Intwari zarwaniye FPR zishize mu gisirikare cya RDF

Publié le par veritas

031-inkotanyi.jpgMu ngabo z’u Rwanda Abasilikare binjiye igisilikare hagati y’umwaka wa 90 kugeza 91, hafi ya bose barashize, hasigaye bake cyane bemera guhemuka bagafatanya na afande PC kwica bagenzi babo hamwe n’abasivili batavuga rumwe na leta.

Ni kimwe n’abinjiye hagati y’umwaka wa 91 na 93 abarokotse bake, wongeyeho abinjiye muri 94 intambara irangira abo nibo barangije intambara,bari hagati ya 7.000 na 8.000, nyuma abasirikare baje kugera kuri 120.000 intambara imaze kurangira. Abasigaye bose barapfuye kugira ngo u Rwanda rubohoke, ari nako bagenda bashyira Kagame ku butegetsi.

Muri abo harimo abapfuye, abenshi cyane cyane aba officers bakuru biyiciwe nashebuja Kagame abandi bicwa n’ubuzima bubi bwo ku rugamba ndetse n’abishwe bitewe no kugambanirana.

Abasirikare bamwe baburirwa irengero kubera kutishimira ibikorerwa bagenzi babo :

Nyuma yo guhunga kwa Gen Faustin Kayumba Nyamwasa na Col Patrick Karegeya, abagabo babiri bahoze ari inkingi z’igisirikare cy’u Rwanda, Ingabo zagaragaje ko zifite agahinda gakomeye bakabisobanura bagaragaza ko Kagame arimo "gutema‟ amaboko yamushyize ku butegetsi, abasilikare  barimo n’ abarinda Kagame ( GP) benshi barafunzwe abandi baricwa (lisiti iracyakusanywa tuzayibagezaho mu minsi iri imbere), abafatwa bose bajyanwa bahamagawe ngo bahabwe ubutumwa bw’akazi ubwo inzira ikaba ibaye iyo  ntibagaruke.

Amakuru mfite avuga ko nyuma yoguhunga kw’abasilikare benshi bahoze arabajepe (GP), berekeza amahanga Kagame nta mahoro yigeze agira dore ko bamwe batangiye kuvuga amarorerwa ye kumugaragaro. Biteye agahinda, kubona Kagame yarahindutse ayo maboko yasigaye mu yamugejeje ku butegetsi, akaba ahiga abantu nka Gen Kayumba na Col Karegeya, uretse no kubatuka abita ubusa, avuga ko batigeze basangira ( Ndr : n’abagande bazi ubutwari n’ubuhanga bw’abo bagabo babajije ambasaderi w’u Rwanda uba i kampala  Général Frank MUGAMBAGE, avuga rwose atsindagira ko Nyamwasa na Karegeya ari abanzi b’u Rwanda !!) .

Uretse abafunzwe, abapfuye, bamwe mu mpfu zidasobanutse nka Maj Alex Ruzindana, Col Ngoga, Col Bagire, Col Ndugute,Col Wilson Rutayisire, n’abandi ibimenyetso biragenda bigaragara ko bishwe ku mabwiriza ya Kagame, ibimenyetso bimaze kuba byinshi kandi ko n’abandi basigaye bakorana nawe, bamwe bafatwa nk’abatagira umumaro, abandi bafungishije ijisho, ntibakizewe n’ubwo ari abasirikare bakuru, bafatwa nk’abanzi ba Kagame, bakaba ubu bahora ku nkeke y’umutekano wabo.

Kubera gutandukana n’abasirikare benshi kandi bakoranye bakamugeza kubutegetsi, Kagame ahora ahimba igihuha cya Coup d’Etat kugirango akomeze gusobanura ko abasirikare bakuru bakomeza kumuhunga, abandi bakamburwa amapeti yabo, cyangwa bagafungwa ndetse bakirukanwa mu gisirikare. Nubwo bivugwa ko itigeze ( coup d'etat) inabaho ko ndetse ntanuwabirota kuyikora, ariko kubera umwuka mubi uri hagati ya Kagame n'abahoze ari inshuti ze barwanira gufata ubutegtsi, amakuru ya "coup d‟etat‟, ahora agaruka, bivuga ko n’ubwo yaba itarigeze igeragezwa, yifuzwa.

Ibyo binemezwa n’amagambo ya Lt Col Jill Rutaremara, wavuze ko ibyo bintu bya "coup d'etat‟, ari ibyifuzo biri mu bantu. Ibyifuzo? Kuki? Ibyo ni nabyo bituma, Kagame avuga ko abasore be biteguye guhangana n’uwo ari we wese washaka guhungabanya umutekano, nubwo ntawigeze atangaza ko azamutera. Icyo kibazo n’ubu kiri mu bihangayikishije ubuyobozi bwa RDF n’ubwo kimwe n’ibindi bibazo icyo gisilikare gifite bikomeje kwigwaho mu ibanga (ndirinda kurenza aha kugira ngo muri ya "interpretation‟ y'aba expert mu guhimba ibyaha batanshinja kumena amabanga ajyanye n‟umutekano w‟igihugu, kimwe mu byaha byateshejwe agaciro mu Rwanda kubera uburyo gikoreshwa (ibyo tuzabigarukaho undi munsi ).

