Urubanza rwa Simbikangwa : "Ndatekereza ko ntibeshye cyanee ! (umutangabuhamya)
Abashinja Simbikangwa Pascal kugira uruhare muri jenoside batangiye gutanga ibimenyetso bidafashe !
Umugabo Goutier (umufaransa) warongoye umugore w’umunyarwandakazi (umutsikazi) witwa Daphrose yakoze umushinga ubyara inyungu wo guhiga no gushinja abahutu bahungiye mu Bufaransa icyaha cya jenoside. Uwo mushinga wo guhiga abahutu urimo ifaranga rishyushye kuburyo abo bahutu batangiye kugezwa imbere y’ubutabera,ubimburiye abandi akaba ari Capitaine Simbikangwa Pascal ufite ubumuga yatewe n’impanuka y’imodoka kuva mu mwaka w’1986 akaba agendera mu kagare k’ibimuga !
Nubwo uwo mushinga wo guhiga abahutu uri kugenda neza, ntabwo byoroheye Goutier na Daphrose kwerekana ibimenyetso bifatika by’uko abahutu bari guhiga bakoze icyaha cya jenoside koko! Amakuru dukesha radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI aratumenyesha ko kuri uyu wa kane taliki ya 20/02/2014 aribwo urukiko ruri kuburanisha Pascal Simbikangwa rwatangiye kwakira ubuhamya burimo ibimenyetso bitangwa n’abatangabuhamya bavuye mu Rwanda baje gushinja Pascal Simbikangwa uruhare rwe muri jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka w’1994.
Imbere y’urukiko biragaragarira buri wese ko uruhande rushinja (partie civile) Simbikangwa rufite mu maso hijimye kandi aribwo urukiko rugitangira kumva abatangabuhamya bashinja Simbikangwa, imvugo y’abashinja Simbikangwa irimo kwivuguruza kwinshi no gushidikanya ku kubyo bari kuvuga ! Birumvikana ko Umushinjacyaha muri uru rukiko agomba gutangira kugira impungenge z’abatanga ibimenyetso bihamya ibyaha Pascal Simbikangwa kuko uruhande rumuburanira rwazanye impuguke zo mu nzego zose zizi neza uko jenoside yakozwe mu Rwanda maze izo mpuguke zisenya urukuta rukomeye rw’ibirego bashinja Pascal Simbikangwa birimo no guhohotera abanyepolitike batavugaga rumwe na MRND ! Birumvikana ko uru rubanza ruri kubera mu rukiko rwiyubashye atari GACACA yo ikatira umuntu ataraburana , aka akaba ariko gahinda Goutier na Daphrose bafite !
Nyuma yo kumva ubuhamya abashinja Simbikangwa batanze,abamuburanira basanze ubuhamya bwatanzwe budafite imbaraga zo kumuhamya icyaha, Umwe mubaburanira Simbikangwa Fabrice Epstein yagize ati : « Hari ikibazo cyo kwemeza niba ibivugwa n’aba batangabuhamya ari ukuri koko dukurikije ibyavuzwe n’abatangabuhamya bo muri aya masaha ya nyuma ya saa sita, mwabonye ko mu kibazo kimwe basubije ibintu bivuruzanya kandi bidahuye , buri wese kuruhande rwe yemeza ko ibyo bavuga ariko kuri nyako »!
Umwe mubashinja Pascal Simbikangwa yageze imbere y’abacamanza maze amushinja yivuye inyuma agerageza kugaragaza uruhare yagize muri jenoside yo mu 1994 ; ariko nyuma yo kurangiza ubuhamya bwe yatangaga,hahise havuka ikibazo kuko uwo mutangabuhamya yiyumvisemo ko mubyo yavuze yagiye avangavanga akavuga ibintu bimwe ,nyuma agahita avuga ibindi bibivuguruza, niko kurangiza abwira abacamanza ati : «ndatekereza ko ntibeshye cyane !»
Akimara kuvuga iryo jambo, umwe mubaburanira Simbikangwa yahise atera hejuru agira ati : «Twabivuze kuva kera, ibi mubona twabibonye mu gihe cyose idosiye yo yo kurega Simbikangwa yakorwaga, twabibonye igihe habagaho ihangana ryo kugaragaza ishingiro ry’ibirego,none bikomeje no kwiyerekana imbere y’abacamanza, uyu munsi mwiboneye aba batangabuhamya, kandi turizera ko muzabona n’abandi bazaza bakagaragaza ko batavugisha ukuri, yewe biragaragara rwose ko bari guhimba.Ibi byose bikaba bigaragaza ko bitari ngombwa gushyira Simbikangwa murubanza ».
Pascal Simbikangwa nawe ntiyicaye ubusa , ntabwo ategereza ko abamwunganira bagira icyo bavuga imbere y’abacamanza kuko nawe ahita yihutira kubeshyuza ibirego abatangabuhamya bamushinja bari kuvuga,umwe muri abo batangabuhamya witwa Venance Munyakazi yavuze ko yari umukozi mu icapiro ry’igihugu ngo akaba yarabonaga Simbikangwa aza gusura icapiro agasiba inyandiko zimwe na zimwe zasohokaga mu binyamakuru ndetse agatanga n’amafaranga mu icapiro yishyurira ikinyamakuru cya Kagangura ! Simbikangwa yahise amunyomoza akorwa n’isoni ,akaba yibukije uwo mutangabuhamya ko atari gushoboraga kugera imbere mu icapiro ry’igihugu kuko riri hejuru igare rye ridashobora kuhagera ! uwo mutangabuhamya yisamye yasangaye avugako impapuro zose bazisangishaga Simbikangwa hanze!
Uretse uko kwivuguruza guteye isoni kuri kuranga abashinja Simbikangwa, urasanga uwo bashinja afite andi mahirwe yo kwisobanura kuko nta muntu bamushinja ko yishe cyangwa ngo agire uruhare urwo arirwo rwose mu rupfu rw’umuntu runaka kuburyo bisaba abamushinja gushaka ibimenyetso bikomeye bimuhamya icyaha cya jenoside kuko mu rubanza nkuru iyo hajemo gushidikanya kubimenyetso bishinja uregwa gukora icyaha, uregwa ahita agirwa umwere !
Ubwanditsi