Urugendo rwa Perezida Kagame mu Bufaransa rwaremejwe .
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yemeje ko umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame azagirira urugendo rw’akazi mu Bufaransa ku itariki ya12 na 13 Ugushyingo. NI ku nshuro ya mbere, umukuru w’u Rwanda azaba asuye u Bufaransa kuva Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yarangira.
Itangazo Leta y’u Rwanda yashyikirije ibiro ntaramakuru by’ubufaransa (AFP) rivuga ko "Perezida Kagame azajya mu Bufaransa mu rugendo rw’akazi ku matariki 12 na 13 Ugushyingo ku butumire bwa mugenzi we w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy".
Umubano hagati ya Kigali na Paris wagiye uhungabana kuva Jenoside yo mu Rwanda yarangira ahanini bitewe n’uko ubutegetsi bw’u Rwanda bwakunze gutunga agatoki Ubufaransa kuba bwarafashije abateguye bakanashyira mu bikorwa jenoside yakorewe abatutsi.
Ariko kuri ubu, hari ibimenyetso by’uko uyu mubano ugenda umera neza.
Muri Gashyantare 2010, perezida w’ubufaransa, Nicolas Sarkozy yagiriye urugendo mu Rwanda, ndetse icyo gihe abakurikiranira hafi ibya politiki bakaba baravuze ko ari ikimenyetso kigaragara cy’intambwe yatewe mu mubano w’ibihugu byombi kuva wasubukurwa muri 2009, nyuma y’imyaka igera kuri itatu warahagaritswe".
Muri Nyakanga 2011, Leta y’Ubufaransa yari yasabye Perezida Kagame ko yagirira urugendo rw’akazi muri iki gihugu.
Uru rugendo rufite icyo rusobanuye cyane ariko kandi ni n’urwo kwigengesera cyane kubera kudacana uwaka kuri hagati ya Perezida Kagame na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ubufaransa, Alain Juppé.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo ubwo aheruka mu rugendo mu Bufaransa rwo gutegura urugendo nyirizina rwa perezida Kagame ntiyabashije kubonana na mugenzi we w’ububanyi n’amahanga Alain Juppé, ahubwo yaganiriye na Henri de Raincourt, minisitiri w’Ubufaransa ushinzwe ubutwererane.
Icyo gihe, minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa yatanze impamvu, kuri bamwe igaragara nk’urwitwazo, y’uko ngo Minisitiri Alain Juppé atabashije kujya kwakira mugenzi we w’u Rwanda "kubera imirimo myinshi yari imuboshye".
Nyamara ariko hari ababona ko Minisitiri Juppé yanze nkana kujya kwakira mugenzi we w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo.
Minisitiri Juppé azaba yegejweyo gato
Hagati y’umwaka wa 2006 na 2009 u Rwanda n’Ubufaransa byacanye umubano nyuma y’aho umucamanza wo muri iki gihugu, Jean Louis Bruguiere, asohoreye inyandiko zishakisha bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda abarega kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Perezida Juvenal Habyarimana; indege yahanuwe tariki ya gatandatu Mata.
Nyuma yaho mu mwaka wa 2010, u Rwanda n’Ubufaransa byaje kongera gusubukura umubano wabyo ndetse Perezida Nicolas Salkozy agirira uruzinduko mu Rwanda.
Icyo gihe, Perezida Salkozy yemeye ko habayeho icyo yagereranije n’ubuhumyi kwa Leta y’Ubufaransa ngo kubera ko itabashije kubona umugambi wa Jenoside yategurwaga na Leta yariho mu Rwanda, icyo gihe Ubufaransa bukaba bwari buyishyigikiye.
Nyamara ariko uku gusubira mu buryo k’umubano w’ibihugu byombi gusa n’ugushobora kubangamirwa n’umwuka utari mwiza hagati y’ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda na minisitiri w’Ububanyi n’amahanga mu Bufaransa, Alain Juppé. Mu gihe cya Jenoside, Juppé ni we wari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa.
Akimara gusubizwa muri iyi mirimo muri Werurwe uyu mwaka, u Rwanda rwatangaje ko rutishimiye ko uyu mugabo agaruka kuri uyu mwanya. Mu kwezi kwa gatanu ndetse, Perezida Kagame yatangaje ko Juppé "nta kaze afite mu Rwanda”.
Mu kumusubiza, Juppé yatangaje ko “nta gitekerezo na mba mfite cyo gukora mu ntoki za Perezida Kagame cyangwa kujya mu Rwanda” mu gihe cyose hazaba hakiriho raporo ishinja Ubufaransa gukorana n’abakoze Jenoside guhekura u Rwanda.
Iyi raporo yo muri 2008 ya Komisiyo yiswe Mucyo yashyizweho na Leta y’u Rwanda, ikaba mu myanzuro yayo yarashinje Ubufaransa kuba bwaragize uruhare muri Jenoside yo mu Rwanda "bwitwaje ikiswe operation Turquoise yo muri Kamena 1994”. Juppé by’umwihariko ni umwe mu banyepolitiki b’abafaransa batungwa agatoki muri iyi raporo.
Kugeza ubu biragaragara ko Juppé atiteguye ‘gusuhuza’ abayobozi b’u Rwanda ndetse hari amakuru y’uko abanyepolitiki bo mu Bufaransa baba bari kureba uko bakwigizayo gato Juppé mu gihe Perezida Kagame azaba agirira uruzinduko muri iki gihugu.
Muri iki gihe, Juppé azaba ari mu rugendo rw’akazi mu bihugu bitandukanye birimo Australia, Nouvelle Zelande n’Ubushinwa byo; akazagaruka mu Bufaransa Perezida Kagame yashoje uruzinduko rwe.
Ibi bizatuma aba bagabo bombi “barebana ay’ingwe” badahura kugira ngo hatagira icyo umwe muri bo yakora kikaba cyakwangiza umubano w’ibihugu byombi.
Rudakemwa Sangano G.( igitondo)