Umuntu agarutse kuri ibi bibazo „case‟ zimwe, zavuzweho cyane mu rwego rwo gushimangira uburyo Kagame "atema‟ amaboko yamugejeje ku butegetsi, harimo umuntu nka Sam Kaka, wari Umuyobozi w'ingabo "army commander", yewe no muri Uganda, Sam Kaka yarakomeye kuko yarushaga Kagame akazi, dore ko yari Commanding officer wa military police yarigizwe n’abasilikare barenga 1200, yaje nokuba umudepite mu nteko ishingamategeko, akaza kubwamburwa afunzwe, ngo yabujije polisi gufata Rwigara, icyo cyaha nticyanamuhamye, ariko yirukanywe mu kazi, amaze no gufungwa nabi. Abasirikare benshi bababajwe n’uburyo uwo mugabo wahoze ari umugaba w‟ingabo wubahwagwa cyane, yafashwemo. Uwo aza nyuma y‟umuryango wa Rwigema, nawo uhora mu bibazo bimaze kumenyekana. Rwigema yarapfuye, ariko umuryango we nta mahoro ufite  i Kigali. Hagati aho, hari umubare munini w’aba ofisiye bafunzwe, harimo abakoze ibyaha bazira koko (benefit of doubt), n’abandi abayobozi bamwe ba RDF ubwabo batumva impamvu bafunzwe.

Ibyo nibyotuzavuga ubutaha ; reka ne kubyinjiramo cyane nubwo kugeza uyu munsi ari kimwe mu bibazo bikomeje gutera umwuka mubi cyane cyane mu buryo bafungwamo, rimwe na rimwe abayobozi bamwe ba RDF batabizi byakozwe na DMI, NSS, special intelligence, surveillance, n‟abandi. Abandi bafungwa kubera ko Kagame yabinjije mu bucuruzi, bikabaviramo kwisanga mu byaha batakagombye gukora bijyanye no gushaka ubukire budasobanutse twavuzeho bwageze no muri RDF .Tuzakomeza ubutaha tubabwira akababaro k'abasirikare b'u Rwanda.

Ndr : Si abasilikare ba RDF gusa barigiswa n’abagande cyangwa abandi banyamahanga  bafashije kagame kugera kubutegetsi ntiborohewe !

Ambasaderi w’u Rwanda i Kampala  Bwana  Général Frank MUGAMBAGE yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru  i kampala, bamubaza ibibazo byinshi byerekeranye n’umutekano mu Rwanda, bamubaza uburyo Colonel Edson MUZORA w’umugande yahungiye mu Rwanda bitewe ni uko yashakaga kurwanya ubutegetsi bwa Museveni none ubu akaba yarishwe mu buryo budasobanutse, Ambasaderi yahakanye yivuye inyuma ko uwo mucolonel ategeze agera mu Rwanda, umunyamakuru amwibutsa ko u Rwanda rwabyemeye mu mwaka w’2003, undi ati yarahanyuze ati ariko icyo kibazo cyaganiriweho kera ( ubwo aba yinyuzemo, ati ntiyeze agera mu Rwanda, nyuma ati yarahanyuze) ; abanyamakuru banamubajije ku kibazo cy’uko yahamagawe na leta ya Uganda kugirango asobanure ikibazo k’impunzi z’abanyarwanda zinjira muri Uganda nibura aria bantu 30 buri kwezi none u Rwanda rukaba ruvuga ko rushaka gucyura impunzi z’abanyarwanda ngo kuko mu Rwanda hari umutekano , Ambasaderi ntiyabitinzeho, yemeye ko yahamagawe koko ariko akaba yashimangiye ko mu Rwanda hari umutekano ko n’abanyamahanga bahagenda babihamya, ati nta buryo na HCR yabihakana kandi nayo izi ko hari umutekano !( Aha twakwibutsa abasomyi ko umutekano utandukanye n’amahoro, amasasu ashobora kuba atari kuvuga mu gihugu, ariko abantu badatekanye kubera imikorere mibi y’ubutegetsi). Tuboneyeho kubagezaho ikiganiro général Frank Mugambage yagiranye n’abanyamakuru ba Uganda nkuko byatangajwe na Radio BBC kuwa gatanu taliki ya 01/07/2011. Mushobora no kumva ikiganiro cy'imvo n'imvano y'iki cyumweru kuri BBC ku kibazo cyo kwambura abanyarwanda ubuhunzi!

