Urubanza rwa Victoire Ingabire rwongeye gusubikwa: impamvu y'iryo subikwa n'ibivugwa kuruzinduko rwa Susan Rice i kigali hari aho bihuriye ?
Iyi nkuru y'isubikwa ry'uru rubanza rumaze kuba agatereranzamba ni impamo kuko n'ubwo byabaye mu gitondo ntaragera aho ruburanishirizwa, ariko amakuru nakuye ku bari bahageze avuga ko Ingabire amaze kugezwa mu rukiko, ku isaha n'ubundi uru rubanza rusanzwe rutangiriraho ya saa mbili za mugitondo nibwo ngo hinjiye umucamanza Angeline Rutazana ari kumwe na bagenzi be ndetse n'abashinjacyaha ngobari bahageze ariko uyoboye iyo nteko nakunze kubabwira ko ariwe musifuzi mukuru kubera uruhare runini aba afite muri uru rubanza ariwe Alice Rulisa akaba atari ayirimo.
Bakimara kwinjira Rutazana ngo yafashe ijambo abwira abari bamaze kugera mu rukiko ko bazanywe no kubabwira ko urubanza rwimuwe rukaba ngo ruzongera kuburanishwa ku wa mbere taliki 5 Ukuboza 2011 saa mbili za mugitondo aho ku rukiko rukuru nyine.
Muti impamvu ngo yaturutse he?
Nk'uko uwo mucamanza Rutazana ngo yabisobanuye yavuze ko umwe muri bagenzi babo ariwe Rulisa ngo yarwaye none ngo ku bw'iyo mpamvu urubanza rwimuriwe kuri iriya taliki yavuzwe haruguru ngo bakaba bizeye ko azaba yakize. Ubwo inteko ngo yahise isubira mu mbere Ingabire na we asubizwa muri 1930. Bamwe mu bari bitabiriye urwo rubanza ngo bahise berekeza iya 1930 kumusuhuza no kumuha ka moral. Nanjye nagombaga kutahatangwa ariko nyine ku mpamvu z'uko bitari byateganijwe sinabashije kujyana n'abandi barwanashyaka gukomeza gutera inkunga iriya NTWARI itubereye ku isonga.
Ese iri subika riturutse ku burwayi koko?
Bamwe mu bo twavuganye bagiraga bati byashoboka koko ko uyu mucamanza yarwaye ariko nanone bakibaza iby'ubu burwayi niba nta sano bwaba bufitanye n'ibyo amazemo iminsi (uzi kumara amezi agera kuri atatu wivuruguta mu binyoma kandi udashobora kubinyomoza witwa ngo wize amategeko? Ni nk'umuganga wamara amezi atatu abarwayi bamupfira imbere yarabujijwe kubavura)! Rutazana ashobora kuba wenda yarwaye ariko ugasanga byaba binaturuka ku buryo amaze iminsi atuka abunganira Ingabire none bikaba byatangiye kumugiraho ingaruka (burya ibyago ni ugupfa umuntu ahagaze). Hari n'abatekereza ko yaba yirwaje ngo arebe ko yaba ahumetseho kabiri dore ko amarangamutima ye adatuma ashobora kwihangana muri uru rubanza.
Hari abandi bagira bati ubanza Dr Susan Elisabeth Rice yababwiye akari imurori none bagiye gufata igihe basubire muri dossier, bahindure tekiniki dore ko ukurikije imvugo z'abantu ubu bavuga bati niba yarababwiriye amagambo nk'ariya mu banyeshuri noneho ahiherereye yababwiye iki? Ibi bakabihuza n'ibiherutse kubera muri Libye na Cote d'Ivoire bikaba ubu babona ko nabo byabageraho dore ko muri biriya bihugu aba diplomats b'abanyamerika n'abanyaburayi ngo babanje kuhisirisimba ngo barebe niba hari icyahinduka ku neza ariko bikanga bagahitamo gukoresha imbaraga. Banibaza kandi uburyo abategetsi bakomeye bo muri Amerika bamaze iminsi bisirisimba mu Rwanda bakabona ko hari impamvu kandi ngo n'ikimenyimenyi ngo uyu mutegarugori uri mu Rwanda aho yavugiye muri KIST ngo yamennye amagi.
Ubwo rero dukomeze dutegereze ibishya tekiniki ya Ruberwa Bonaventure na bagenzi be izagarukana nyuma cy'iminsi irenga umunani bazaba bamaze mu mwiherero.
Ndlr:Kuri kagame Paul ibi byose ntacyo bivuze!
Abanyarwanda babaho buri munsi mu iterabwoba rya Kagame ntacyo wababeshya, uyu mutegarugori Susan Rice n'inshuti magara ya Kagame kuva kera, azi neza uko kagame yagiyeho, azi uruhare yabigizemo kugirango agere kubutegetsi, azi neza ubwicanyi bwe kubanyarwanda n'abakongomani, azi neza ko amahanga yose n'abanyarwanda bamaze kubimenya kuburyo ubu aho kagame akandagije ikirenge mu bihugu by'i burayi yakirizwa induru! Kubura ibyo byose Susan Rice ashobora kuvuga amagambo nkayo twumvise kugirango abeshye abanyarwanda ko hari icyo inshuti za kagame z'abanyamerika zirimo zikora kugirango akaga k'abanyarwanda korohe!
Nyamara birakajya , ahubwo ni ugufata abanyarwanda kujisho, nakagame ubwe yigeze kubyivugira ati :"Inshuti zanjye z'abazungu zinsaba ko ngomba guhindura imiyoborere , nkazumviriza nkemera ibyo zimbwiye, ahasigaye zamara kumva iruhande nkikorera ibyo nishakiye!" Ntabwo rero ibyo Susan Rice yavuze kuri demokarasi ku Rwanda abishyizeho umutima kandi ari nako bimeze kagame ntiyabishyira mubikorwa kuko nta nkurikizi yagira!
Icyakora Susan Rice agize gutya akikora agasura Madame Victoire Ingabire mu gihome Kagame yamushyizemo nakwemera ko hari intambwe itewe mu kwitandukanya n'umugizi wa nabi ! Tubitege amaso wenda byashoboka ! naho ubundi kuva mbere hose ibyo kagame akora abanyamerika barabizi, bakiyemeza kumushyigikira igihe cyose akirengera inyungu zabo, bityo abanyarwanda bose bakaba barashyizwe kuruhande n'amerika nk'uko yabigenje kubanyapalestina! nta kindi rero kigomba guca urugomo rwa kagame uretse abanyarwanda bazashira ubwoba bagahaguruka bakamujyana aho yashyize abandi, aho ho ndemeza ko amerika itaza kumutabara!
Ubibona ukundi azabiduhe neza!
Habyarimana Juvénal