Mu Rwanda dukubitwa buri munsi nk'ingoma,tugafungwa buri munsi nk'inzugi ! "Uwizeye Imakulata Kansiime PS Imberakuri"
Gufungwa nk’urugi, ugakubitwa nk’ingoma buri munsi,kujya mu mashuri ya « Sunika iminsi »,gufungirwa urubyaro burundu,kwicwa n’inzara,kurwara amavunja n’ibindi bibi byinshi nibyo bigaragaza uko benshi mubatuye u Rwanda muri iki gihe babayeho ! Ibyo byose biramaganwa na Madame Uwizeye Imakulata Kansiime, umunyamabanga mukuru w’ishyaka PS Imberakuri, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda mu kiganiro yagiranye n’abanyarwanda i Bruxelles mu Bubiligi.
Madame Uwizeye Imakulata Kansiime yatahutse mu Rwanda avuye i Bugande ; ni umubyeyi wagombye kuba yijuse kuko ubusanzwe abaturutse i Bugande aribo bari ku ibere mu Rwanda ; nyamara we yahisemo kujya muruhande rw’abafungwa nk’inzugi, bagakubitwa nk’ingoma buri munsi basaba ko ibintu byakosorwa maze impfubyi ntizivangurwe, abapfakazi ntibavangurwe,abapfuye bose bagahambwa mucyubahiro, abanyarwanda bakareshya imbere y’amategeko.
Mu kiganiro Madame Uwizeye Immakulata Kansiime yakoreye mu Bubiligi imbere y’abanyarwanda bari bashishikajwe no kumutega amatwi ndetse no kumubaza ibibazo byinshi bigaragaza ubuzima bw’igihugu cy’u Rwanda muri iki gihe yakiyoboye ari kumwe na Bwana Iryumugabe Jean Baptiste uhagarariye PS Imberakuri k’umugabane w’Uburayi.
Ikiganiro PS Imberakuri yakoze cyari gishishikaje abacyumvaga kandi kubibazo babajije bahawe ibisubizo bishimishije , birimo ukuri kuzuye, byabaga ngombwa ko bamwe mu baje kumva icyo kiganiro nabo bunganira abakiyoboye mugusubiza ibibazo bimwe na bimwe . Madame Uwizeye Imakulata Kansiime yashimiwe cyane ukuri yavugishije , ahamagarira andi mashyaka ari mu mahanga kumanuka akajya mu Rwanda akabafasha urugamba rwa demokarasi no guca akarengane, ku kibazo k’ihohoterwa rikorerwa abanyepolitiki yavuze ko rihari ko kandi nta kizere ko rizahagarara ariko yumvisha abanyepolitiki ko ntabapfira gushira ko byanze bikunze hari abazarokoka bagahindura ibintu. Ku kibazo cyo kumenya niba FPR na Kagame bagomba kuva kubutegetsi Madame uwizeye yavugishije ukuri ati : « Aho ndi aha hari ibintu ntashobora kubabwira kuko ejo buracya nasubiye mu Rwanda kandi nta ka Burende nibitseho ko kurinda umutekano wanjye ! » Iki gisubizo cyanyuze benshi mubamukurikiranaga kandi kivuze byinshi !
Reka no kubatera amatsiko nimukande munsi aha mukurikirane iki kiganiro cyose nk’uko twakigejejweho n’ikondera :
Veritasinfo.fr