Afurika : Ubufaransa bwakoze igikorwa gikomeye mu mateka y'Afurika cyo gutabara Mali
Impamvu twaziboneye kuri televiziyo Holande yasuye Mali. Inkuru z’abanyamakuru zose zivuga bimwe ku bubi bw’ibyihebe byari bigiye kwifatira Mali.
Mali abaturage baho ni abisilamu 95% kandi ntawe wigeze ubategeka kuyoboka andi madini. Ibyihebe byo bivuga ko ibyo bidahagije. Ngo icyari kibuze ni sharia (amategeko akaze ya isilamu), bityo ubwo ibyo byihebe biba bitangiye intambara kugira ngo bitegeke igihugu hakoreshejwe amategeko ya sharia. Koko uwaba ubishoboye wese nta fashe Mali yaba amaze iki ?
Ba Kagame na Zuma bati Afurika irishoboye, none twabibonye duhereye kuri Mali. Ikibazo cya Afurika ni uko abategetsi baho umuntu yakwita ibigoryi n’abaswa hafi ya bose, ni uko bafata Afurika nk’igihugu kimwe, maze ibibazo bikaba bigombwa gukemurwa kimwe. Kagame iyo agiye mu mahanga avuga Afurika nk’igihugu kimwe (mu gihe kandi we ayobora agahugu gatoya kurusha ibindi byose), impuguke zizi imiterere y’Afurika zamwumva abivuga zikumirwa.
UA (Union africaine) iti turashaka ubumwe bwa Afurika. Ariko abayobozi b’ibihugu byayo bananiwe mbere na mbere guhuriza hamwe imiryango myinshi bafite. Umuryango wa East Africa , CIRGL , CEPGL n’Umuryango w’ibihugu byo muri Afrika yo hagati (ECCAS ) byari bikwiye guhurizwa hamwe bikaba umuryango umwe . Maze Afurika yo munsi ya Sahara ikagira imiryango itatu gusa: CEDEAO ( ECOWAS), SADAC n’umuryango uhuza Afurika y’uburasirazuba no hagati. Ibyo bizagerwaho ryali ? Ni nde bategereje kugira ngo abibakorere ? Ndlr : Amaherezo na RD Congo nayo izakenera umukiza nka Mali !
Ndlr:Dore uko Hollande yatabaye Mali maze akanayisura!
Samuel Désiré (DHR)