Politiki:Ishyaka RDI rikomeye kuri gahunda yo kujya gukorera politiki mu Rwanda.

Publié le par veritas

Faustin.jpgMu gihe hategurwa imishyikirano izahuza mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe RDI n’andi mashyaka abona ko igihe kigeze cyo kujya gukorera politiki ya opposition imbere mu gihugu, Prezida wa RDI, Bwana Twagiramungu Faustin, yongeye gushimangira igitekerezo cy’uko gutabara igihugu nyabyo bizagerwaho ari uko ababyiyemeje basanze abaturage aho bari, bakabatinyurira guharanira uburenganzira bwabo.

Ibyo yabigaragaje mu nyandiko aherutse kugeza ku Bakomiseri b’ishyaka RDI, abo bafasha be bakaba barasanze bikwiye gusangira ubwo butumwa bw’ingirakamaro n’abarwanashyaka bose ba RDI, ndetse n’abandi banyarwanda barambiwe ingoma y’igitugu ya FPR-Kagame idahwema kubabuza uburyo no kubica urubozo.

Nimwisomere, mushire amatsiko !

Ba Komiseri bavandimwe,

Mbandikiye mwese abiyemeje urugendo rugana ku munara w'urumuri rwa demokarasi mu Rwanda, ngira ngo mbahumurize kandi mbakomeze : nubwo muri iki  gihe intambara y'ibitekerezo ikomeye, nimuzirikane ko tuzayitsinda.

Ibitekerezo n'ibyemezo by’ingirakamaro

Twatangije RDI twamagana cyane cyane igitugu, ubwicanyi bwabereye mu gihugu no mashyamba ya Congo, kwica abanyapolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi, kubacira imanza zidasobanutse,bagafungirwa ibyaha batakoze, cyangwa se kubarigisa ubutazagaruka, kugavura (kunyereza) umutungo wa Leta hakoreshejwe amayeri, kwikubira kwa bamwe ku byiza byose n’umutungo w’igihugu  bikorwa n’ingoma ya FPR-Kagame. Twamaganye kandi n’amacakubiri ashingiye ku moko, akomeje kwamamazwa na FPR na IBUKA, bagamije gushimangira politike igayitse yo gukandamiza Abenegihugu bamwe bazira ko basangiye ubwoko n’abashowe na Leta y’Abatabazi mu bwicanyi bwo kurimbura Abatutsi, twemeza ko igihugu cyacu kizakizwa n’ubutegetsi bushya burangwa na demokrasi yubakiye ku kuri, ku butabera n’ubwisanzure bwa buri wese. Twasobanuye kenshi ko kugira ngo ubumwe nyabwo bugerweho, nta Munyarwanda ugomba gukumirwa, cyangwa guhêzwa ku byiza by'igihugu, kuva ku mpunzi zo muw’1959 kugeza ku zo muw’1994, ndetse n’iza vuba aha, zose zikaba zigomba gutaha zemye kandi zifite umutekano.

Twagize n’igitekerezo gikomeye cyo kujya mu Rwanda kwandikisha ishyaka ryacu RDI-Rwanda Rwiza, none ubu cyabaye urukerereza, ndetse kuri bamwe kibabera inshoberamahanga. Icyari igitekerezo ubu cyabaye icyemezo. Nkaba nshimira abasangirangendo bacu bose uburyo babifashe neza,  bagashyigikira ko Prezida wa RDI ari we uzayobora abazajya mu Rwanda.

Icyo cyemezo ntabwo cyoroshye ; n’ikimenyimenyi ni uko bamwe mu bo twari kumwe, bamaze kubona ko cyabangamira imyifatire yabo idahwitse ndetse ahari n'inyungu zabo bwite, bagiye ku karubanda bagakoma akamo, bagatukana, bakadusebya basizora, kugira ngo ahari induru ndende yabo ihishire ubugwari bwabo.

Nta bigwari muri RDI

Ntimugatinye aho urugamba rukomeye. Wa mugani wa Rugamba mu ndirimbo ye yise Imenagitero, aho agira ati:  "Nta ntwari ihera mu nzu, ahubwo igikwiye nugukêra itabaro".

Gutabara igihugu no kugipfira, kera byahozeho. Abari Inkeragutabara, babaye intwari barengera ubusugire bw'igihugu, bityo basiga umurange w’uko tuzakomeza kurengera abadukomokaho, kugira ngo babeho nta ntugunda n’agasuzuguro mu gihugu cyabo. Aha nakwibutsa amagambo akomeye Nyakwigendera Gatabazi Félicien wari umwe mu banyabwenge akaba n'imena mu barwanyije igitugu mu Rwanda, yigeze kuvugira muri meeting ya PSD agira ati : "Umunyarwanda wese yagombye kurangwa no gukunda igihugu cye, ndetse akakirwanira". Arangiza agira ati: "Igihugu ucyima amaraso, imbwa zikayanywera ubusa".

