Urubyiruko rw’u Rwanda mu nzitane z’ibibazo. Ruhumuza Mbonyumutwa (www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

Urubyiruko rw'uRwanda rukeneye kumenya ukuri n'amateka y'igihugu.

URwanda rwaciye mu bibazo byinshi kandi biremereye, ariko ntabwo abantu babivuga kimwe. Buri ruhande rwishyira heza ndetse rukavuga ko rwahohotewe. Abantu bavutse nyuma y’intambara cyangwa abari bakiri batoya bahura n’ikibazo gikomeye cyo kumenya ukuri nyako ku byabaye. Ubutabera bwagombye gufasha mu kumenya uko kuri nabwo bufite byinshi bunengwa ku buryo nta cyizere butanga. Ibyo bibangamiye ubwiyunge bw’Abanyarwanda kuko ntibashobora kwiyunga batemeranya ku byabaye n’uburyo byakozwe ndetse n’ababigizemo uruhare. Ibyo byatumye bamwe mu basore n’inkumi bari mu Bubiligi bibumbiye mu ishyirahambwe ryitwa « Jambo» bashinga ikinyamakuru cyitwa « Jambonews », intego yacyo akaba ari uguharanira kumenyesha ukuri ku byabaye no gufasha urubyiruko gutegura neza ejo hazaza. Ibyo bitekerezo biri mu kiganiro cyatanzwe na Ruhumuza Mbonyumutwa, umwe mu bagize ishyirahamwe « Jambo ». Byari mu rwego rw’ibiganiro byo kwibuka Seth Sendashonga umaze imyaka 13 ahitanywe n’ubutegetsi bwa FPR.

Ibibazo urubyiruko rw’u Rwanda rufite ni byinshi kandi biraremereye kubera umurage w’amateka.

Ikibazo gihatse ibindi byose ni icyo kubaka igihugu abantu babanamo bataryana kubera ibibatandukanya bishingiye ahanini ku mateka kandi bakagira n’ibibatunga bihagije. Iyo umuntu asubije amaso inyuma asanga nko mu myaka nka 30 ishize u Rwanda rutari rufite ibibazo bikomeye by’ubukungu. Abariho icyo gihe babonaga rurimo gutera imbere, ndetse bakaba bararwitaga uBusuwisi bw’Afurika kubera intambwe y’amajyambere rwari rugezeho. Ariko icyo gihe hari n’ibibazo by’amoko ndetse n’ibindi byari bibangamiye imibanire y’abaturage bikaba bitarashakiwe ibisubizo bikwiye, iyo ikaba yarabaye intandaro yo gusenya ibyari byarubatswe.

Niyo mpamvu dusanga inzira nyayo yo kubaka ubukungu bw’igihugu yabanza kuba iyo gukemura ibibazo bishobora guteranya abaturage bacyo. Urubyiruko rukaba rufite iyo nshingano yo guharanira ko ibyo bibazo bikemurwa, u Rwanda rw’ejo tukarwubakira ku rutare aho kurwubakira ku mucanga. Ibyo bibazo dushaka kwibandaho muri uyu mwanya umuntu yabishyira mu byiciro bitatu :

(1).Hari ikibazo cyo kumenya ukuri ku mateka y’igihugu cyacu no ku marorerwa yakibayemo.

(2). Hari ikibazo cy’ubutabera kijyanye no kurwanya akarengane.

(3).Hari n’ubwiyunge bugomba kugerwaho kugirango Abanyarwanda bafatanye kubaka igihugu cyabo.

