Umuryango wa Lt Col Ngabo ufite ubwoba ko yaba yarishwe.

Publié le par veritas

... umuntu wese wica itegeko, umutima-nama we umubwira ko iryo tegeko rifutamye, kandi akemera igihano cyo gufungwa kugira ngo agaragaze akarengane kamereye nabi rubanda, uwo muntu rwose aba yerekanye icyubahiro afitiye itegeko".

Umuryango wa Lt Col Rugigana Ngabo ukomeje gutabaza usaba Leta y’u Rwanda ko yakwihangana ikagaragaza niba umuvandimwe wabo akiriho, cyangwa se niba yarapfuye nabyo bakabimenyeshwa.
Uburyo Umuvugizi w’igisirikare cy’ u Rwanda asubiza ku kibazo cya Lt Col Rugigana umaze  amezi arenga abiri afunze, bigaragaza ko u Rwanda rukiri kure y’amategeko, cyangwa se bahisha ikintu kibi cyabaye kuri Lt Col Rugigana Ngabo.

Ikinyamakuru Umuvugizi kimaze iminsi cyerekanye uburyo amategeko y’u Rwanda yasimbujwe ibyo Lt Col Jill Rutaremara yise “ubushishozi”. Mu kiganiro yagiranye na Radio BBC Gahuzamiryango, Jill yivugiyeko umuryango wa Lt Col Rugigana Ngabo udashobora kumubona kuko ubushishozi bw’ubucamanza bwa gisirikare ariko bibibona.
Mu nyandiko ikinyamakuru Umuvugizi cyanditse kuri ayo magambo ya Jill Rutaremara cyagaragaje amwe mu mategeko ari mu itegeko-nshinga ry’u Rwanda yirengagijwe, harimo ayo uburenganzira bw’umuntu adahungabanywa, uwari wese ucyekwaho icyaha agomba guhabwa ubwunganizi,  uburenganzira budasubirwaho bwo kubonana n’umuryango we cyangwa gusurwa, n’andi atangwa n’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu mpuzamahanga.

Mu gusubiza rero ikibazo cy’umunyamakuru wa BBC, igihe yari amubajije niba igisirikare cy’u Rwanda kitareka Lt Col Rugigana akabonana n’umuryango we nibura hari abashinzwe umutekano, ariko umuryango ugahabwa uburenganzira bwo kubona umuntu wabo cyane ko ari uburenganzira ndahungabanywa, buri muntu wese ahabwa n’amategeko y’aba mpuzamahanga arengera ikiremwa-muntu cyangwa itegeko- nshinga ry’u Rwanda;  Jill agiye kumusubiza yamubwiye ko ubushishozi bwasanze ariko bikwiye kugenda atagomba kubonana n’umuntu numwe. Muri macye, ubushoshozi bwasimbuye amategeko n’uburenganzira ndakuka bw’umuntu.
 
Mukindi kiganiro umunyamakuru wa BBC Gahuzamiryango yagiranye n’umuryango wa Rugigana, ku itariki 20 Ukwakira 2010,  wasabaga ko niba koko umuvandimwe wabo akiriho yakwerekanwa, agahabwa uburenganzira bwo gusurwa kandi akagezwa imbere y’urukiko. Bakomeje bavuga ko niba bo nk’umuryango badafite uburenganzira nk’uko ubushishozi bw’ubucamanza bubivuga, asaba ko yakwerekwa abanyamakuru maze agafotorwa abantu bagashira impungenge ko atishwe nkuko bivugwa.

Ibi byose umunyamakuru yabibajije umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Lt Col Jill Rutaremara, avuga ko akiriho, ko afungiye ahantu hatagaragazwa, ariko umunyamakuru akomeje kumwibutsa ko uburenganzira bwo gusurwa ku muntu wese ufunze kabone niyo yaba ahamwa  n’icyaha ari ndahungabanywa.
 
Mu gisubizo umuvugizi w’ingabo Lt Col Jill yatanze, yavuzeko abizi neza ibyo ari Gen Kayumba ubikwiza! Iki gisubizo cyatunguranye cyane kubantu bazi amategeko, kandi kigaragaza ubuhanga bucye mu gusubiza iki kibazo, ndetse gihishura n’ibyo abantu benshi bamaze iminsi bibaza ko Rugigana yaba azizwa mukuru we Gen Kayumba nawe hadasobanurwa icyo apfa na Leta y’u Rwanda.

Abantu bumvise iki gisubizo cya Jill bibajije niba Gen Kayumba ariwe utegeka ubucamanza bw’u Rwanda kutubaha amategeko, cyagwa ari we utuma Rugigana adasurwa. Ikindi bibajije niba Gen Kayumba adafite uburenganzira bwo kubaza aho umuvandimwe afungiye, hibajijwe kandi niba iki gisubizo cya Jill kidahishe byinshi ku ifungwa rya Lt Col Rugigana ndetse no kwimwa uburenganzira bwe bw’ibanze bwo kubonana n’umwunganira ndetse n’umuryango we. Iki gisubizo kandi cyatsindagiye isano riri hagati yifungwa rya Lt Col Rugigana, n’ihunga rya Gen Kayumba.

