Urubuga rwa "leprophete.fr" rukomeje kubyinisha muzunga leta y'inkotanyi iri i kigali !

Publié le par veritas

 

Guhihiswa.pngNdlr: Ni ubwo umwanditsi w’urubuga Rwiza news yise iyi nyandiko ye « ibihihiswa hanze aha muri iki cyumweru » mubyukuri ibyinshi mu bivugwamo ni ukuri, aha nkaba navuga kuri iki kibazo cy’urubuga rwa « leprophete.fr » rukomeje kubyinisha muzunga ubuyobozi bwa FPR ikagera n’aho ikoresha iterabwoba kubayobozi ba Kiliziya y’u Rwanda ngo nibahagarike urubuga leprophete.fr kandi bizwi neza ko urwo rubuga atari urwa Kiliziya, rukaba rutari mu Rwanda kandi na leta ya Kigali yapfutse umunwa w'abanyarwanda ikaba yarafunze n'urwo rubuga mu Rwanda ; none se byifashe bite gusaba kiliziya gufunga urubuga rutari urwayo kandi rwanafunzwe mu gihugu? Burya ngo intumwa ntiyicwa iraraburirwa kandi uvuze ko nyir'urugo yapfuye siwe uba yamwishe! Mbere yo kwifuza gufunga urubuga leprophete aba bategetsi bagombye kubanza gufunga ubugome bwose bakorera abanyarwanda ubu bakaba baranabwambukije imipaka! Nimwisomere iyi nkuru itugaragariza neza koaba bategetsi bafite ubwoba bwinshi bw’ibibi bakorera abaturage kurusha abo baturage babikorerwa :

 

Nyuma y’aho Sgt Nsabagasani avuze ko Imana yamweretse ko Kagame azicwa n’umuntu w’inshuti ye kandi ngo ibyo bikazaba ari uko ingabo z’u Rwanda zisubiriye muri Congo ku bwinshi, ngo ubu ngo Nsabagasani yaba yararigishijwe kugirango abwire Kagame uzamurasa uwo ariwe.

 

-Hari amakuru amaze iminsi ahwihwiswa cyangwa wenda ni amashyengo y’intore za FPR, ngo abapadiri bashinze urubuga leprophete.fr aribo Padiri Thomas Nahimana na Padiri Fortunatus Rudakemwa, Leta ya Kigali yarangije kubakorera amadosiye ngo ari hafi gushyikirizwa Interpol. Bibaye aribyo noneho byaba ari agahoma munwa, uretse ko nta gitangaza kinini cyaba kirimo dore ko Leta ya Kagame imaze kuminuza mu gutoteza abatinyuka kuyamagana. Hari n’amakuru yitangarijwe na Padiri Thomas Nahimana ubwe igihe yari mu nama i Rouen mu Bufaransa avuga ko Umwepisikopi wa Diyosezi ya Cyangugu Musenyeri Bimenyimana yabasabye ko bahagarika urubuga leprophete.fr ngo kubera igitutu cya Leta ya FPR, ariko Padiri Nahimana yavuze ko ibyo bidashoboka kuko Musenyeri ari umukuru we mu idini ariko adashobora kumutegeka mu bitekerezo bye bijyanye na politiki, yagize ati:”Nimwumva banize n’icyo bazaba bampoye nta kindi”.

 

-Umunyamakuru Andrew Mwenda ubu ngo iby’ubunyamakuru asigaye abivanga no gufasha Kagame mu bikorwa byo kugirira nabi bamwe mu batavuga rumwe na Leta ya Kagame. Hari amakuru avuga ko yagize uruhare mu gikorwa cyo kwaka umukobwa wa Colonel Karegeya ibyangombwa bya Uganda yari amaze kubona nyuma yo kwakwa iby’u Rwanda.

 

-Perezida Kagame ari mu bikorwa byo gushora imari mu bikorwa bye bwite akoresheje amafaranga y’ubwiteganyirize bw’abakozi. Uruganda East African Granite Industries (EAGI) rwafunguwe ku mugararo i Nyagatare rwashowemo imali ingana na Miliyoni 15 z’amadolari ku bufatanye bwa Crystal Ventures na Rwanda Social Security Board. Crystal Ventures ikaba ari isosoyete ya FPR na Kagame ikaba yo n’andi masosiyete y’icyama byihariye igice kinini cy’ubukungu bw’u Rwanda.

 

 

Marc Matabaro

Rwiza News

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article