Ntimugatinye ibihangange byigize GOLIATI, ntimugatinye ishyamba, cyangwa ijoro, ntimugatinye n'icyo mwarihuriyemo. Ntimugatinye, ngo bibaviremo kubeshya. Kurwana intambara y’amagambo wiyicariye ishyanga birashoboka, ariko biragoye kugira icyo bihindura ku mibereho y’umuturage wicwa cyangwa ubuzwa uburyo n’ingoma y’igitugu ya FPR-Kagame.

Impuruza ku rubyiruko

Ku binyerekeye  sinikorera, nta nubwo nkorera abana banjye gusa. Ntabwo nkorera abavandimwe banjye n'ababakomokaho, kubera ko ntabo nkigira. Jye nkorera urubyiruko, rugizwe na bamwe muri mwe. Urubyiruko ni rwo musemburo w'imibereho mu ruhererekane rw'ubugingo, ni rwo sôko y’amahoro n'amahirwe y'Abenegihugu mu Rwanda. Urubyiruko ruri mu mashuri makuru, no muri za Kaminuza, tugomba twese, abato, abasore n'inkumi, abagabo n'ababyeyi, ibikwerere, n'abasaza twese, uko turi muri RDI, tugomba guhaguruka tukarwitaho, tukarukangurira guhagurukira ingamba z'ishyaka ryacu RDI, ariko cyane cyane tukarutoza gukunda u Rwanda no kurwitangira.

Urubyiruko rwo muri RDI, mwese mufite inshingano yo kubera “RDI” FONDATION (umusingi), mugomba rero kubera igihugu urumuri rw'amahoro na demokarasi, kandi mugomba kwemera gutabara ni biba ngombwa.

Nagira ngo kandi mbahumurize : abo mugwa mu ntenge, ntibazabatererana kubera ko bose nasanze ari ba Rutikanga. Naho njye sinzabatenguha, nzabavugira uko nshoboye, nzabashyigikira nshishikaye nimukomeza imihigo ya RDI yo gutsinda. Kandi ubu numva mbishoboye. Impala zigeze kuririmba ngo : "Ntugasaze uwishema rishengura, ntugasaze rushegesha bishanga''...

Ntabwoba ni umwana w'umunyarwanda

Icyo nzi neza ni uko ntazabatenguha. No gupfa nzapfa, ariko ningwa ku rugamba rwa politike, ntabwo nzapfa nganya, kubera ko nzaba mpfiriye UKURI, na demokrasi niyemeje guharanira.

Muri iki gihe RDI yateye intambwe ndende cyane tugana mu Rwatubyaye, nabonye abanyapolitike basa n’abimenyereza gucengeza amatwara yabo, ariko bakabikora  batwikorera nkaho twababereye programme politique. Ubu babaye ba “Bavugamenshi” ariko kandi bakabikora basebanya. Ariko jye niyemeje kubima amatwi. Namwe muzabikore mutyo. Ku rugamba rwa politike, akenshi induru ndende n’iterabwoba by’abaduca intege birasanzwe, ariko tugomba kuberaka ko muri RDI turi ba “Rutikanga”, tugakataza dukomeza urugendo ruzatugeza ku nshingano twiyemeje yo gukorera politike mu gihugu cyacu.

Nahisemo gukomeza umurego wo gushyigikira abato kuri jye, kubera ko ari bo nkingi negamiye, bakaba kandi ariyo ngobyi ihetse u Rwanda. Ejo nibo bazadukamira, nibo bazaruyobora, bityo bakazatubera injishi y'igisabo cy'ubumwe n'ubwisanzure. Jye sinzatezuka ku bato, nzabarwanira ishyaka. Turi kumwe. Tureke kubundabunda, tugende twemye mu Rwanda rwacu, turukorere, turwitangire, maze ubutegetsi buzima n’amajyambere tubigire umutako warwo.

Zitukwamo nkuru. I am your humble servant.

Bruxelles, kuwa 06.03.2013

Faustin Twagiramungu.

Prezida wa RDI Rwanda Rwiza.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A

Dore ko bavuga ibyigondoye imihoro ikarakara, ubu hari abagiye gusakuza ngo uyu Musaza abavuzeho! Muzehe we genda uri inararibonye u Kagome yahombeje u Rwanda.

Tubabarire utebuke gusa.

Répondre