Ubuyobozi bwa Clubs RDI ziri mu Rwanda burasaba Ishyaka FPR/ Kagame guhagarika ihohoterwa rikomeje gukorera abana.(leprophete.fr)

Publié le par veritas

Abana bo mu ishuri ryisumbuye rya Nyange, Kibuye. Ikigo nta modoka kigira. Aho kwiga abana birirwa baheka bagenzi babo barwaye babajyana kwa muganga! Iyi se niyo Vision 2020 basezeranyijwe ?

Taliki ya 16 Kamena ni umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika. Kuri uyu munsi, isi yose yibuka amagana y’abana b’abirabura biciwe mu mujyi wa Soweto mu gihugu cya Afurika y’Epfo ku itariki ya 16 Kamena 1976 ubwo bakoraga urugendo rwo kwamagana politike mbi ya ruvumwa y’ivangura “apartheid” bakorerwaga na ba gashakabuhake b’abazungu. Uyu munsi washyizweho n’umuryango mpuzamahanga, utangira kubahirizwa guhera kuwa 16 Kamena 1991.  Ukwiye kubera buri wese isomo n’ikitegererezo cyo kwamagana no kudashyigikira ingoma z’igitugu zirangwa n’ivangura, kwica, gufunga, gutegekesha igitugu n’ibindi bikorwa bibangamira uburenganzira bwa Muntu kandi binyuranyije n’amahame ya Demukarasi.

Kubera ko mu Rwanda ingoma y’igitugu cya gisirikare iyobowe na jenerali Paul Kagame nayo irangwa n’ibikorwa bya kinyamaswa, birakwiye ko Abanyarwanda bose, mu byiciro bitandukanye, abakuru n’abato, abagabo n’abagore, abasore n’inkumi, bagira ubutwari nk’ubwo bariya bana bagize, maze tugahagurukira icyarimwe tukabwira ingoma y’igitugu tuti: Sigaho kuduhohotera, natwe turi abana b’u Rwanda.

Gushimuta no gukoresha abana mu mirwano

Nk’uko byakomeje kugarukwaho mu maraporo mpuzamahanga ndetse no mu bitangazamakuru, ingoma ya Kagame irashimuta abana hirya no hino mu mijyi ibita inzererezi bamwe bakicwa abandi ikajya kubafungira ahantu hatazwi aho bakorerwa ihohoterwa ritandukanye. Hamwe mu hajyanwa aba bana habashije kumenyekana ni ku kirwa cya Iwawa mu kiyaga cya Kivu. Benshi mwakurikiye ibikorerwa aba bana bafungiye mu mazi magari, baragijwe imbunda n’abasirikare, bakaba badashobora gusura imiryango yabo no gusurwa. Iyo abapolisi n’abasirikare barimo gufata aba bana baba bavuga ko bananiranye, nyamara ahubwo baba baragiye mu mijyi gushaka imibereho bitewe n’uko mu cyaro inzara inuma kubera politike mbi ya FPR yo gushonjesha abaturage. Ntawakwirengagiza kandi ko bamwe muri bo babuze ababyeyi bishwe n’ingabo za Kagame bagahinduka imfubyi, abandi bagafungirwa ababyeyi n’abavandimwe bazira amaherere maze bigatuma batabasha gukomeza amashuri nk’abandi.

Abana b'Abanyarwanda bakomeje gushorwa mu mirwano muri RDC!

Muri raporo y’umuryango w’abibumbye ku ntambara yo muri Kongo iherutse gushyirwa ahagaragara na radiyo BBC, u Rwanda rurashinjwa gushyigikira ingabo z’umwicanyi ushakishwa n’ubutabera mpuzamahanga, Jenerali Bosco Ntagandandetse no gukoresha abana mu gisirikare. Nta gushidikanya ko bamwe muri aba bana ari ababa bashimutiwe hirya no hino mu gihugu bitwa inzererezi bakajyanwa ku rugamba mu gihugu cy’amahanga nyamara n’ababyeyi babo batabizi. Birababaje ni ibyo kwamaganwa.

Ivangura mu burezi

Ingoma y’igitugu ya FPR nta ho yasize itagejeje ubugome, igitugu n’ivangura, no mu burezi yabigejejemo. Imfubyi zimwe zirarihirwa izindi ntizirebwe n’irihumye! Hashize imyaka 18 ubutegetsi bwa Kagame burihira amafaranga y’ishuri n’ibikoresho abana bose bo mu bwoko bw’Abatutsi. Impamvu itangwa akaba ari jenoside yabakorewe. Ni byiza gufasha aba bana ariko byakabaye byiza imfashanyo ihawe uyikeneye kandi uyikwiriye aho guhabwa umwana hitawe ku bwoko bwe gusa.

Abatutsi bakorewe jenoside ni abari mu Rwanda imbere mu 1994, none se kuki n’abana b’abatutsi baturutse hanze bakazana imitungo yabo bamaze imyaka myinshi bahabwa imfashanyo ya FARG? Ese kuki abana b’abahutu babuze ababyeyi bishwe n’Inkotanyi cyangwa n’interahamwe bo badafashwa, ese si abana b’u Rwanda cyangwa ni ibibyarirano ? Ntagushidikanya ko iri ari ivangura rishingiye ku moko ( apartheid) kandi rigomba guhagurukirwa rikamaganwa.

Abana b'i Kabarondo, Kibungo.

