Umubyeyi wa Gen Kayumba yafatiwe k’umupaka wa Kagitumba

Publié le par veritas

 

Nyamwasa-.pngAmakuru ikinyamakuru Umuvugizi gikesha bamwe mu bakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka k’umupaka wa Kagitumba yemeza ko umubyeyi wa Gen Kayumba yafatiwe k’umupaka wa Kagitumba uyu munsi.
 
Abo bakozi bo k’umupaka  bari bafite amabwiriza yo kutazongera kureka uwo musaza kugira ngo agende, bakaba bamufatiye I Kagitumba k’umupaka wa Uganda  n’u Rwanda, bamwambura impapuro z’inzira, bamumenyesha ko batemerewe kumureka kugira ngo yambuke. Uwo musaza w’imyaka mirongo inani n’itanu (85) yiriwe yicaye aho I Kagitumba, kugeza nimugoroba aho yaboneye abashobora kumutabara ngo bahamukure.
 
Bamwe mubavuganye n’uwo musaza bemeza ko yabasobanuliye ko arimo kwambuka ajya gufata amafaranga ye y’ubwiteganyirize (Pension Money) mu gihugu cy’Ubugande, dore ko yabaye umukozi waho igihe kirekire,  akaba yari asanzwe ajya yo gufata ayo mafaranga kimwe n’abandi bagenzi be bagiye bakora imirimo itandukanye muri icyo gihugu mbere y’uko batahuka.
 
Amakuru atugeraho yemeza ko maneko za Kagame zifite urutonde rurerure rw’abantu zahawe, zitagomba kwemerera gusoka mu Rwanda. Kuuri urwo rutonde umubyeyi wa Gen Kayumba akaba ari ho.
Uwo mubyeyi wa Gen Kayumba  yitwa  Senumuha Serviliyani. Bamwirije yicaye k’umupaka kugeza mu mugoroba, ubwo umwe mu bana yahamukuraga.
 
Twabibutsa ko uwo musaza aherutse kuvugira kuri Radio Gahuzamiryango mu minsi ishize, asaba Leta ya Kagame gushyikiriza umwana we ubutabera, kuko Col Rugigana Ngabo kugeza ubu afungiwe ahantu hatazwi azira amakimbirane ari hagati ya Perezida Paul Kagame na Gen Kayumba Nyamwasa.

Johnson

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article