Ubutabera: Urugereko rw'ubujurire rwa TPIR rumaze kugira abere ministre Justin Mugenzi na Prosper Mugiraneza!
Arusha muri Tanzaniya abahoze ari abaministre 2 muri leta y’u Rwanda bagizwe abere kuri uyu wa mbere taliki ya 04 gashyantare 2013 n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga ku Rwanda TPIR urugereko rw’ubujurire. Abo baministre bakaba bari barahamwe n’icyaha cyo kugira uruhare mu itsembabwoko mu Rwanda bakatirwa imyaka 30 n’urugereko rubanza.
Abo baministre ni Justin Mugenzi na Prosper Mugiraneza bayoboraga ministeri y’ubucuruzi na ministeri y’abakozi ba leta mu mwaka w’1994 ; urugereko rubanza rukaba rwari rwabahamije icyaha cyo kuba icyito mubikorwa bya jenoside no guhamagarira abantu kumugaragaro gukora jenoside bituma bakatirwa imyaka 30 , none urugeroko rw’ubujurire rwa TPIR rwasanze ibyo byaha bitabahama rubagira abere !
Veritasinfo.fr