Umutwe wa M23/RDF ushobora kongera gucikamo ibice bibiri, kubera ko bamwe mu bayobozi bawo bagizwe ibicibwa!

Publié le par veritas

http://www.africanaute.com/photos/bibliotheques/23084/169-bertrand-bisimwa.jpg

Uyu ni Bertrand Bisimwa uri mubaciwe !

Ibiganiro bibera i Kampala hagati y'umutwe wa M23/RDF na leta ya Congo bishobora kongera gucamo ibice bibiri umutwe wa M23/RDF! Aho ibintu bigana ni uko muri M23/RDF harimo abayobozi b'uwo mutwe bagiye kuba akawamugani Yezu yavuze ngo:"Abambere bazaba abanyuma!"Amakuru veritasinfo ikesha imbuga zinyuranye kandi arimo avugwaho n'abantu benshi ni uko hari urutonde rw'amazina y'abayobozi ba gisivili b'umutwe w'inyeshyamba za M23/RDF rwagaragaye mu mujyi wa Kampala muri Uganda, ahari kubera ibiganiro bihuje inyeshyamba za M23/RDF na leta ya Congo.Amazina ari kuri urwo rutonde akaba ari ay'abayobozi ba politiki ba M23/RDF bagizwe ibicibwa!

Ayo makuru avugako amazina y'abayobozi ba gisivili b'umutwe wa M23/RDF agaragara kuri urwo rutonde ari ay'abayobozi b'uwo mutwe batemerewe kwinjira mu rwego urwo arirwo rwose rw'ubuyobozi bw'igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru atangwa n'inzego zizewe akaba yemezako igihugu cya Congo cyarahiye kigatsemba ko kidashobora kwinjiza mu rwego rw'ubuyobozi bw'icyo gihugu umuntu wese wagize uruhare mu kwinjira  mu buyobozi bw'imitwe myinshi inyuranye y'inyeshyamba yavutse muri Congo muri iyi myaka ishize ,izo nyeshyamba zikaba zarahekuye abaturage ba Congo incuro nyinshi mu bihe binyuranye.

Abo banyepolitiki bari kuri urwo rutonde bakaba baherereye mu gice cy'umutwe wa M23/RDF cyo k'uruhande rwa Sultani Makenga no k'uruhande rw'uwigeze kuyobora uwo mutwe Jean Marie Runiga ubu wahungiye mu gihugu cy'u Rwanda. Bertrand Bisimwa kimwe n'uwo yasimbuye k'ubuyobozi bw'uwo mutwe Jean Marie Runiga bari kuri urwo rutonde rw'abo bayobozi b'ibicibwa! Abandi bari kuri urwo rutonde ni François Ruchogoza wigeze kuba ministre w'ubutabera w'intara ya Kivu y'amajyaruguru, Mashagiro Nzey wirukanwe mu nteko y'abadepite b'intara ya Kivu y'amajyaruguru na Roger Lumbala wirukanywe mu nteko y'abadepite b'urwego rw'igihugu cya Congo.

Raymond TshibandaAriko kandi hari abandi bayobozi b'umutwe wa M23/RDF amazina yabo atagaragara kuri urwo rutonde, ni ukuvuga ko bo bashobora kugira amahirwe yo kwinjira mu nzego z'ubuyobozi bw'igihugu cya Congo; muri abo bayobozi twavuga : Réné Abandi ubu uyoboye intumwa z'uwo mutwe mubiganiro urimo ugirana na Leta ya Congo i Kampala na Kambasu Ngeve ushinzwe ibibazo bya politiki mu mutwe wa M23/RDF.

Ari leta ya Congo cyangwa intumwa za M23/RDF nta numwe uremeza cyangwa ngo ahakane ayo makuru y'amazina ari kurutonde rw'abaciwe mubuyobozi bwa Congo. Uru rutonde ruriho amazina y'abayobozi ba gisivili ba M23/RDF rutangajwe mu gihe impaka zikomeje kuba urudaca hagati y'impande zombi ziri mu biganiro  mukwemeza urundi rutonde rw'abarwanyi 78 ba M23/RDF leta ya Congo ivuga ko badashobora gukandagiza ikirenge mu ngazo z'igihugu cya Congo, impaka kuri urwo rutonde rushya zikaba zatumye ibiganiro bihagarara.

Amakuru ava mu murwa mukuru wa Kampala yemeza ko leta ya Uganda nk'umuhuza hagati y'impande zombi zihanganye mu biganiro isanga urwo rutonde rugomba kuva kubarwanyi 78 ahubwo bakaba 43 batagomba kwinjira mu ngabo za Congo; icyo cyifuzo cy'umuhuza kikaba kitakiriwe neza na gato n'intumwa za leta ya Congo ziri muri ibyo biganiro!

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
S

ARIKO ABA BANTU BARARUSHYWA NI IKI KOKO

NA CONGO WAGIRA NGO NTA BA POLITICIENS IGIRA!

NONE ABOBATEZEMERERE KUJYA MU NGABO CG MU BUYOBOZI BAZABAGIRA GUTE KERETSA NIBABAFATA BAKABAFUNGA,IKINDI KAGAME NTIYAMBYEMERA NI UKUVUGA RERO KO INTAMBARA ITAZARANGIRA,ESE UBUNDI KO CNDP YINJIJWE
MU NGABO ZA KONGO INTAMBARA YIGEZE IHAGARARA, NGAHO TUZABA TUREBA.

Répondre