Umva ikiganiro Ambasaderi Gen Frank MUGAMBAGE yagiranye n'abanyamakuru i Kampala:

John HABINEZA

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

A toi John Habineza,

Tu parles bien des anciens compagnons de Kagame qui ne le sont plus.Rwandais QUE TU ES,cela ne peut en aucun cas t'etonner car ce n'est pas la premiere fois que nous voyons de tels actes.En
rappel,les officiers qui ont déposé le president Kayibanda portaient le surnom de "COMPAGNONS DU 5 JUILLET"avec à leur tête le Général Habyarimana.

Sois honnete,cher Habineza,et racontes-nous si les hommes du 5 juillet sont restés fidèles à leur chef Habyarimana jusqu'à sa DIPARITION?Non,car les plus ardents OPPOSANTS à Habyara furent ses
amis et compagnons de lutte,autrement dit,les compagnons du 5 juillet.C'est cela la nature de beaucoup d'entre-vous quelle que soit votre ethnie.Tous les ennemis de Habyarimana furent ses amis
les plus intimes.Lui-même a été très lâche lorsqu'il a renversé son chef Kayibanda,puis ensuite le maltraiter à mort,n'est-ce-pas?

Saches donc,cher HABINEZA,que tous les Rwandais n'ont pas la mémoire courte.Tout ce que nous voyons aujourd'hui est le fruit d'un passé flou que toi et beaucoup d'autres tentez de
dissimuler,làcheté oblige!

Salut.

Répondre
K

Umwe mu ba Jenenal bashakishwa n'urukiko mpuzamahanga rwo mu Buholande ariwe NTAGANDA J.BOSCO akomeje kwidegembya mu mujyi wa
Goma,aho abarizwa kugeza ubu aho bakunze kwita muri ville hafi ya hotel grand lacs.

Nkuko amakuru aturuka mu ngabo za Kongo aremeza ko uwo mu Jeneral ubu arindwa bikomeye n'ingabo za KAGAME (G.P) ibyo akaba
yarabyerekanye ubwo umwe mu ngabo zimurinda aherutse gutawanyika nta ruhusa,akaza gufatwa na police militaire(PM) nyuma ingabo zirinda NTAGANDA zivuga ikinyarwanda n'imigani myishi
zigahita ziboha uwo mu PM zikamwuriza imodoka zimubwirako ntaruhushya afite rwo gufata umusirikare wa NTAGANDA.

Ibyo bikaba bimaze gutuma abanyekongo bongera kubonako ingabo z'u Rwanda zikiri muri kongo.

Répondre
P

Liza, nagirango nkusubize bimwe mu bibazo wibaza:
Iriya ntama yarapfuye, yishwe n'abacengezi mu ntambara y'abacengezi, ubu niyo ihambye mu irimbi ry'intwari i Kigali bavuga ngo ni Umusirikare utazwi(intama). Abazi iby'imihamuro bavuga ko
abacengezi badashobora gutera baturutse hanze ngo batsinde kuko bishe intsinzi y'u Rwanda( intama) ngo yabateye umwaku. Iriya ntama ngo inkotanyi zari zayihawe n'umwami Kigeli ubwo zari zigiye
gutera. Yari kumwe n'inyana n'ihene y'umukara ariko byo bipfa bagitera batari bagera mu Rwanda. Buriya yuzuyemo amagini ari na yo yateje umwiryane, ubwicanyi n'izindi ngeso mbi mu Rwanda na n'ubu
zikigaragara.Kagame ni Shitani yigize umuntu, ubutegetsi bwe bushingiye kuri Shitani n'amadayimoni. Ni uwo kwamaganwa !

Nimugire amahoro !

Répondre
L

Ese iriya ntama yaba igihumeka cg yarapfuye...ese ubundi ababizi ivuga iki...ubundi inka niyo yajyaga mu karasisi intama yo yajyaga mu iraguza gusa...birarenzetwanze abo turibo pe...kandi
tukaririmba Repulika tutemera aba yizanye...

Répondre
G

AGASHYA!!!! MBONYE ABAHANZI BARIRIMBYE KU MUNSI WO KWIBOHORA nsanga bose ari abatutsi ni ukuvuga ko ubwoko bw'abatutsi b'inkomamashyi bibohoje bakaboha abandi batutsi, abahutu bose
n'abatwa!!

Nzaba ndeba ibizakurikira ibi!!

Répondre
P

Kagame n'ubugome bwe, utamuhunga yaba atagira ubwenge ! Ahubwo n'ingabo zose, abasirikare n'abapolisi, bakwiriye gufata intwaro zabo bakazerekeza kuri Hitler Kagame kuko ni we mwanzi mubi
kandi ukomeye abanyarwanda bafite.

Nimugire amahoro !

Répondre