Ubutegetsi bwa Kagame bwadukanye politike y’uburezi bwa bose (Education pour tous/ Education for all) maze bushyiraho amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda (Education de base de neuf ans/ Nine yeas basic education). Mu mvugo isize umunyu yuzuye amayeri n’ikinyoma ubu butegetsi bubwira rubanda ko ari uburyo bwo kubegereza amashuri no kugira ngo abana bose babashe kwiga. Nyamara aya mashuri yashyize ahagaragara ivangura mu burezi maze agabanyamo abanyeshuri ibyiciro bibiri: Icy’abakene n’icy’abakire.

Mu mashuri abanza abana b’abakire biga mu mashuri ahenze yigenga nka Green hills, Kigali Parents Schools, La colombière, La Riviera,… Muri aya mashuri  higisha abarimu b’abahanga kandi bahembwa agatubutse, imfashanyigisho zihagije na zo zirahari. Abana binjira saa moya n’igice bagataha saa munani. Nyamara mu mashuri ya Leta (Ecole publique/ Public schools) higa abana b’abakene kuko batabasha kwishyura minerval yo mu y’igenga. Abarimu bahembwa ikinya, icyiciro kimwe cy’abanyeshuri kiga mu gitondo ikindi kikiga ikigoroba. Nta mfashanyigisho zihari zihagije kandi n’abana biga bashonje kubera ubukene bw’ababyeyi babo baterwa n’ubutegetsi bw’igitugu bubarandurira imyaka, bubabuza guca ikigori, bubafungira ababyeyi,…

Izi mpamvu zose zituma mu kizamini cya Leta gisoza amashuri abanza hitsindira abana b’abakire (amashuri yigenga) naho ab’abakene (amashuri ya Leta) bagatsindwa.  Kubera ko abagize amanota make ari bo bajya kwiga mu mashuri y’ibanze yubatswe ku bigo by’amashuri abanza, abakene ni bo bajya kuyigamo. Birumvikana ko n’ireme ry’uburezi rihatakarira. Bikomeza bityo n’amashuri yisumbuye bakayarangiza nta cyo bazi, bagatsindwa cyangwa bakagira amanota ya nyuma (Passable) mu gihe ab’abakire bo baba babonye ya manota meza (Grande distinction, Distinction, Satisfaction). Ibi bituma umubare munini w’abakomeza muri  Kaminuza ukomeza ukaba uwa ba bakire. Birababaje ni ibyo kwamaganwa!

Umwanzuro

Dushingiye ku butwari bwagaragajwe n’abana b’i Soweto mu gihugu cya Afurika y’Epfo, koko  uburenganzira buraharanirwa, ntibutangwa ku buntu kandi nta Demukarasi igerwaho hatabayeho ibitambo. Bityo rero, Abanyarwanda twese dukwiye kurushaho gushyira hamwe no kujya inama maze tugahagurukira icyarimwe tukamagana ingoma y’igitugu ikomeje kuyogoza u Rwanda n’akarere k’ibiyaga bigari tubinyujije muri Revolisiyo y’amahoro (Non Violence). Iyi ni imwe mu nzira zishoboka zadufasha gukuraho ingoma ngome y’Agatsiko no kukabwira tuti:Sigaho reka ivangura, natwe turi abana b’u Rwanda!

Abana mwese nimugire umunsi mwiza, umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika. Abanyarwanda mwese kandi nimugire imyiteguro myiza yo kuzizihiza isabukuru y’imyaka mirongo itanu igihugu cyacu kimaze kibonye ubwigenge.

Bikorewe i Kigali, kuwa 15 Kamena 2012

Pacis Mahoro,

Perezida wa clubs za RDI mu Rwanda

Email: pacismahoro@yahoo.fr

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R

Uwashyira Cyomoro muri iriya ngobyi, hanyuma abana ba Nziza, Kabarebe , Kayonga, na Ndahiro bakajya muri iriya mijishi bagiye kumuvuza bwaki kwa Nyiranuma. Muti ntibyashoboka! Nta gahora gahanze,
kuko amaherezo y'inzira ari mu nzu, kandi na nyina w'undi akaba abyara umuhungu, n'Imana nayo ikaba ihora ihoze.

Répondre
N

Inkotanyi zirwaye mumutwe. Nawe umuntu baramwereka ko abana bafashwe nabi aho gukora ibyajyanye ku
ishuri bahawe izindi nshingano zo guheka abandi inkotanyi nazo ziti "kubwa Habyarimana amashuri yose ntiyagiraga imodoka!" icyambere nuko mbere ya 94 ibigo byose by'amashuri ya leta byagiraga
imodoka imwe mumirimo yazo kwari uguhaha, kujyana abanyeshuri kwidagadura aha ndavuga nko mumikino yabahuzaga n'ibindi bigo, no kujyana abarwaraga kwa muganga. Akarusho nuko kubigo bimwe nabimwe
hali za clinic zitaga kubanyeshuli! Ikindi Inkotanyi zimaze imyaka 18 zishe Habyarimana. Niba zigomba guhangana nawe mumitegekere no mumajyambere bagomba kumusanga aho ari bagahangana nawe iyo.
Ibibirarambiranye aho guhangana n'ibibazo biriho bahitamo kuvuga ngo nanyakwigendera ntacyo arigukosa! Ese aho ubundi hari aho baba baduhishe!

Répondre