Ambasade y’u Rwanda yavuzwe mu bacuze umugambi wo kurasa Gen Kayumba Nyamwasa!
Uyu munsi taliki ya 28 kamena 2011, muri Afurika y’Epfo hakomeje urubanza rwa Gen Kayumba, aho ubushinja cyaha bw’icyo gihugu buregamo abantu bagera kw’icumi , urubanza rukaba rwarasubitswe ejo kubera ko umwe mu bunganira uregwa atitabye abacamanza.
Mu Rukiko ruri mu mujyi wa Johanesbourg ahitwa West Gate niho ubushinja cyaha bwa leta ya Afurika y’Epfo burega mo abantu bagera kw’icumi. Ubushinja cyaha bwashyikirije umwe mu batanga buhamya, uyu akaba yahaswe n’urukiko ibibazo bitandukanye, byerekeranye n’ icyo yaba azi kijyanye n’imigambi bangenzi be bari bafite yo gushaka guhitana Gen Kayumba Nyamwasa.
Nk’uko Ikinyamakuru Umuvugizi cyabibakurikiraniye, uwo mutanga buhamya uziranye na bamwe mu bagize uruhare mu kumurasa , ari bo nomero 1,2,3 na 4, yagiye asobanura ibyo yagiye avugana na bagenzi be bafunzwe, ariko asobanura ko bamwe muri aba, ari bo nomero ya 5 na 6, atazi ibyabo cyane, dore ko bashobora kuba bari bazwi na bamwe mu bari bayoboye imigambi yo gushaka kwica Gen Kayumba nyirizina.
Uyu mutungabuhamya yaje gutungura abari aho, bari bagizwe n’abahagarariye ibihugu byabo muri Afurika y’Epfo, abashinzwe inzego za gisirikare mu bihugu bitadukanye , abanyarwanda batuye muri Afurika y’Epfo, hamwe n’abanyamakuru batandukanye, ubwo yatangaga ubuhamya bwe asobanura ababakoreshaga mu mugambi wo kurasa Gen Kayumba, ndetse aza kuvugamo n’umwe mu bakozi bakuru ba ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, ari we Jean Paul Nyirubutama, anatanga ibisobanuro by’ibyo bagiye bavugana mbere y’uko bashaka gushyira mu bikorwa uwo mugambi mubisha.
Kubera ikibazo cy’umusemuzi mubi, dore ko atavugaga neza ikinyarwanda kubera ko yari umurundi, byabaye ngombwa ko urubanza rusubikwa rukazakomeza ejo ubushinjacyaha bumaze kubona umusemuzi uvuga neza ikinyarwanda, kandi bwizeye.
Uru rubanza rwatangiye mu ma saa tatu rukarangira saa munani z’amanywa, rwavugiwemo ibintu byinshi, dore ko ubushinjacyaha bukurikiranyeho abaregwa ibyaha bitandukanye kandi bikomeye, aribyo gushaka kwica, ubufatanyacyaha mu kwica (attempted and conspiracy murder), gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko (un lawful procession of arms and ammunition), hamwe n’icyaha cya ruswa ya miliyoni imwe y’amadorali (1000.000) yatanzwe ku bapolisi ba Afurika y’Epfo, itanzwe n’uwitwa Pascal Kanyandekwe, uyu akaba na we ari umwe mu baregwa.
Yaba urukiko, imfungwa, hamwe n’abatangabuhamya (bari barinzwe cyane), byerekana ko inzego z’umutekano za Afurika y’Epfo zishobora kuba zifite amakuru adasanzwe ku bijyanye n’umutekano w’abari bitabiriye urwo rubanza. Ikindi kigaragara nuko urwo rubanza rushobora kurangira hamenetse amabanga menshi, amabanga yerekeranye n’uruhare rwa Kigali mu gushaka kwisasira Generali Kayumba Nyamwasa.
Gasasira, Johannesbourg.(umuvugizi)