1.Ikibazo cyo kumenya ukuri

Buri wese azi ko u Rwanda rwabereyemo intambara, ndetse hakaba harabayemo n’ubwicanyi bukomeye bwamaganywe ku isi yose, cyane cyane ubwicanyi bwa jenoside. Nyamara ntabwo ukuri kurashyirwa ahagaragara ku buryo budasubirwaho ku mpamvu nyazo zateye ayo marorerwa n’ababigizemo uruhare. Mbese FPR yabigizemo uruhare rungana iki? Mbese Interahamwe zagize uruhe ruhare? Mbese ingabo zarwaniraga leta y’u Rwanda muri icyo gihe zagize uruhe ruhare mbere y’uko zitsindwa? Guverinoma yayoboraga igihugu mbere y’itariki ya 6 mata 1994 ifite uruhe ruhare mu marorerwa yabaye mu gihugu? Guverinoma yiswe iy’Abatabazi yo uruhare rwayo ni uruhe? Amashyaka ya politiki yariho icyo gihe yabyitwayemo ate kandi afite uruhe ruhare mu mahano yagwiriye igihugu? Abantu ku giti cyabo bagize uruhe ruhare? Kuri ibyo bibazo tuvuze usanga hari amakuru menshi kandi avuguruzanya ku buryo bitoroheye urubyiruko kumenya aho ukuri guherereye. Buri ruhande rwerekana ko nta ruhare rwagize mu marorerwa yakozwe, ko ndetse rwahohotewe.

Uretse n’ibyabaye kera cyangwa mu myaka yashize, umuntu iyo yitegereje ibirimo gukorwa muri iki gihe atangazwa no kubona hari gahunda zigaragara zo kurwanya ko ukuri kumenyekana. Ibintu bikaba, umunyamakuru yabivuga akaba yabizira. Ubu ngubu ikinyamakuru gishaka gukorera mu Rwanda kiba kigomba kuvuga neza ubutegetsi bwaho. Abantu bazi ukuntu ikinyamakuru cyo kuri murandasi cyitwa Igihe.com cyatangiye gitanga ikizere cyo gukorana ubwigenge busesuye, nta kubogama cyangwa gukorera mu kwaha kwa leta. Nyamara ubu cyahindutse nk’umuzindaro leta ivugiramo ibyo ishaka kuvuga byose. Ibyo byahombeje Abanyarwanda kuko bari bakeneye ikinyamakuru cyigenga bihagije, kikaba cyanatinyuka kunenga ibyo leta ikora.

Ibyo bibazo byo kubona ibinyamakuru byose biri mu kwaha kwa leta kandi bitavuga ukuri ku bibazo by’uRwanda biri mu byatumye jyewe na bagenzi banjye dushinga ikinyamakuru cyitwa “Jambonews”, nacyo gica kuri murandasi. Icyo kinyamakuru cyatangiye mu kwezi k’ukwakira 2010, gishakirwa kuri Jambonews.net. Aha ndagirango mvuge ko ishyirahamwe ryitwa “Jambo” ari naryo ryashinze icyo kinyamakuru, ryo ryashinzwe mu mwaka w’2008 n’abasore n’inkumi bo mu karere k’Ibiyaga Bigari ariko Abanyarwanda akaba aribo biganjemo. Iryo shyirahamwe rikora ibikorwa binyuranye bigamije guha urubyiruko umwanya wo gutanga umusanzu warwo mu gutegura neza ejo hazaza kuko dusanga urubyiruko rugomba gutangira hakiri kare guhangana n’ibibazo biriho. Jambonews rero iri muri iyo nzira yo gushaka ko ukuri kumenyekana.

2.Ikibazo cy’ubutabera.

Ruhumuza Mbonyumutwa

Icyo kibazo kibangamiye Abanyarwanda muri rusange kuko n’imanza zaciwe zireba uruhande rumwe kandi mu by’ukuri intambara yaratangiye mu w’1990, icyo gihe nibwo abaturage b’inzirakarengane batangiye kwicwa, abandi bavanwa mu byabo byari bibatunze. Amahano yo muri 94 n’ibindi byose byakurikiye, birimo ubwicanyi bwakorewe mu mashyamba ya Kongo byose ntabwo birahabwa umwanya ukwiye mu butabera kugirango ababigizemo uruhare bahanwe. Abarokotse ubwicanyi bwa FPR bamwe bita jenoside nta hantu bafite bayirega, ahubwo ndetse ntibemerewe no guhingutsa ko ubwo bwicanyi bwabayeho. Bagomba kuruca bakarumira.

Abahekuwe na jenoside yo muri 94 nabo ntabwo umuntu yavuga ko barenganuwe ku buryo bukwiye. Imanza zabayeho, zaba iza Gacaca cyangwa iz’urukiko mpuzamahanga rukorera Arusha zaranzwe n’uburiganya bushingiye ku buhamya bwuzuyemo ibinyoma ku buryo hari benshi izo manza zarenganije aho kubarenganura. Ibyo bituma n’abakoze ibyaha bari bakwiye guhanwa koko umuntu atamenya abo aribo kuko baba bavanze n’abarengana. Abantu benshi buzuye za gereza zo mu Rwanda barimo abicanyi bari bakwiye guhanwa koko, ariko kuba harimo n’abandi benshi barengana bitesha agaciro ubutabera. Icyo rwose ni ikibazo gikomeye.

