko byari biteganyijwe, byatumye bamwibasira, ibyari umudari yahawe bikurikirwa n’ibitutsi. Aho Gen Kabarebe yafashe iya mbere, ajyana abanyamakuru ku Mulindi no mu Mutara, ataka perezida Kagame nk’intwari. Yabikoze ari nako
anasenya perezida Museveni wari umaze guhabwa umudari no kugaragara ko akunzwe cyane mu Rwanda.
Sibyo gusa, icyo gihe kimwe mu binyamakuru bikoreshwa n’urwego rw’ubutatsi, NSS, cyahitse gisohora catoon gituka perezida Museveni nk’umuperezida uvuga amagambo menshi. Byanakurikiwe n’indi nyandiko yanditswe muri New times ikaza kunyongwa ariko yamaze gusakara.
N’ubwo muri iyi minsi abo baperezida bombi bageragezaga gusa nk’aho bashaka gusubukura umubano, nyuma y’amagambo perezida Kagame yavuze umwaka ushize, avuga ko azatwika nyakatsi y’umuperezida w’umuturanyi urimo gufasha abatavuga rumwe nawe, byaje gukurikirwa no gufasha Col Kiza Besigye. Noneho muri iyi minsi, inzego z’ubutasi za Kagame zimaze iminsi zikoresha kimwe mu binyamakuru cyandika mu Kinyarwanda cyahoze kigenga, kikaba kimaze kwandika inyandiko zisebya Perezida Museveni zitari hasi y’icumi mu gihe gito cyane, cyigamije kwangisha Abanyarwanda perezida Museveni.
Iyi nzira yo gusubukura umubano yagati ya Kagame na Museveni ,irimo kuba na none mu gihe Gen Kabarebe yaherewe amabwiriza ku itariki ya 21/07/2011 , kujya I Gako gutanga amasomo ku mateka ya RPF Inkotanyi. Aho ibyari amasomo na none byabaye gutaka perezida Kagame ,ari nako na none atanga amasomo yangisha perezida Museveni urubyiruko rugera kuri 300 rwari mu ngando .
Abakurikiranira hafi ibya dipolomasi y’ibihugu byombi, bemeza ko byose Perezida Museveni atabiyobewe. Ariko akaba agomba kujyayo kubera inyugu ziri hagati y’ibihugu byombi by’abaturanyi. Muri urwo ruzinduko rwe, Museveni akaba agomba kwitwaza “amazi” hamwe n’”ifunguro “, kugira ngo bwa burozi bwa Col Dan Munyuza butazamugeraho.
Kagabo ,London (umuvugizi).