Kuki abo bashinjwa ibyaha bimwe basurwa?

Ingabire Victoire umunyapolitiki uherutse gufungwa n’ubutegetsi bwa Kagame  ashinjwa kurema umutwe w’iterebwoba witwaje ibirwanisho, no kugura intwaro za gisirikare ngo atere u Rwanda ndetse no guhungabanya umutekano w’igihugu, ibyaha ashinjwa bisa n’ibyo Lt Col Rugigana ashinjwa, nawe ukaba usanga yarafashwe nabi kimwe na Rugigana aho bamwimye ibikoresho by’ibanze banabuza n’abantu kumusura, ariko agahenge wenda azagira ni uko abantu bakomeza kumutabariza.

Ufunze  ashinjwa ibyaha bikomeye ariko akaba aho afungiye hazwi kandi ahabwa uburenganzira bw’ibanze bwe  ni Major Uwumuremyi, wari muri FDLR, bavuga ko  yari afatanyije na Ingabire gushinga umutwe (bivugwa ko ari ibihimbano) w’abarwanyi CDF. Nubwo acyemangwa n’abantu benshi ko yakoreshejwe, mu kugirango ashinje Ingabire,  ariko  nawe aho afungiye harazwi kandi ashobora gusurwa no kunganirwa. Ibindi byaha bikomeye mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga nk’icyaha cya jenoside, ababihamijwe n’ababicyekwaho barasurwa ndetse bagahabwa uburenganzira bwo gushaka abunganizi (Avocats).
 
Ariko ikintu abantu benshi bibaza n’icyaha Lt Col Rugigana yakoze kiruta ibi byose by’aba bafungiye mu Rwanda, kimubuza gusurwa  cyangwa kwerekanwa aho afungiye ngo ahabwe uburenganzira bwo gushaka umwunganira.

Biteye isoni ku banyamategeko b’u Rwanda n’abadepite bitwa intumwa za rubanda

Kuba abantu barengana bakabura ubabarenganura n’ikimwaro gikabije kubavuga ko bitwa intumwa za rubanda( Abadepite), ahandi mu bindi bihugu bigendera ku mategeko, bifite inzego zigenga, intumwa za rubanda nizo zitabaza iyo ikibazo gikomeye nk’iki, abantu barengana. Abadepite bari guhamagaza minisitiri w’ubutabera bakamuzaba umuntu umaze igihe kirenga amezi abiri afunze atagaragara, atagezwa imbere y’ubushinjacyaha, atemererwa kubona umwunganira kandi atagaragazwa n’aho ari, kandi umuryango we utabaza buri gihe, usaba kwerekwa umuntu wabo, ariko ubutegetsi bw’u Rwanda bugahitamo guceceka no gutera ubwoba abagerageje kubaza amakuru ye.

Abandi bantu bafite ikimwaro gikomeye cyane n’abanyamategeko b’u Rwanda bemera gukoreshwa amakosa bazi kandi bemera nabo ko ari amakosa. Ariko kubera inyungu z’umugati n’ubwoba bagahitamo kwica amategeko ngo baramuke.

Umugabo waharaniye ubwigenge bw’abirabura muri amerika ndetse akabizira Martin Luther King, yagize ati “….an individual who breaks a law that conscience tells him is unjust, and who willingly accepts the penalty of imprisonment in order to arouse the conscience of the community over its injustice, is in reality expressing the highest respect for the law.” Tugenekereje “ ... umuntu wese wica itegeko, umutima-nama we umubwira ko iryo tegeko rifutamye, kandi akemera igihano cyo gufungwa kugira ngo agaragaze akarengane kamereye nabi rubanda, uwo muntu rwose aba yerekanye icyubahiro afitiye itegeko".

Twabibutsa ko Lt Col Rugigana yafashwe mu mezi abiri ashize, afatwa yari ku kazi, akaba ari murumuna wa Gen Kayumba nawe uherutse guhungira muri Afrika y’Epfo, akarokoka umuntu washaka kumwica. Amakuru avuga ko nyuma yo gukora iperereza ku iraswa rye, Leta ya Afrika y’Epfo yasanze  Leta y’u Rwanda ari yo iri inyuma y’iryo raswa rye, ndetse ihita ifunga ambassade yayo mu Rwanda.
 
Gen Kayumba yashinjijwe ibyaha byagendaga bihindagurika buri munsi, harimo  gushinjwa icyaha cyo gutera ibisasu mu Rwanda no kurema umutwe witwaje intwaro. Nubwo Leta y’ u Rwanda ibihakana, ariko ibi byaha nibyo byaje gushinjwa  murumuna we Lt Col Rugigana, akaba afunze aterekanwa, ariko kugeza ubu amakuru avuga ko ashobora kuba yarishwe, kuko nta muryango, nta tangazamakuru, cyangwa ubushinjacyaha ndetse n’umwunganira bari bamuca iryera.

Charles I.
charlesroi.roi05@gmail.com

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article