Ikindi ariko gikomeye cyane ni ukubona ku misozi abantu benshi bariciwe na FPR bakaba badafite aho baregera kandi babona yo yirirwa ifunga abantu nayo ibita abicanyi. Ubwo se ubutabera buri he? Urubyiruko rugomba kumenya ibyo bibazo kuko ni rwo ahanini ruzahangana na byo kandi rugomba kubibonera ibisubizo nyabyo kugirango u Rwanda rutazahora mu makimbirane atarangira.

3.Ikibazo cy’ubwiyunge

Ibyo bibazo tumaze kuvuga ni byo ahanini bitera ingorane z’ubwiyunge hagati y’Abanyarwanda. Turamutse tubishakiye umuti muri iriya nzira yo gushaka ukuri nyako, tukagutangaza ku buryo kumenyekana neza no gushyigikira ubutabera nyabwo butabogamye, nta mpamvu Abanyarwanda batagera ku bwiyunge. Ibyo bishobora korohera urubyiruko kurusha ababyeyi barwo kuko urubyiruko rutaremerewe n’amateka y’ibyabaye ahubwo rukaba rufite intego yo kureba imbere no gutegura ejo hazaza.

Umwanzuro

Mu bindi bibazo tujya tuganiraho kandi tubona bifite uburemere cyane, twavuga nk’ikibazo cy’ubukene mu Banyarwanda n’imibereho yabo muri rusange. Twavuga ibibazo by’uburezi mu byiciro byose kuko ntiwategura u Rwanda rw’ejo wirengagije icyo kibazo cy’uburezi. U Rwanda rushaka kwerekana isura y’igihugu cyiza, kiberanye n’ubukerarugendo, ariko iyo uri Umunyarwanda ukunda igihugu cyawe, wibaza ukuntu igihugu cyuzuyemo za gereza, abanyururu batsindagiye muri izo gereza nk’amasaka atsindagiye mu kigega, wibaza ukuntu icyo gihugu kiberanye n’ubukerarugendo bikagushobera.

Iyo ndebye urubyiruko rw’Abanyarwanda, mbona rwuzuyemwo abasore n’inkumi benshi bafite ubushobozi bwo kuzamura Urwanda. Bafite ubushobozi bwo gukemura ibyo bibazo by’ubukene, by’uburezi, byo guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda mu bukungu (dans le developpement). Ariko ugasanga kubera ibibazo bireba ihonyora ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu rihora ribera mu Rwanda, imbaraga z’urubyiruko zishirira mu kugerageza kubikemura no kubisakuza (dénoncer) ngo bihagarare. Nkabona rero ari ikintu kibabaje cyane, kuko aho kugirango ingufu z’urubyiruko zijye mu kubaka ubukungu bw’ u Rwanda, Urubyiruko ruba ruhanganye n’urugomo rukorwa hafi buri munsi kandi leta ibifitemo uruhare. Izo mbaraga abantu bapfusha ubusa zagirira igihugu akandi kamaro.

Wafasha ute abantu kugera ku mibereho myiza mu gihe ubutegetsi bushobora kubimura aho batuye igihe bushakiye, ndetse bamwe bagasenyerwa amazu yabo nta handi bafite batuzwa ? Mbese wakora ute imishinga ikuzanira inyungu mu gihe wumva ko abategetsi bashobora kuwukwambura babonye harimo inyungu?

Ibyo byose ni ibibazo urubyiruko tugomba guhangana na byo.

Ruhumuza Mbonyumutwa

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
P

Amarira y'urubyiruko " Imfubyi,abakene, mayibobo,..." ntacyo abwiye Kagame. Ku bw'izo mpamvu urubyiruko rukwiriye gufata iya mbere mu kumwamagana no kurwanya ingoma ye y'igitugu,
ubwicanyi, iterabwoba, uburetwa, ubuhotozi,...

Nimugire amahoro !

Répondre